![]() |
| DASSO yatanze ibikoresho by'ishuri GS REGA na EP BIGOGWE II Nyabihu |
Mu Karere ka Nyabihu, Urwego rwunganira Akarere mu kubungabunga umutekano (DASSO) rwahaye abanyeshuri biga ku bigo bya GS Rega na EP Bigogwe II ibikoresho by’ishuri birimo impuzangankano, inkweto, ibikapu, amakaye n’amakaramu, hagamijwe kubafasha gukomeza amasomo neza no kurwanya guta ishuri.
Ibi bikoresho byatanzwe ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare
2026, bigenerwa abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye, mu rwego rwo
kubafasha kwiga badafite imbogamizi z’ibikoresho.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Nyabihu, Tungane Dieudonné,
yabwiye UMUSEKE ko ibikoresho byatanzwe birimo amakaye 300, amakaramu 70,
ibikapu 20, inkweto 20 n’impuzangankano 20, byose bifite agaciro k’amafaranga
y’u Rwanda ibihumbi 400 (400,000 Frw).
Yagize ati: “Biri mu gufasha abanyeshuri baba mu miryango
ikennye no gukundisha abana ishuri.”
Yasobanuye ko iki gitekerezo cyaturutse ku isuzuma ryakozwe ku
mibereho y’abanyeshuri, aho abagize DASSO basanze hari abana bafite ubushake
bwo kwiga ariko babangamiwe n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.
Ati: “Twabasabye kwimakaza isuku n’ikinyabupfura, kwirinda
ubuzererezi no gusaba ababyeyi n’abarezi kwita kuri aba bana.”
Abarezi n’ababyeyi bashimiye iki gikorwa, bavuga ko kizafasha
abana gukomeza amasomo nta nkomyi, bityo kigire uruhare mu kuzamura ireme
ry’uburezi no kugabanya umubare w’abana bataye ishuri.
Iki gikorwa kije mu gihe inzego zitandukanye zikomeje gushyira
imbaraga mu guteza imbere uburezi no gufasha abana bo mu miryango itishoboye
kugira amahirwe angana mu myigire.
![]() |
| Abanyeshuri bahawe ibikoresho byishuri |
IMIHIGONEWS|Nyabihu news, DASSO Nyabihu, GS Rega, EP Bigogwe II, ibikoresho by’ishuri, kurwanya guta ishuri, uburezi mu Rwanda, abanyeshuri batishoboye


0 Comments
Imihigonews