-->

EAR Diocese ya Byumba yateguye Run with RWANDA 2026 mu kurwanya ibiyobyabwenge

Source: EAR DIOCESE BYUMBA urukuta rwa X


EAR Diocese ya Byumba, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage benshi bitabiriye igikorwa cya Run with RWANDA 2026 cyabereye Kibali ku wa 25 Nyakanga 2026, aho hanatanzwe ubutumwa bwo kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cyahuje abayobozi b’amadini, inzego zitandukanye n’abaturage mu rwego rwo guteza imbere siporo, ubuzima bwiza ndetse no gushishikariza abantu kugira uruhare mu gukumira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Muri Run with RWANDA 2026, abitabiriye bakoze isiganwa ryo kwiruka, ariko hanabaye ibiganiro byibanze ku ngaruka z’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bikangurira abaturage kubyirinda no kurinda urubyiruko kubigwamo.

Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko siporo ari uburyo bwo guteza imbere imibereho myiza, guhuza abantu ndetse no gutanga ubutumwa bufasha abaturage kugira ubuzima bwiza n’imyitwarire myiza.

Igikorwa cyitabiriwe n’Umwepisikopi wa EAR Diocese ya Byumba Bishop Emmanuel Ngendahayo.  abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abaturage, cyabaye umwanya wo kongera ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Imihigonews

Post a Comment

0 Comments