
Inzu ya salle y'urubyiruko mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo
Akarere ka Gatsibo karangije kubaka inzu mberabyombi
y'urubyiruko mu Murenge wa Rwimbogo yatwaye miliyoni zisaga 142 z'amafaranga
y'u Rwanda, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 800 bicaye
neza. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko iyi nyubako izafasha urubyiruko guteza
imbere impano zarwo, kwihangira imirimo no kurushaho kugira uruhare mu bikorwa
by'iterambere.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2026, ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo
bwagaragaje ko bwizeye ko iyi nzu mberabyombi izahinduka igicumbi cy'iterambere
ry'urubyiruko rwo mu Murenge wa Rwimbogo n'ituranye na wo. Uretse kwakira
ibikorwa by'imyidagaduro n'ubuhanzi, izajya inifashishwa mu nama, amahugurwa
n'ibikorwa bitandukanye bihuza inzego za Leta, abikorera n'abaturage.
Inzu mberabyombi yubatswe mu gihe cy'umwaka umwe, ikaba yaruzuye itwaye
miliyoni zisaga 142 Frw. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri
800 bicaye neza, ibintu ubuyobozi buvuga ko bizafasha mu gutegura
ibikorwa binini by'iterambere no guteza imbere impano z'urubyiruko.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere
ry'Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yasabye urubyiruko kubyaza
umusaruro aya mahirwe rwahawe, rugakoresha neza iyi nyubako ndetse
n'ibikorwaremezo biyikikije.
Yagize ati:
"Icyo tubasaba ni ukubyaza umusaruro iyi nzu mberabyombi n'ibibuga biyikikije. Abafite impano bazigaragaze, ariko banabungabunge ibi bikorwaremezo kugira ngo bizagirire akamaro n'abazadukurikira. Twifuza ko hazavamo abakinnyi, abaririmbyi, abasizi n'abandi banyempano bazahesha ishema Rwimbogo n'Akarere ka Gatsibo."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yavuze ko iyi nzu izatanga amahirwe mashya ku rubyiruko yo kwidagadura, guhanga udushya no kwihangira imirimo, aho kwishora mu biyobyabwenge n'izindi ngeso mbi.
Yasobanuye ko urubyiruko ruzajya ruhurira muri iyi nyubako
rugahugurirwa ingingo zitandukanye zirimo ubuzima bw'imyororokere, ubuzima bwo
mu mutwe, kwihangira imirimo n'indi myigire igamije kubafasha kuba abaturage
bafite uruhare mu iterambere ry'Igihugu.
Uretse ibikorwa by'urubyiruko, iyi nzu izajya inakira inama
z'inzego za Leta n'iz'abikorera, amahugurwa, ibirori n'ibindi bikorwa
by'iterambere, bikazafasha abaturage kubona serivisi n'ibikorwa bitandukanye
hafi yabo.
Kubakwa kw'iyi nzu mberabyombi ni imwe mu ntambwe Akarere ka Gatsibo kagaragaza
ko kateye mu gushora imari mu rubyiruko no kurwegereza ibikorwaremezo bibafasha
guteza imbere impano, ubumenyi n'imibereho myiza. Biteganyijwe ko izaba
igicumbi cy'ibikorwa bitandukanye bizafasha urubyiruko rwa Rwimbogo n'utundi
duce duturanye kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry'Akarere n'iry'Igihugu
muri rusange.

0 Comments
Imihigonews