-->

NAEB: U Rwanda rwinjije arenga miliyari 14,17 Frw mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu cyumweru kimwe

Umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga 13-17 Nyakanga 2026

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro woherezwa ku masoko mpuzamahanga, imibare mishya yatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) igaragaza ko mu cyumweru kimwe gusa, igihugu cyinjije arenga miliyari 14,17 Frw avuye mu bicuruzwa bitandukanye byoherejwe hanze.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe agaragaza ko raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (NAEB) yerekana ko hagati ya tariki ya 13 na 17 Nyakanga 2026, u Rwanda rwohereje ku masoko mpuzamahanga toni 9.521 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byinjije miliyoni zisaga 9,63 z’Amadolari ya Amerika, angana n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 14,17.

Ibicuruzwa byoherejwe birimo ibikomoka ku matungo, ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo n'ibindi bicuruzwa by'ubuhinzi bikomeje gufasha igihugu kubona amadovize no kwagura isoko ryabyo mu mahanga.

Mu mibare yatangajwe na NAEB, ibikomoka ku matungo ni byo byabaye ku isonga mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi muri icyo cyumweru. Toni 5.843 zoherejwe ku masoko atandukanye, cyane cyane ayo muri Afurika, zinjije miliyoni 2,74 z'Amadolari ya Amerika.

Icyayi na cyo cyakomeje kwitwara neza ku isoko mpuzamahanga, aho toni 1.823 zoherejwe hanze zinjije miliyoni 2,68 z'Amadolari, mu gihe ikawa y'u Rwanda, izwiho ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, yinjije miliyoni 2,42 z'Amadolari nyuma yo kohereza toni 313.

Ibi byiciro bitatu byonyine byinjirije igihugu hafi miliyoni 7,84 z'Amadolari, bikomeza kugaragaza uruhare rwabyo mu kongera amadovize yinjira mu gihugu.

Ku ruhande rw'imboga, toni 814 zoherejwe ku masoko yo mu Bwongereza, Buholandi, Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) ndetse no mu bihugu bitandukanye bya Afurika, zinjije ibihumbi 757,4 by'Amadolari.

Hari kandi n'ibindi bicuruzwa by'ubuhinzi bipima toni 386 byoherejwe hanze, byinjije ibihumbi 647,9 by'Amadolari, bikaba byagejejwe ku masoko arimo Bangladesh, UAE n'ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Imbuto na zo zakomeje kwinjiriza igihugu amafaranga, aho toni 336 zoherejwe ku isoko mpuzamahanga zinjije ibihumbi 350,7 by'Amadolari, mu gihe indabo, nubwo ari zo zoherejwe mu bwinshi buke, zageze ku masoko yo mu Buholandi no mu Bwongereza, zinjiza amadolari arenga 41.000.

Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko gukomeza kwiyongera kw'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga ari kimwe mu bifasha u Rwanda kongera amadovize no kugabanya icyuho kiri hagati y'ibitumizwa mu mahanga n'ibyoherezwayo.

By'umwihariko, kuba ibikomoka ku matungo byaraje imbere mu kwinjiriza igihugu amafaranga muri iki cyumweru bigaragaza ko urwego rw'ubworozi rugenda rwagura isoko rwarwo ku rwego mpuzamahanga, mu gihe ikawa n'icyayi bikomeje kuba inkingi z'ubukungu bw'u Rwanda.

Imibare ya NAEB yerekana ko u Rwanda rukomeje kwagura isoko ry'ibicuruzwa byarwo hanze y'igihugu, ibintu bifasha kongera amafaranga yinjira mu bukungu bw'igihugu no guteza imbere abahinzi n'aborozi. Gukomeza kongera ubuziranenge bw'ibicuruzwa no gushaka amasoko mashya bikomeje kuba imwe mu ntego zafasha u Rwanda kongera umusaruro woherezwa ku isoko mpuzamahanga no kuzamura inyungu ziva mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

IMIHIGONEWS.RW





Post a Comment

0 Comments