N’ubwo u Rwanda rumaze imyaka myinshi rushyira imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mu bice bimwe by’igihugu haracyagaragara imyumvire ishingiye ku muco ishobora guteza ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abagore babyaye abana b’igitsina kimwe, cyane cyane abakobwa, bagihura n’ivangura, gusuzugurwa no guhezwa mu miryango yabo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’itangazamakuru ryacu mu turere twa
Nyaruguru, Gakenke,Gatsibo na Bugesera bugaragaza ko nubwo amategeko ahari
arengera uburenganzira bw’umugore n’umwana, imyumvire ya bamwe mu baturage
ikigaragara nk’imbogamizi ikomeye mu kubaka imiryango itekanye. Hari abagore
bavuga ko babayeho mu buzima bwuzuyemo intimba, ihohoterwa n’ipfunwe bazira
igitsina cy’abana babyaye.
“Bambwiraga ko ndi umuvumo w’umuryango kuko ntabyaye
umuhungu” Mukandoli Immaculée w’imyaka 52, utuye mu Murenge wa Kibeho mu
Karere ka Nyaruguru, ni umubyeyi w’abakobwa bane. Avuga ko ubuzima bwe
bwahindutse umusaraba nyuma yo kubyara umwana wa kane bose ari abakobwa.
Ati:“Nyuma yo kubyara umwana wa kane, umugabo yatangiye
kunsuzugura ku mugaragaro. Yabwiraga abaturanyi ko ndi umuvumo, ko namugize
igicibwa. Ibyo byakurikiwe no kunsiga ajya gushaka undi mugore.”
Mukandoli avuga ko yaje kwiyubaka abifashijwemo n’inzego
z’ubuyobozi n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, ariko agaragaza ko
mu baturanyi be hari abagore benshi bagihohoterwa bakicecekera.
Ati:“Hari abagore bamaze imyaka myinshi mu ihohoterwa ariko
bagahitamo guceceka ngo bitamenyekana, batinya gusenya urugo.”
Abakobwa bafatwa nk’umuzigo mu muryango
Mu Kagari ka Rutake, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke,
ikibazo ntikigarukira ku bagore gusa, ahubwo kigera no ku bana b’abakobwa.
Nyiransabimana Odette w’imyaka 19 avuga ko yahagaritswe amashuri
nyuma yo kurangiza icyiciro rusange.
Ati:“Papa yavuze ko ntakwiriye guta igihe mu mashuri, ko
atapfusha amafaranga umwana w’umukobwa uzashakana akajya gufasha undi muryango.
Musaza wanjye we yamwemereye kumwishyurira amashuri yose kuko ari we
uzasigarana izina ry’umuryango.”
Nyiransabimana avuga ko ibi byamuteye kwiheba no kwiheza, yumva
nta gaciro afite mu muryango akomokamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga,
Mukeshimana Alice, yemeza ko iki kibazo kigihari.
Ati:“Imyumvire ishaje iracyagaragara mu baturage, cyane cyane
mu byaro. Turafatanya n’abafatanyabikorwa mu biganiro bigamije kuyihindura.”
Kutabyara umuhungu bifatwa nko kubura umuragwa
Mu Murenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera, ihohoterwa rifata
indi shusho yo gusuzugurwa no kwirukanwa mu muryango mugari.
Uwimana Vestine w’imyaka 34, wabyaye abakobwa batatu, avuga ko
yameneshejwe bavuga ko yaje “guca umuryango”.
Ati:“Bambwiraga ko nzasaza ntawe unyitaho, ko nta muragwa
w’imitungo ya se uhari. Ibi byanteye guhezwa no kwirukanwa mu rugo namazemo
imyaka 15.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Uburinganire
(GMO) mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu
bukangurambaga.
Ati:“Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riterwa n’imyumvire,
kandi imyumvire ihindurwa n’uburezi, ibiganiro n’ubufatanye bw’inzego zose.”
Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku
gitsina cy’abana rifite imizi mu myumvire y’umuco ushyira imbere umuhungu
nk’umuragwa, ubumenyi buke ku ruhare rwa se mu kugena igitsina cy’umwana,
ndetse n’ubusumbane mu burezi.
Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kurwanya
ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugendo rwo guhindura imyumvire ruracyari
rurerure. Mu gihe igitsina cy’umwana kigifashishwa nk’intwaro yo guhohotera
umugore, urugamba rwo kubaka umuryango utekanye kandi uhamye rurakomeza.
imihigonews| IMIHIGO NEWS

0 Comments
Imihigonews