-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Abaturage ba kagari ka Gihinga muri Rwinkwavu barasaba guhindurirwa igishushanyombonera cyabashyize mu buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro


Abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Gihinga mu Karere ka Kayonza, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyabagabanyije aho batuye kigashyirwa mu buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bigatuma batakibona serivisi z’ibanze zirimo inguzanyo zo kubaka, amashanyarazi n’ibyangombwa bibemerera gutura no guteza imbere imitungo yabo.

Abaturage bavuga ko iki kibazo kimaze igihe, ariko kikarushaho gukomera mu bihe bya vuba ubwo batangiye kwamburwa amahirwe yo kubona inguzanyo mu bigo by’imari, gukumirwa ku kubaka cyangwa kuvugurura amazu yabo, ndetse no kutagezwaho ibikorwa remezo by’ibanze nko guhabwa amashanyarazi.

N’ubwo bavuga ko bamaze imyaka myinshi batuye muri aka gace, bagaragaza ko baherutse gutungurwa no kubona ibyemezo byabo byanditseho imiturire bihinduka ubusa, bigatangazwa ko aho batuye hatemewe guturwamo kuko hashyizwe mu byiciro by’ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko iki gishushanyombonera cyabashyize mu gihirahiro, cyane ko kibatesha agaciro ibyangombwa bari bafite, bikabangamira iterambere ryabo rya buri munsi.

Murenzi Etienne, umwe mu baturage bo muri Gihinga, avuga ko yatunguwe no gusanga icyangombwa cye cy’aho atuye kitakigira agaciro.
Yagize ati: “Ibibazo dufite ni uko ibyangombwa byanjye byanditseho imiturire, nabifashe hambere tubaruje, noneho icyantangaje ni uko duherutse kujya ku murenge ngo turebe ko twadekarara, hanyuma tukajya no kwaka inguzanyo muri SACCO na Equity dukorana, nsanga bambwira ko icyangombwa cyanjye atari icyo guturamo, ko cyashyizwe mu buhinzi. Mbona icyangombwa cyanjye gitaye agaciro.”

Avuga ko iki kibazo kimugiraho ingaruka zikomeye kuko atakibona inguzanyo, kandi ari yo yashakaga kwifashisha mu kubaka no kwagura ibikorwa bye by’iterambere.

Munyengabe, na we utuye muri aka kagari, agaragaza ko icyababaje kurushaho ari ukubona ibikorwa remezo bitambuka mu gace batuyemo ariko bo ntibabyungukiremo, bavuga ko batemerewe gutura.

Yagize ati: “Ejo bundi byarantangaje cyane, twabwiwe ko Gihinga ntiyemerewe guturwamo, njye na bagenzi banjye twaratunguwe rwose. Ikindi cyatubabaje ni uko baragiye bashinga imirasire minini bajya Kibaya, twumva bagiye kuduha umuriro, ariko bararenze bayajyana Mwiri. Mbajije bambwira ko ngo hano tutemerewe gutura. Nyamara ni ahantu hari amashuri, hari centre de santé. Ni gute bavuga ko tutemerewe gutura?”

Uyu muturage avuga ko ibi bituma abaturage babaho mu bwigunge, bagasigara inyuma mu iterambere ugereranyije n’utundi duce tw’igihugu.

Nk’uko byagarutsweho n’abaturage ndetse n’abadepite basuye aka gace, Akagari ka Gihinga gatuwemo n’abaturage barenga ibihumbi umunani, bose bavuga ko bagizweho ingaruka n’iki cyemezo.

Depite Nzeyimana Pierre, wari uyoboye itsinda ry’Abadepite basuye Akarere ka Kayonza mu gikorwa cyo kugenzura iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, yavuze ko iki kibazo cyabagejejweho n’abaturage ku buryo bugaragara.

Yagize ati: “Abaturage batugejejeho ikibazo cy’uko akagari kose kahinduwe igice cyo gucukuramo amabuye y’agaciro, ikindi kikaba icyo guhinga. Ni akagari gatuwemo n’abaturage barenga ibihumbi umunani, ariko nta numwe wemerewe gutura ku mugaragaro. Twanasuye aho bavuga dusanga koko ntibemerewe guhabwa amashanyarazi.”

Yongeyeho ko bagiye kuganira n’izindi nzego bireba kugira ngo harebwe uko iki kibazo cyakemurwa, cyane ko abaturage batimuwe bose kandi bakomeje kuhatura.

Abadepite bagaragaje ko iki kibazo kigira ingaruka zikomeye ku rubyiruko, cyane cyane abasore n’inkumi bifuza gushaka, kubaka no kwihangira imirimo.

Depite Nzeyimana yagize ati: “Hari abasore bifuza kurongora, bifuza guhabwa iminani bakiteza imbere, ariko bakumirwa n’uko aho batuye hatemewe. Ibi ni ikibazo gikomeye gisaba kwigwaho n’inzego zose bireba.”

Abaturage na bo bavuga ko kuba batemerewe kubaka cyangwa kuvugurura amazu yabo bituma babaho mu nzu zishaje, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyashyizweho kugira ngo kizakurikizwa kugeza mu mwaka wa 2050, kigamije gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye. Cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2020.

Intego yacyo ni ugutegura uko ubutaka buzakoreshwa guhera mu 2020 kugeza mu 2050, hakurikijwe ubwiyongere bw’abaturage, umuvuduko w’iterambere mu nzego zitandukanye, n’intego z’igihe kirekire igihugu cyihaye.

Gusa abaturage bo muri Gihinga bavuga ko nubwo badasubiza inyuma gahunda za Leta, basaba ko hagira ahakosorwa, harebwa uko igishushanyombonera cyahindurwa mu buryo budahutaza uburenganzira bw’abaturage bahamaze igihe kinini.

Abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Gihinga, basaba inzego bireba ko zagira icyo zikora mu maguru mashya kugira ngo iki kibazo gikemurwe, hongerwe gusuzuma igishushanyombonera cyabashyize mu buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gihe bahamaze imyaka myinshi bahatuye.

Basaba ko bagenerwa uburenganzira busesuye bwo gutura, kubaka, kubona inguzanyo n’ibikorwaremezo by’ibanze nk’abandi baturage bose, bityo iterambere igihugu giharanira rikagerwaho nta muturage usigaye inyuma.

 

IMIHIGO NEWS|imihigonews.rw

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153