Umurenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare ni wo murenge munini mu Rwanda ku buso, aho uruta mu bunini Uturere dutanu tw’Igihugu aritwo Musanze, Nyabihu, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, nk’uko bigaragazwa n’Ibarura Rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire.
N’ubwo ari umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi
ufite umwihariko udasanzwe mu miterere yawo, cyane cyane ku bijyanye n’ubuso
n’umubare w’abaturage. Imibare yemewe y’igihugu igaragaza ko Karangazi ari wo
murenge munini mu Rwanda ku buso, ndetse ikaba iri no mu mirenge ituwe
n’abaturage benshi.
Imibare y’Ibarura Rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire igaragaza ko Umurenge
wa Karangazi ufite ubuso bwa kilometero kare 550.3, bikawushyira ku mwanya wa
mbere mu mirenge yose igize u Rwanda. Ubu buso buruta ubw’uturere dutanu
tw’igihugu, aho:
- Akarere
ka Nyabihu gafite kilometero kare 531.5
- Musanze
ifite kilometero kare 530.2
- Gasabo
ifite kilometero kare 430.3
- Kicukiro
ifite kilometero kare 166.7
- Nyarugenge
ifite kilometero kare 134
By’umwihariko, Karangazi ukubye inshuro zirenga enye Akarere ka
Nyarugenge, inshuro zisaga eshatu Akarere ka Kicukiro, ndetse ukanaruta
n’Akarere ka Gasabo nubwo ako karere ari kamwe mu dutuwe cyane mu gihugu.
Uretse kuba Karangazi ari munini ku buso, ni na wo murenge wa gatatu
mu Rwanda ufite abaturage benshi, aho utuwe n’abaturage 96,915, batuye mu tugari
11 n’imidugudu 53. Ibi biyishyira ku rutonde rw’imirenge icumi ya mbere ituwe
cyane mu Rwanda, iza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kinyinya na Bumbogo zo mu
Karere ka Gasabo.
Urutonde rw’imirenge 10 ifite abaturage benshi mu gihugu
rugaragaza ko Karangazi irushanwa n’imirenge ikomeye irimo Ndera (Gasabo),
Rwimiyaga na Nyagatare (Nyagatare), Nyamata (Bugesera), Mahama (Kirehe), Rubavu
(Rubavu) na Gahanga (Kicukiro).
Ikindi cyerekana ubunini budasanzwe bw’uyu murenge ni ubuso
bw’akagari ka Ndama, kamwe mu tugari tugize Karangazi, gafite ubuso bwa kilometero
kare 188.8. Aka kagari konyine karuta Akarere ka Nyarugenge kose, ndetse
kakaruta n’imirenge ituwe cyane nka Nyamata, Mahama, Bumbogo, Ndera, Gahanga,
Rubavu na Kinyinya.
Ku bijyanye n’ubukungu, Umurenge wa Karangazi wihariye cyane mu
bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Igice kinini cyawo kigizwe n’inzuri nini
n’ubutaka bufite ubushobozi bwo kwifashishwa mu buhinzi bwa kinyamwuga. Urugero
rufatika ni umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub, ukorera muri uyu murenge,
ukaba ukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi bugezweho ku buso bungana na hegitari
15,600.
Uyu mushinga watanze akazi ku baturage barenga 6,000, baturuka
mu bice bitandukanye by’igihugu, bikaba bigaragaza uruhare rukomeye rwa
Karangazi mu iterambere ry’ubukungu n’ishoramari mu Ntara y’Iburasirazuba.
Imibare n’ibikorwa remezo bigaragara mu Murenge wa Karangazi byerekana ko ari
igice cyihariye mu miterere y’ubuyobozi n’iterambere ry’u Rwanda. Kuba ari wo
murenge munini mu gihugu, kandi ukanaba mu ituwe cyane, bituma uba igicumbi
gikomeye cy’ubuhinzi, ubworozi n’ishoramari, bikagira uruhare runini mu
iterambere rirambye ry’igihugu.
IMIHIGO NEWS – imihigonews.rw

0 Comments
Imihigonews