Ticker

5/recent/ticker-posts .breaking-news-bar { width: 100%; background: linear-gradient(to right, red, blue); overflow: hidden; white-space: nowrap; box-sizing: border-box; padding: 8px 0; font-family: Robot, sans-serif; font-weight: bold; color: white; position: relative; /* 📌 HANO NIHO UHINDURA UMWANYA WA TOP */ margin-top: 35px; } .news-wrapper { display: inline-block; padding-left: 100%; animation: scroll-news 25s linear infinite; } .news-item { display: inline-block; margin-right: 60px; } @keyframes scroll-news { from { transform: translateX(6%); } to { transform: translateX(-85%); } }

Ad Code

Ntagwate Amahirwe Mashya ku Rubyiruko n’Abagore mu Rwanda, “Kataza”: Inguzanyo


I&M Bank Rwanda Plc (I&M Bank) mu bufatanye na Mastercard Foundation na Rwanda Development Bank (BRD) batangaje inguzanyo idasaba ingwate: “Kataza Programme” itangwa ku nyungu ya 9% ku itsinda ryibumbihamwe bamaze igihe kingana ni byumweru bitandatu bizigamira, aho bashobora kuguza amafaranga agera kuri 130 miriyoni Frw bitewe n’igihe bamaze ndetse n’imisanzu bagejejemo. Inkunga igenerwa cyane urubyiruko n’abagore bafite imishinga mito n’iciriritse, hagamijwe guteza imbere imishinga y’imbere mu gihugu no kurema akazi, ibi bije muri gahunda ya Leta yo kugabanya umubare w’abaturage badafite akazi.

 
Mu gihe ikwirakwizwa mu turere dutandukanye, ikaba izafasha abantu benshi — cyane urubyiruko n’abagore — kubona igishoro no gutangira/imenyekanisha imishinga yabo.
https://www.imihigonews.rw/

Kataza yatangijwe mu rwego rwo guha amahirwe abakorera mu buhinzi, ubukerarugendo, ubugeni, gutunganya ibikomoka ku mpu n’indi mishinga mito n’iciriritse.

Iyi gahunda iri mu bufatanye bwa BRD, Mastercard Foundation, hamwe n’abafatanyabikorwa nka African Management Institute (AMI), Association of Microfinance Institutions in Rwanda (AMIR), Rwanda Men’s Resource Centre (RWAMREC), n’abandi benshi.

Mu 2024, hatangijwe “soft-launch (Iyi porogaramu ” ya Kataza mu turere 15 twatoranyijwe mu gihugu harimo n’ aho ugeze ubu mu karere ka Gatsibo kugira ngo hatangirwe gufasha imishinga y’urubyiruko n’abagore n’bandi ariko cyane cyane bari munsi y’imyaka mirongo itatu n’itanu(35).

Inguzanyo nta ngwate Kataza aha umuntu amahirwe yo kubona inguzanyo yo kugeza kuri 130 miriyoni Frw atabanje gutanga ingwate, ikintu cyari kigoye cyane ku baciriritse.

Inyungu nto ingana ni 9% ku mwaka, inyungu iri hasi cyane ugereranyije n’izisanzwe (17%–19%). Gufasha ibyiciro bitandukanye: Si abacuruzi b’ibikomoka ku mpu gusa no mu buhinzi, ubukerarugendo, amahoteli, serivisi, ubugeni n’ibindi bikorwa by’imishinga mito n’iciriritse.

Ubujyanama n’imyitozo: Abitabira Kataza ntibahabwa inguzanyo gusa  banahabwa amahugurwa, ubujyanama mu bijyanye no kuyobora neza imishinga no gukoresha neza amafaranga, binyuze mu bafatanyabikorwa nka AMI n’indi.


Guteza imbere “Made in Rwanda” n’akazi: By’umwihariko ku bantu bakora ibikomoka ku mpu, aba bafite amahirwe yo kongera ubushobozi, kwagura ibikorwa, no gutanga akazi ku b’ingeri zitandukanye cyane urubyiruko.

Hari imbogamizi nyinshi abikorera ku giti cyabo bagiye bahura na zo: kubura ingwate, inyungu nyinshi, gukererwa mu kubona inguzanyo, guhagarikwa kubera amategeko akomeye y’ingwate.

Kataza igamije gukuraho izo mbogamizi: uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo, inyungu nto, no gutanga ubufasha mu by’imari n’ubumenyi  ibi bikaba bihindura isura y’imibereho n’imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda.

Intego ya Kataza ni gufasha imishinga 500 mito n’iciriritse ikazaramba, ndetse guhanga imirimo irenga 15,000 mu myaka itatu iri imbere. Ibi byavuzwe mu itangazo ryabonetse ku itangizwa ry’iyi gahunda.

“Kataza” ni intambwe ikomeye mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda — cyane cyane iy’urubyiruko n’abagore. Bitandukanye n’inguzanyo zisanzwe, Kataza ibasha guca inzitizi z’ingwate, inyungu nyinshi, n’utubazo tuba mu nzira zo kubona igishoro. Ibi bishobora gufasha ibigo biciriritse guhinduka ibifite ubushobozi, guhanga imirimo, guteza imbere ibikomoka mu gihugu, no guha agaciro “Made in Rwanda”.

Kubera iyo mpamvu, umuntu wese ufite umushinga — haba mu buhinzi, ubukerarugendo, ubugeni, ibikomoka ku mpu, cyangwa indi mishinga mito/icisiritse — yagombye gusuzuma amahirwe ya Kataza.


https://www.imihigonews.rw/


Post a Comment

0 Comments