I&M Bank Rwanda Plc (I&M Bank) mu bufatanye na Mastercard Foundation na Rwanda Development Bank (BRD) batangaje inguzanyo idasaba ingwate: “Kataza Programme” itangwa ku nyungu ya 9% ku itsinda ryibumbihamwe bamaze igihe kingana ni byumweru bitandatu bizigamira, aho bashobora kuguza amafaranga agera kuri 130 miriyoni Frw bitewe n’igihe bamaze ndetse n’imisanzu bagejejemo. Inkunga igenerwa cyane urubyiruko n’abagore bafite imishinga mito n’iciriritse, hagamijwe guteza imbere imishinga y’imbere mu gihugu no kurema akazi, ibi bije muri gahunda ya Leta yo kugabanya umubare w’abaturage badafite akazi.
Mu gihe ikwirakwizwa mu turere dutandukanye, ikaba izafasha abantu benshi — cyane urubyiruko n’abagore — kubona igishoro no gutangira/imenyekanisha imishinga yabo.
https://www.imihigonews.rw/
Kataza yatangijwe mu rwego rwo guha
amahirwe abakorera mu buhinzi, ubukerarugendo, ubugeni, gutunganya ibikomoka ku
mpu n’indi mishinga mito n’iciriritse.
Iyi gahunda iri mu bufatanye bwa
BRD, Mastercard Foundation, hamwe n’abafatanyabikorwa nka African Management
Institute (AMI), Association of Microfinance Institutions in Rwanda (AMIR),
Rwanda Men’s Resource Centre (RWAMREC), n’abandi benshi.
Mu 2024, hatangijwe “soft-launch
(Iyi porogaramu ” ya Kataza mu turere 15 twatoranyijwe mu gihugu harimo n’ aho
ugeze ubu mu karere ka Gatsibo kugira ngo hatangirwe gufasha imishinga
y’urubyiruko n’abagore n’bandi ariko cyane cyane bari munsi y’imyaka mirongo
itatu n’itanu(35).
Inguzanyo nta ngwate Kataza aha umuntu amahirwe yo kubona inguzanyo yo kugeza
kuri 130 miriyoni Frw atabanje gutanga ingwate, ikintu cyari kigoye cyane ku
baciriritse.
Inyungu nto ingana ni 9% ku mwaka, inyungu iri hasi cyane ugereranyije
n’izisanzwe (17%–19%). Gufasha ibyiciro bitandukanye: Si abacuruzi
b’ibikomoka ku mpu gusa no mu buhinzi, ubukerarugendo, amahoteli, serivisi,
ubugeni n’ibindi bikorwa by’imishinga mito n’iciriritse.
Ubujyanama n’imyitozo: Abitabira Kataza ntibahabwa inguzanyo gusa banahabwa amahugurwa, ubujyanama mu bijyanye
no kuyobora neza imishinga no gukoresha neza amafaranga, binyuze mu
bafatanyabikorwa nka AMI n’indi.
Guteza imbere “Made in Rwanda” n’akazi: By’umwihariko ku bantu bakora ibikomoka ku mpu, aba bafite amahirwe yo kongera ubushobozi, kwagura ibikorwa, no gutanga akazi ku b’ingeri zitandukanye cyane urubyiruko.
Hari imbogamizi nyinshi abikorera ku
giti cyabo bagiye bahura na zo: kubura ingwate, inyungu nyinshi, gukererwa mu
kubona inguzanyo, guhagarikwa kubera amategeko akomeye y’ingwate.
Kataza igamije gukuraho izo
mbogamizi: uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo, inyungu nto, no gutanga
ubufasha mu by’imari n’ubumenyi ibi
bikaba bihindura isura y’imibereho n’imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda.
Intego
ya Kataza ni gufasha imishinga 500 mito n’iciriritse ikazaramba, ndetse guhanga
imirimo irenga 15,000 mu myaka itatu iri imbere. Ibi byavuzwe mu itangazo
ryabonetse ku itangizwa ry’iyi gahunda.
“Kataza” ni intambwe ikomeye
mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda — cyane cyane
iy’urubyiruko n’abagore. Bitandukanye n’inguzanyo zisanzwe, Kataza ibasha guca
inzitizi z’ingwate, inyungu nyinshi, n’utubazo tuba mu nzira zo kubona
igishoro. Ibi bishobora gufasha ibigo biciriritse guhinduka ibifite ubushobozi,
guhanga imirimo, guteza imbere ibikomoka mu gihugu, no guha agaciro “Made in
Rwanda”.
Kubera iyo mpamvu, umuntu wese ufite
umushinga — haba mu buhinzi, ubukerarugendo, ubugeni, ibikomoka ku mpu, cyangwa
indi mishinga mito/icisiritse — yagombye gusuzuma amahirwe ya Kataza.
https://www.imihigonews.rw/


0 Comments