
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri (Patron) mu rugo rw’abanyeshuri rw’Ikigo cy’amashuri Saint Trinité de Ruhango nyuma yo gukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa biga muri iki kigo. Ibyaha akekwaho bikaba byarabaye ku wa 7 Ukuboza 2025, mu gihe abo bana bari bamutumweho kubwirwa iby’imyitwarire yabo.
Ikigo cy’Ubutatu Butagatifu I Ruhango rwongeye kugarukwamo amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nyuma y’imyaka itatu ikurikiranye humvikana iby’abarezi bakurikiranyweho gusambanya abana. Kuri iyi nshuro,Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubuzima n’imyitwarire y’abanyeshuri (Animateri) mu ijoro n’amanywa ni we ufungiwe akekwaho icyaha gikomeye cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa bari bamufitiye icyizere nk’umurezi.
Ibi byaha bikekwa ko byakozwe
mu bihe bitandukanye ku wa 7 Ukuboza 2025, ubwo uyu Animateri yasabaga abo
banyeshuri kumusanga mu biro bye by’ubuyobozi bw’animatéri (Animation), aho
yari yabahamagariye ngo baganire ku myitwarire yabo.
Mu gihe iperereza ry’ibanze
ryatangiye, amakuru atangwa n’ababikurikiranye arerekana ko uyu mugabo
yakoresheje ububasha yari afite ku banyeshuri kugira ngo abone uko abasambanya,
ndetse ngo yabikoze abashukisha ko ashobora kubahana ku makosa bari bashinjwa
na Animatéri.
Amakuru ava mu nzego z’ibanze
z’iperereza aravuga ko ku munsi icyaha cyabereyeho, Anbimateri yabwiye abo bana
b’abakobwa ko bafite ibyo bagomba kumusobanurira ku byerekeye imyitwarire yabo.
Ubundi Animateri n’umuranga w’abanyeshuri ni umuntu ugomba kubaba hafi,
kubacunga, kubagira inama no kubarinda icyabahutaza.
Nyamara uko bivugwa
n’abatangabuhamya, uyu mugabo ntiyakoze inshingano ze mu rwego rwo kurengera
abanyeshuri, ahubwo ngo yabyuririye ku mwanya yari afite kugira ngo
abasambanye. Ni ibyemezwa n’iperereza ry’ibanze rikomeje gukorwa na RIB.
Abo bana, bitewe n’icyizere
bari bafitiye umurezi ubacunga umunsi ku munsi, ngo ntibasobanukiwe ko
babwirijwe kujya mu biro bye bafite ibyago byo guhura n’ihohoterwa rishingiye
ku gitsina cyangwa ibindi bikorwa bishobora kubangiriza ubuzima bwabo. Ibi biragaragaza
urwego rwo hejuru rw’icuraburindi n’ikoreshwa ry’ububasha mu buryo bunyuranyije
n’amahame y’uburezi n’uburere.
Abo barimu bavuze ko iki kibazo
gishobora kuba gishingiye ku micungire idahagije y’ubuyobozi bw’ikigo hamwe
n’uburangare mu gucunga imyitwarire y’abakozi baharawe kubana n’abanyeshuri
hafi, cyane cyane muri dortoirs no mu bikorwa by’imibereho yabo ya buri munsi.
Hari abarimu bemeza ko impamvu
ikibazo gikomeje kugaragara mu bihe bitandukanye ishobora kuba ari uko hari
abakozi b'ikigo babona icyuho cyo gukoresha abanyeshuri ku buryo budakwiye,
kuko bamwe muri bo ari bo bashinzwe kubagenzura mu gihe abandi bafite inshingano
z’ubuyobozi burambuye mu mibereho.
Umuvugizi w’Urwego
rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itazihanganira na
gato abantu bose bakora ibyaha byo gusambanya abana kuko ari ibikorwa
bigayitse, binyuranyije n’amahame y’uburezi ndetse n’uburenganzira bw’umwana.
Yagize ati:“Ntabwo bikwiye
kandi si ibyo kwihanganirwa ko uwitwa umurezi akwiye gukekwa kugira uruhare mu
bikorwa nka biriya by’ubugome byo gusambanya abo ashinzwe kurera. Ni ibintu
bigomba gucika burundu rwose.”
Uyu muvugizi yanavuze ko
ubushishozi, uburere, kurinda umwana no kumuba hafi ari byo bikwiye kuranga
umurezi, bitari ibindi bishobora kumwangiza imitekerereze, ubuzima bwe bw’ejo
hazaza n’umutekano we.
Mu gihe iperereza rigikomeje, Animateri
ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya
Ruhango. Iperereza riri gukorwa ririmo kubaza abanyeshuri bahohotewe, abarezi,
ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’abandi bose bashobora kugira ibyo bazi ku cyaha
gikekwa.
Inzego z’Ubugenzacyaha zivuga
ko dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha
bifashishije ibimenyetso bigikusanwa.
Itegeko nimero 68/2018 ryo ku
wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu
mukuru usambanya umwana, iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kiri
hagati y’imyaka 20 na 25.
Ariko kandi, iyo uwakoze icyaha
ari umurezi, umubyeyi, umuyobozi, cyangwa undi ufite ububasha cyangwa
inshingano ku mwana, ibihano birushaho gukomera. Ingingo ya 192 ivuga ko
uwakoze icyaha cyo gufata ku ngufu umwana akoresheje ububasha ahanishwa igifungo
cya burundu cy’umwihariko ndetse n’ihazabu hagati y’amafaranga ibihumbi 100
kugeza ku bihumbi 500.
Urebye ibi, Animateri akurikiranyweho
uyu mugambi mubi aramutse ahamijwe icyaha n’Urukiko.
Abahanga mu burere no mu buzima
bw’imitekerereze y’abana bemeza ko ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abana haba mu gihe gito no mu gihe
kirekire. Umwana wahuye n’ihohoterwa nk’iri ashobora guhura n’ibibazo byo mu
mutwe, kwigunga, guhungabana, kutagirira icyizere abantu n’ibindi.
Abana bo mu mashuri barererwa
mu bigo bifungiye mu nzu z’abanyeshuri (boarding), cyane cyane abakobwa, baba
bakeneye uburere bwiza ndetse no kubona abantu bababa hafi mu buryo bubarinda.
Iyo abo bantu babagira inama aribo babahohotera, bizana ihungabana rikomeye ku
bana ndetse rikabangamira n’ishuri ryose.
Uru rugo rw’abanyeshuri n’ikigo
cya Saint Trinité de Ruhango biri mu bigo bimaze iminsi bivugwaho
iby’ihohoterwa. Ababyeyi bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko hakenewe ingamba
zikomeye kugira ngo ikibazo gifatwe mu buryo burambye.
Hari ababyeyi bavuga ko
batangiye kugira impungenge ku mutekano w’abana babo, cyane cyane ku banyeshuri
bacumbikirwa mu bigo. Basaba ko habaho igenzura rihoraho ku bakozi b’ikigo,
cyane cyane ababa hafi y’abana ku buryo bwihariye.
Ubuyobozi bw’ikigo ntacyo
buratangaza ku mugaragaro ku by’aya makuru, uretse ko bwemeye ko bufasha
Ubugenzacyaha mu iperereza.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)
rurakomeza gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri ku cyaha gikekwa, mu gihe uyu
Muyobozi akiri mu maboko y’Ubugenzacyaha ategereje ko dosiye ye ishyikirizwa
Ubushinjacyaha.
Iki kigo, kimwe n’ibindi mu
Rwanda, gikeneye imbaraga z’ubuyobozi n’inzego zose kugira ngo habeho umutekano
usesuye w’abana ndetse no gukumira ko hashobora kubaho kongera kugaragara
ibindi bikorwa by’ihohoterwa nk’ibi byakomeje kumvikana guhera mu 2023.
Icyo gihe kizagaragarira mu
mikorere y’inzego z’ubutabera n’uburezi niba koko iki kibazo kizashakirwa umuti
uhamye, hagamijwe kurengera abana—abanyarwanda b’ejo hazaza.
Utekereza iki kuri ibi? Tanga igitekerezo cyawe muri comments.
0 Comments
Imihigonews