-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Bugesera: Abaturage barenga 17,000 barwaye indwara ziterwa n’umwanda mu mezi ane ashize

Abana n’abaturage bakorera hafi y’ibishanga n’ibiyaga byo mu Karere ka Bugesera bari mu bibasirwa cyane n’indwara ya Bilharziose n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda. (Ifoto: IMIHIGO NEWS)


Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko mu mezi ane ashize, abaturage 17.126 barwaye indwara ziterwa n’umwanda n’amazi mabi, bukagaragaza ko ibishanga n’ibiyaga byinshi biri muri aka Karere biri mu bituma izi ndwara zigenda ziyongera.

Ibi byatangajwe ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga umushinga wo kwigisha abanyeshuri bo mu Karere ka Bugesera binyuze mu nkuru mbarankuru, uburyo bwo kwirinda indwara ya Bilharziose n’izindi ndwara zititaweho uko bikwiye.

Uyu mushinga watangirijwe ku ishuri ribanza rya Nzangwa riherereye mu Murenge wa Rweru, ukaba ushyirwa mu bikorwa na Bilharzia Storytelling Initiative (BSI) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.

Bilharziose ni indwara iterwa n’inzoka yitwa Bilharisia, ikunze kwibasira abantu bavoma cyangwa bakorera mu mazi mabi, cyane cyane abana bidumbaguza mu biyaga, abarobyi n’abahinzi. Mu rwego rwo kuyirwanya, inzego z’ubuzima zatangiye gukoresha abana nk’intumwa z’ubukangurambaga mu miryango.

Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubuzima no gukumira indwara, Theodore Bagaragaza, yavuze ko bishimiye ubufatanye mu kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye, by’umwihariko Bilharziose, agaragaza ko aka Karere gafite ibishanga n’ibiyaga byinshi bituma indwara ziterwa n’umwanda zigenda ziyongera.

Ati:“Imibare yacu igaragaza ko indwara zifitanye isano n’umwanda n’ikoreshwa ry’amazi yanduye ziri hejuru. Mu mezi ane ashize kuva muri Nyakanga kugeza Ukwakira, twakiriye abarwayi 17.126 barwaye izi ndwara, muri bo 331 bajyanwa mu bitaro. Ibi bigaragaza ko ubwandu bw’izi ndwara mu Karere ka Bugesera bukiri hejuru.”


Yakomeje avuga ko bakeneye abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uko izi ndwara zandura, uko bazirinda n’akamaro ko kwivuza hakiri kare, kugira ngo bigire uruhare mu iterambere ry’imiryango.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, yavuze ko kwigisha abana bato ari ingenzi cyane kuko bibafasha gusobanukirwa uko izi ndwara zirindwa ndetse bakabigeza no ku babyeyi babo.

Ati:“Uturere twa Bugesera na Ruhango twashyizwemo imbaraga nyinshi kuko ari two tubonekamo Bilharziose cyane. Twongereye inyigisho ku isuku n’isukura, kwipimisha no kuvura hakiri kare, ndetse tunahugura abakozi b’ubuzima kugira ngo babashe kuyisuzuma neza.”

Yakomeje avuga ko RBC ikomeje gutanga imiti buri mwaka mu turere tugaragaramo izi ndwara, ndetse igakangurira by’umwihariko abahinzi, abarobyi n’abaturage bakorera hafi y’amazi.

Ku ruhande rwa BSI, umuhuzabikorwa wayo Ninyembabazi Yvonne, yavuze ko bahisemo gukoresha inkuru mbarankuru mu kwigisha abana, kugira ngo bumve ko kwirinda Bilharziose bitareba ababyeyi gusa.

Ati:“Ubu turi gukorera mu bigo by’amashuri bitatu, twigisha abana uko birinda Bilharziose n’izindi ndwara zititaweho, tubinyujije mu nkuru ziboroheye kandi zibashishikaje.”


Umwe mu babyeyi, Nyirahabizi Esperance, yavuze ko bishimiye kubona abana batangiye kwigishwa uko birinda izi ndwara, ashimangira ko kubigisha kwirinda kwidumbaguza mu mazi mabi no kwiherera mu bisambu bifite akamaro kanini mu gukumira izi ndwara.

Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko ku Isi hari indwara zititaweho uko bikwiye zigera kuri 20, aho mu Rwanda hakunze kugaragara izirimo shishikara, kurumwa n’inzoka n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, Bilharziose, Imidido na Cysticercose.

Abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima bagaragaza ko gukomeza ubukangurambaga, by’umwihariko mu bana n’abaturage bakorera hafi y’amazi, ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kugabanya izi ndwara no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

 www.imihigonews.rw

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153