![]() |
| Aho batobeye bari bagiye kwinjirira majya mu iduka kwiba |
Mu ijoro ryo ku wa 16 Ukuboza 2025, abaturage bo mu Murenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Gasave mu Karere ka Gatsibo, batabarije MUHAWENIMANA Valens wari ugiye kwibwa n’abajura bacukuye inzu. Ni igikorwa cyongeye kwerekana uko ikibazo cy’ubujura gikomeje gufata indi ntera muri aka gace, cyane muri ibi bihe by’inzara byibasiye abaturage benshi.
Ubujura ni kimwe mu byaha bikomeje guteza impungenge mu baturage
bo mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu Karere ka Gatsibo n’utundi turere,
aho abaturage bavuga ko batakibona umutekano usesuye w’ibyabo. Mu minsi ishize,
humvikanye inkuru zitandukanye z’abaturage bibwe amatungo n’ibindi byabo,
ndetse n’ibigo by’amashuri bigatoborwa n’abajura. Ibyabereye mu Murenge wa
Kiramuruzi mu ijoro ryo ku wa 16 Ukuboza 2025, aho iduka ryateshejwe kwibwa ku
bw’amahirwe, byongeye kugaragaza uburemere bw’iki kibazo.
Amakuru Ikinyamakuru Imihigo News yamenye yemeza ko mu ijoro ryo
ku wa 16 Ukuboza 2025, abajura bataramenyekana bagerageje kwiba iduka rya Muhawenimana
Valens, riherereye mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa
Kiramuruzi. Aba bajura bari bagiye kwiba baciye mu butaka hasi, bagamije
kwinjira mu iduka no kwiba ibirimo byose.
Gusa, ku bw’amahirwe, nyir’iduka yararimo hamwe n’abaturanyi be
batabarira hafi batariba. Amakuru yahaye Imihigo News yavuze ko yumvise urusaku
rudasanzwe mu ijoro, akeka ko hari igikorwa kidasanzwe kirimo kuba. Yahise
atabaza abaturage baturanye na we maze abajura babona ko bimenyekanye bariruka
batarinjira mu iduka, bityo igikorwa cy’ubujura kirapfuba.
Umuturage utuye hafi aho yagize ati: “Twumvise umuntu atabaza
n'ijoro, twiruka tuhageze dusanga abajura barimo gucukura ariko banyuze inyuma
yinzu gusa kubw’amahirwe make twagize twasanze abo bajura badusize bagiye.
Kubera ko nyir’iduka yari ararimo, byabaye amahirwe akomeye kuko ubundi bari
kuryiba.”
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ibi byabaye atari byo
byonyine, ahubwo ari kimwe mu bikorwa byinshi by’ubujura byagiye bivugwa cyane
kuva hagati mu kwezi k’Ugushyingo 2025 n’uku kwezi ku Kuboza 2025 turimo.
Bavuga ko ibi bihe by’inzara n’ubukene byatumye haduka ingeso z’ubujura zidasanzwe bityo ubujura bugakwira hose.
Mu byumweru bishize, abaturage benshi bavuga ko bibwe amatungo
atandukanye arimo ihene, inka, ingurube n’inkoko. Hari abavuga ko iyo baryamye babyuka
bagasanga amatungo yabo yibwe, ikibazo bafite n'uko nta n’umwe ucyekwa cyangwa ngo afatwa.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twibwe ihene ebyiri mu ijoro
rimwe, kugeza ubu ntituramenya uwazitwaye. Ibi byaha bikomeje kuduca intege
kuko ntitugifite icyizere cy’umutekano w’ibyacu.”
Uretse abaturage ku giti cyabo, n’ibigo by’amashuri ntibyorohewe
n’iki kibazo cy’ubujura. Ikigo cy’amashuri cya GS NTETE giherereye muri aka
gace na cyo cyibwe n’abajura bataramenyekana.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri shuri, abajura batwaye
ibiryo by’abanyeshuri birimo imiceri ibiro magana ane (400kg), ibishyimbo ibiro
magana abiri (200kg), ndetse n’amabido arindwi (7) y’amavuta yo guteka,
n’ibindi bikoresho byabonetse byajugunywe inyuma.
Hari n’abandi bajura bagerageje kwiba iri shuri mu bundi buryo,
bashaka kwitwarira ibitoki, ariko nabo barateshwa. Gusa, n’ubwo ibi byaha
byabaye inshuro nyinshi, kugeza ubu nta mujura n’umwe urafatwa cyangwa ngo
akurikiranwe ku byabaye muri GS NTETE
![]() |
| Iduka bashakaga kwiba |
Bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo ikibazo cy’ubujura gikomeje, Ubuyobozi
bukomeje kwaka amafaranga y’irondo ry’umwuga bibaza niba koko iryo rondo niba
rirarwa cyangwa niba biba bagiye kuryama.
Abaturage bagaruka ku gitekerezo cyo kwicungira umutekano, aho
basaba ko hashyirwaho ingamba zirambye zirimo irondo rikora neza kandi
bikagenzurwa, gukorana n’inzego z’umutekano, ndetse no gukangurira abaturage
gutangira amakuru ku gihe.
N’ubwo amakuru yatanzwe n’abaturage agaragaza ko ikibazo cy’ubujura gikomeje
gufata indi ntera mu Murenge wa Kiramuruzi, ni ngombwa ko hatangwa umwanya
uhagije w’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo zitange
ibisobanuro ku byabaye no ku ngamba ziri gutegurwa. Kugeza ubu, nta makuru
yemejwe ku mugaragaro aragaragaza uwaba akekwaho ibi byaha, kandi amategeko agenga
ibi ateganya ko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe icyaha kimuhamye.
Abaturage basabwa gukomeza gukorana n’inzego zibishinzwe,
batanga amakuru ku gihe kandi birinda kwihanira, mu gihe inzego z’umutekano
zisabwa kongera ingufu mu gukumira no gukurikirana ibyaha by’ubujura, cyane
cyane mu bihe by’inzara bikunze gutuma ibyaha byiyongera. IMIHIGO NEWS
izakomeza gukurikirana iki kibazo, itange umwanya ku mpande zose bireba,
Tunabamenyeshe byahafi.
Abaturage basaba ko hafatwa ingamba zihamye zo gukumira ubujura,
harimo kongera umutekano, gufata no gukurikirana abakora ibi byaha, ndetse no
kongera ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano. Mu gihe ibyo
bitarashyirwa mu bikorwa, hari impungenge ko ubujura bushobora gukomeza gufata
indi ntera muri aka gace.
IMIHIGO NEWS| Imihigonews.rw



0 Comments
Imihigonews