Intambwe ya 1: Kwinjira muri CAMIS
1. Fungura
sisiteme ya CAMIS
2. Injira
ukoresheje username: SDM Code na password: Byiza niko iba yujuje ibisabwa kuba Strong Password byawe bya nka mwarimu.
3. Hitamo Term
(urugero: Term 1... / 2025–2026).
Intambwe ya 2: Kujya kuri Marks Approval
1. Reba menu
iri ku ruhande rw’ibumoso.
2. Kanda kuri Marks
Approval.
3. Urutonde
rw’abanyeshuri ruragaragara.
Intambwe ya 3: Guhitamo umunyeshuri
1. Hitamo
umunyeshuri ushaka kwemeza raporo ye.
2. Reba
amanota yose yinjijwe mu masomo atandukanye.
3. Emeza ko
amanota yose ari yo kandi yuzuye.
1. Kanda kuri
buto Approve Marks iri hejuru.
2. Hafunguka
agasanduku ka Submit marks.
Intambwe ya 5: Kwinjiza amanota ya Conduct
1. Mu gice
cyitwa Conduct marks:
o Andikamo
amanota y’imyitwarire y’umunyeshuri (nk’uko byagenwe n’ishuri).
2. Emeza ko
amanota yanditswe ari yo.
Intambwe ya 6: Kwandika Report Card Comment
1. Jya mu gice
cya Report card comment.
2. Andika
igitekerezo cy’igihembwe (Term Comment), urugero:
o “Umunyeshuri
yagaragaje umurava mu masomo, akwiye gukomeza kunoza imyitwarire no gushyira
imbaraga mu ndimi.”
Intambwe ya 7: Kwemeza raporo
1. Nyuma yo
kuzuza Conduct marks na Comment,
2. Kanda kuri Approve
report-card.
3. Ubutumwa
bwemeza bugaragare:
o “Report
card for ………………………… has been approved successfully.”
1. Kanda kuri Next
student kugira ngo wemeze raporo y’undi munyeshuri,
cyangwa
2. Kanda Close
niba ushaka gusohoka.
- Menya
neza ko Conduct na Comments byuzuye mbere yo kwemeza raporo.
- Iyo
raporo imaze kwemezwa, ntishobora guhindurwa keretse ubifitiye
uburenganzira.
Urugero: Inyandiko igaragaza byose:
Mwarimu ……………….., wigisha muri ……………………, yinjiye
muri sisiteme ya CAMIS kugira ngo asuzume kandi yemeze raporo
z’abanyeshuri b’igihembwe cya mbere.
Akimara kwinjira, ahitamo Term 1 / 2025–2026, hanyuma
ajya kuri menu yo ku ruhande rw’ibumoso agahita akanda kuri Marks Approval.
Aha ni ho arebera amanota y’abanyeshuri umwe ku wundi.
Mwarimu ahitamo umunyeshuri, urugero nka ………………….., maze
CAMIS ikamwereka amanota yose yinjijwe mu masomo atandukanye. Aha mwarimu
arayagenzura akareba niba nta kosa ririmo.
Nyuma yo gusuzuma amanota, akanda kuri Approve Marks.
Hahita hafunguka agasanduku ka Submit marks.
1. Kwinjiza amanota ya Conduct
Mu gice cyitwa Conduct marks, mwarimu yandika amanota
y’imyitwarire y’umunyeshuri (urugero: 0, 5, 10………./40 bitewe n’uko byateganyijwe). Aha ni ho
agaragaza niba umunyeshuri yaragaragaje imyitwarire myiza mu ishuri.
2. Kwandika Report Card Comment
Hasi ya Conduct marks, hari aho kwandika Report card
comment. Muri aka gace, mwarimu yandika igitekerezo kijyanye n’imyigire
y’umunyeshuri, urugero:
“Umunyeshuri yitwara neza mu ishuri, ariko agomba kongera
imbaraga mu ndimi.”
Iyi comment ifasha umubyeyi n’umunyeshuri kumenya aho bageze
n’icyo bagomba kunoza.
3. Kwemeza raporo
Iyo mwarimu amaze kuzuza Conduct marks na Comment,
akanda kuri Approve report-card. Sisiteme ihita imwereka ubutumwa
bumubwira ko:
“Report card for ………………………………. has been approved
successfully.”
Ibi bigaragaza ko raporo y’uwo munyeshuri yemejwe neza.
Tugarutse kuri comments mwarimu ashobora gutanga, Mwalimu tanga comment ifite ubutumwa bitwe nicyo umwana asabwa gukora cyangwa n'imbogamizi afite.
were kwandikaho Good usange kubana bose handitse kimwe.
Nibura reka kurondogora ariko vuga nibura ibifite message nziza.
Urugero: Umwana uzi gusoma neza ushobora kwandikaho
"Excellent performance with strong reading skills in English; more effort needed in other subjects"
Uyu mwana wanditse gutya azaba atandukanye n'undi bitewe nibyo umwana ashoboye.
Inama: Murezi nkunda yobora Ababyeyi b'umwana kugira ngo umwana na gera mu rugo bazarebe aho umwana afite intege nke, banabashe kumwongerera aho afite imbaraga cyangwa imbaraga nke, mu kinyarwanda tubishyira mu byiciro bitatu(3) Remedial:
1. NZAMURABUSHOBOZI
2. NSHIMANGIRABUSHOBOZI
3. NYAGURABUSHOBOZI.
IMIHIGO NEWS | www.imihigonews.rw



0 Comments
Imihigonews