-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Urukiko rwa Kicukiro rwatandukanye imyanzuro mu rubanza rwa Yampano, umwe arekurwa abandi bakomeza gufungwa



Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Kalisa John uzwi nka K John, mu gihe abandi bane bareganwaga na Uworizagwira Florien (Yampano) bakomeje gukurikiranwa bari mu maboko y’ubutabera, nyuma y’isuzuma ryimbitse rya dosiye yabo.

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasohoye umwanzuro ku rubanza nshinjabyaha ruregwamo abantu batanu bafite amazina azwi mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga. Iki kirego cyari cyatanzwe n’umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano.

Abaregwa muri uru rubanza ni Kalisa John (K John), Djihad, Pazzo Man, Pappy Nesta ndetse na Francois Xavier.

Nyuma yo kwakira ibisobanuro byatanzwe n’abaregwa n’abunganizi babo, kimwe n’impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha busaba ko bakomeza gufungwa, urukiko rwasesenguye buri mwireguro ku giti cye rushingira ku mategeko n’uko iperereza rimeze.

Urukiko rwagaragaje ko ku ruhande rwa K John, hatabonetse impamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa by’agateganyo, bityo rwemeza ko akurikiranwa ari hanze mu gihe iperereza rikomeje.

Ku bandi bareganwaga barimo Djihad, Pazzo Man, Pappy Nesta na Francois Xavier, urukiko rwasanze hakiri impamvu zikomeye zishingiye ku mutekano w’iperereza n’uko urubanza rumeze, bituma rwemeza ko bakomeza gukurikiranwa bafunzwe.

Uyu mwanzuro ntiwamenyeshejwe abari bitabiriye mu cyumba cy’iburanisha, kuko umucamanza wari warumvise uru rubanza atari ahari uwo munsi. Abari bategereje ibisubizo basabwe kugana aho bakirira abaturage, aho basomewe imyanzuro yari yamaze gushyirwa muri sisiteme y’urukiko.

Abantu benshi bari baje gukurikirana iri somwa, barimo abakunzi b’ibiganiro bya Djihad, abagize imiryango y’abaregwa ndetse n’abandi bashishikajwe n’uru rubanza, bigaragaza ko ruri mu manza zikomeje kuvugwa cyane mu gihe cyashize.


Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyerekanye ko mu manza nshinjabyaha, buri wese asuzumwa ku giti cye hashingiwe ku bimenyetso n’impamvu zemewe n’amategeko. Mu gihe bamwe bakomeje gufungwa, abandi bahawe amahirwe yo gukurikiranwa bari hanze, mu gihe hategerejwe indi myanzuro izafatwa uko urubanza ruzagenda rutera imbere.


IMIHIGO NEWS | imihigonews.rw

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153