-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

BURUNDI: Umuturage arashinja Umuyobozi Mukuru w’iperereza kumuha sheke itazigamwe ya miliyoni 150 FBu, Perezida amuha iminsi 7 yo gukemura ikibazo (Amafoto)

Uyu muturage yahawe sheke itariho amafaranga n'umuyobozi mukuru Mwiperereza (Burundi)


Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza mu Burundi arashinjwa n’umuturage kumuha sheke itazigamwe ingana na miliyoni 150 z’amafaranga y’u Burundi, nyuma y’uko uwo muturage agurishije isambu ye agamije kubona amafaranga yo kwivuza indwara yatumye agira ubumuga. Iki kibazo cyagejejwe kuri Perezida w’u Burundi, Gen. Évariste Ndayishimiye, watanze iminsi irindwi ngo kibe cyakemutse, mu kiganiro cyabereye i Muramvya ku wa 26 Ukuboza 2025.

Iki kibazo cyagarutsweho mu kiganiro rusange Perezida w’u Burundi yagiranye n’abaturage mu Ntara ya Muramvya, ahazwi nka State ya Royal, igikorwa kiri mu biganiro Perezida akunze kugirana n’abaturage agamije kumva ibibazo byabo no kubikemura byihuse.

Umuturage wavuze muri iki kiganiro yavuze ko yagize ikibazo cy’uburwayi cyamuviriyemo ubumuga, bimusaba kujya kwivuza hanze y’igihugu. Kubera kubura ubushobozi, yafashe icyemezo cyo kugurisha isambu ye, ayigura umwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, amuha sheke ingana na miliyoni 150 FBu.

Uyu muturage yavuze ko amaze kugerageza kubikuza ayo mafaranga inshuro nyinshi, ariko sheke ikagaragara ko itazigamwe, bikamutera ibibazo bikomeye by’ubukungu n’ubuzima.

H.E Gen Evariste NDAYISHIMIYE Umukuru w'Igihugu cy'Uburundi


Perezida Ndayishimiye, umaze kumva iki kibazo, yahise ategeka uwo muyobozi wavuzweho gukemura ikibazo mu gihe kitarenze iminsi irindwi, ashimangira ko akarengane gakorerwa abaturage n’abayobozi bakuru katihanganirwa.

Iki kibazo cyongeye kugaragaza impungenge abaturage b’u Burundi bagaragaza ku akarengane gashobora gukorerwa abaturage n’abayobozi bakuru, ndetse n’icyizere abaturage batangiye gushyira mu biganiro Perezida agirana na bo nk’inzira yo kubona ubutabera.

Abasesenguzi bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro rizaba ikigereranyo cy’ubushake bwa Leta mu kurwanya akarengane, cyane cyane mu nzego zifite ububasha bukomeye.

Umurongo w'Abaturage wifuzaga kubaza perezida w'uburundi cyane cyane ibibazo byakarengane




Imihigo News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153