AI iri he, ikora ite, kandi ni gute yahindura imirimo yawe n’ubuzima bwa buri munsi?
Isomo rya Exploring Artificial Intelligence ryatanzwe binyuze kuri IBM
SkillsBuild, rigamije gufasha abanyeshuri, abakozi n’abashaka kwiga
ikoranabuhanga gusobanukirwa ubwenge bw’ubukorano (AI), uko bukora, aho
bukoreshwa n’akamaro kabwo mu nzego zitandukanye, binyuze mu masomo atanu afata
amasaha agera kuri 1 n’isaha n’igice, rikaba rimaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi
69 mu mezi 12 ashize.
Mu gihe isi igenda yinjira mu bihe by’ikoranabuhanga rishingiye
ku bwenge bw’ubukorano, hakomeje kugaragara icyuho cy’ubumenyi ku bijyanye
n’uko AI ikora n’uko yakwifashishwa mu buryo bufite ireme. Ni muri urwo rwego IBM
SkillsBuild yashyizeho isomo Exploring Artificial Intelligence, rifasha
abaryiga kubona ishusho rusange (mental map) y’iyi tekinoloji iri guhindura
isi.
AI ni iki kande se itandukaniye he n’automation?
Mu isomo rya mbere, abaryiga basobanurirwa icyo AI ari cyo, uko
ikora, n’itandukaniro riri hagati ya AI n’ikoranabuhanga risanzwe nka automation.
Hashimangirwa ko AI idakora gusa ku mategeko yanditse (if–then), ahubwo yiga mu
makuru (data) ikagenda yihindura.
Imiterere (Forms) ya AI
Isomo rya kabiri ryibanda ku mitereze itandukanye ya AI, aho
bigaragara ko AI itagarukira ku mashini zisa n’abantu, ahubwo igaragara mu
buzima bwa buri munsi nko muri telefoni, banki, ubuvuzi n’ubwikorezi.
Ikoranabuhanga rifasha AI gukora
Mu isomo rya gatatu, higaragazwa ikoranabuhanga rigize urufatiro
rwa AI, harimo:
- Machine
Learning ifasha AI kwiga mu makuru,
- Deep
Learning itunganya amakuru atanditse neza (amafoto, amajwi),
- Natural
Language Processing (NLP) ifasha AI kumva no gukoresha indimi z’abantu.
Ibi byose bigakorera hamwe kugira ngo AI ibashe gutanga ibisubizo bifite ireme.
Akamaro ka AI mu nzego zitandukanye
Isomo rya kane rigaragaza inyungu za AI mu nzego zirimo uburezi,
ubuzima, ubucuruzi, ubwikorezi n’itangazamakuru. Hagaragazwa ko AI ifasha
kongera umusaruro, kugabanya amakosa no gufata ibyemezo byihuse.
AI n’umuntu: ejo hazaza h’imirimo
Isomo rya nyuma, AI and You!, rifasha abaryiga
gusobanukirwa ubumenyi bukenewe, imyanya y’akazi ijyanye na AI, n’uko umuntu
yatangira urugendo rwe muri uru rwego. Hagaragazwa ko AI itazasimbura abantu,
ahubwo izasaba ubufatanye hagati y’umuntu na mashini.
Isomo Exploring Artificial Intelligence rifatwa
nk’inkingi y’ibanze ku muntu wese ushaka gusobanukirwa AI, haba ku banyeshuri,
abakozi cyangwa abashaka guhindura imyuga. Ritanga ubumenyi bw’ingenzi butuma
uwaryize aba umukoresha wa AI usobanukiwe, atari uyikoresha mu bwigane gusa.
Abasesenguzi bagaragaza ko aya masomo ari intambwe ikomeye mu gutegura
abaturage guhangana n’isi y’akazi gashingiye ku ikoranabuhanga.
Waba Ushaka kwiga aya masomo?
Injira AHA
IMIHIGO NEWS | With the best news

0 Comments
Imihigonews