-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Ngoma: Umusore w’imyaka 22 birakekwa ko yishwe n’inkoni za se wabo amuziza inzoga


Se wabo w’uyu musore yatawe muri yombi, RIB ivuga ko iperereza rikomejengo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.

Ngoma, 29 Ukuboza 2025 Umusore w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Gashanda, Akarere ka Ngoma, birakekwa ko yishwe n’inkoni za se wabo, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku nzoga zavuzwe ko zafatiwe mu rwina, mu gihe iperereza rya RIB rikomeje ngo hamenyekane icyabaye mu by’ukuri.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Mutsindo, Umurenge wa Gashanda. Amakuru aturuka ku baturage n’ubuyobozi agaragaza ko uyu musore yakubiswe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025, umurambo we ukaza kuboneka ku wa Mbere n'ijoro tariki ya 29 Ukuboza 2025, wajugunywe mu ishyamba riri hafi y’aho byabereye.

 Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu musore yagiye kwa se wabo akiba ijerekani y’inzoga yari yabitswe mu rwina, ayisangira na mukuru we. Nyuma yaho, se wabo ngo yaje kumenya ko inzoga zibwe, afata uwo musore amukubita bikabije.

Nyuma y’ayo makimbirane, bivugwa ko uyu musore yahise apfa, maze umurambo we ujugunywa mu ishyamba, aho waje kubonwa n’abaturage bahita babimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yabwiye itangazamakuru ko se wabo w’uyu musore yemereye ubuyobozi ko inzoga yari yarataze mu rwina zibwe, ariko ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza uwaba yazibye.

Ati:“Yemeye ko inzoga zibwe mu rwina, ariko nta muntu yabonye wazibye cyangwa ngo agire ibimenyetso by’uko ari uyu musore wazibye.”

Gitifu Ngenda yakomeje avuga ko umurambo wabonetse mu ishyamba nyuma y’uko abaturage babimenyesheje ubuyobozi, bakavuga ko bakeka ko uyu musore yaba yarishwe n’inkoni za se wabo.

Yakomeje agira ati:“Twakoranye inama n’abaturage tubibutsa ko kwihanira atari byo. Abakekwa ni se wabo, amakimbirane yabo yari ashingiye ku bibazo byo mu muryango. Yafashwe ubu ari kubazwa na RIB, ukuri kuzamenyekana nyuma y’iperereza.”

Ubuyobozi bw’Umurenge bwemeje ko se wabo wa nyakwigendera yahise atabwa muri yombi, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo, mu gihe iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashanda bwahamagariye abaturage kwirinda kwihanira no gukemura amakimbirane bifashishije inzego zemewe, bubibutsa ko guha agaciro ubuzima bwa muntu ari inshingano ya buri wese.

Ati:“Kirazira kwihanira. Niba hari ikibazo mu muryango, hari inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zakwifashishwa ikibazo kigakemuka mu mahoro. Turasaba buri muntu wese guha agaciro mugenzi we.”

RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu musore, n'ubwo uwukekwaho icyaha afunzwe by’agateganyo.

 



IMIHIGO NEWS  | With in the best News

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153