-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Abayobozi basabwe kugira uruhare rufatika mu iterambere n’amahoro y’igihugu


Ku wa kabiri w’icyumweru cyahariwe amasengesho yo gushimira Imana, yateguwe n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu, habaye inyigisho zigamije gukangurira abayobozi inshingano zabo mu guteza imbere igihugu no kubungabunga amahoro.

Aya masengesho yabereye imbere y’urutambiro rwabugenewe, aho abitabiriye bahawe inyigisho zitandukanye zagarutse ku ruhare rw’indongozi mu mibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye ry’igihugu.

Mu nyigisho zatanzwe na Révérend Pasteur Onésphore Manirakiza, yagarutse ku ruhare rw’indongozi mu gutuma igihugu kigera ku ntsinzi n’iterambere. Yavuze ko ibibazo n’ibyago byinshi byibasira abantu atari Imana ibiteza, ahubwo ko akenshi biterwa n’imyitwarire n’imyanzuro mibi y’abantu ubwabo.

Yongeyeho ko Imana yahaye isi ibikenewe byose, ariko ko ikibazo gihari ari uko abantu batabigabana mu buryo bungana kandi buboneye. Yashimangiye ko abayobozi bafite inshingano zidasanzwe zo guteza imbere amahoro, bagaharanira ubumwe n’ubwuzuzanye mu bo bayobora.

Révérend Pasteur Manirakiza yasabye abayobozi kumenya neza inshingano zabo, bakagira ubukerebutsi, bakiyungura ubumenyi bujyanye n’inshingano bahawe, ndetse bagashyira imbere inyungu rusange aho kwikunda cyangwa gukoresha nabi umutungo bashinzwe.



Ku ruhande rwe, Umukuru w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye, yasabye Abarundi kuvuga rumwe no gukorera hamwe, agaragaza ko nta terambere rishoboka mu gihe abantu badatunga ubumwe kandi badasenyera Umugozi umwe.

Yashimangiye ko buri muyobozi agomba kwitwararika kubo ashinzwe kuko iterambere ry’igihugu rishingira ku buyobozi bufite inshingano bwitaye ku mibereho myiza y’abaturage.

Izi nyigisho zagaragaje ko amahoro n’iterambere by’igihugu bishingira ku buyobozi bufite indangagaciro nzima, burangwa n’ubwitange, ubumwe n’inyungu rusange. Abatanze inyigisho bose basabye abayobozi n’abaturage muri rusange gukomeza gukorera hamwe, bashingiye ku mahame yo gusabana, gusenyera ku mugozi umwe no kubaha inshingano zabo.




IMIHIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153