-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Gatsibo: Abaturage ba Gasave na Akabare Baratabaza Amazi Mabi Bavoma mu Mugezi


Mu midugudu ya Gasave na Akabare, mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi (Akarere ka Gatsibo), hari abaturage benshi bakomeje kuzuyaza ubusabe kugira ngo babone amazi meza. Muri iki gihe, bakomeza gukoresha amazi yo mu mugezi uri hagati y’imidugudu yabo — aho bita “Kwa Mabure” — amazi bavuga ko arimo umwanda, urubobi, ibishishwa by’ibihingwa n’ibindi biva hejuru y’imisozi bigakururwa n’imvura.

Uretse ibyo, baravuga ko nta yandi mahitamo bafite: Amazi y’ibido yagombaga kugurwa ku musaruro buri idomo ku giciro kigera ku 400 Frw, amafaranga batabasha kubona buri munsi.

“Aya mazi arimo umwanda mwinshi. Iyo imvura iguye, byose bimanukana bikajya mu mugezi, bavomamo,” — Umuturage wo muri Gasave (utashatse ko izina rye ritangazwa).

Bavuga ko aya mazi mabi ashobora guteza indwara zituruka ku mwanda (impiswi, amibas, indwara z’uruhu), ko abana bashobora kugwa mu gishanga, kandi ko imibu iba ahantu harimo amazi ishobora kongera ibyago bya malariya.

Umubyeyi wo muri Akabare yavuze ati:

“Aya mazi atugeza mu bibazo ahubwo yongerera abana n’imiryango yacu ibyago by’indwara.”

Abaturage bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo — nko gukora umuganda, kuzana impombo, cyangwa ikindi cyose — kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye. Gusa basaba ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubakira icyo gisubizo, kuko bavuga ko batabishobora kwikorera bonyine.

IMIHIGO NEWS yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Gasave ariko kugeza ubwo inkuru yandikwaga nta gisubizo cyari cyaratanzwe.

Kuvoma amazi birasaba kunamo kugira ngo uyavome

Ubu abaturage barasaba ko haboneka umuterankunga, ivomero ryizewe cyangwa umuyoboro w’amazi meza, kugira ngo batarambirwa gukoresha amazi yabije n’umwanda — ngo bikomeze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

N'ubwo iki kibazo cy’Amidugudu ya Gasave na Akabare gisa n’icy’ahantu hato, kigira isano n’ikibazo cyagutse isi yose ihanganye nacyo. Raporo nshya ya WHO hamwe na UNICEF (2025) igaragaza ko 1 muri 4 abantu ku isi — ni ukuvuga miliyari 2.1 — batabona amazi “safely managed” (ahantu hubatse, atunganyijwe kandi ari amazi meza), harimo 106 miliyoni bakomeza kunywa amazi atunganyijwe adafite isuku ava mu migezi, ibiyaga cyangwa ibindi bisoko by’amazi ya yo hasi.

Ibi bisobanura ko ikibazo cy’amazi meza, gituruka ku migezi cyangwa amazi atatunganyijwe, kitari iby’ahantu hamwe — ahubwo ni ikibazo gihangayikishije isi yose, cyane cyane ibice bikennye cyangwa by’icyaro aho serivisi zo kugeza amazi meza zidahari neza.

Mu Rwanda, gahunda y’igihugu yo kugeza amazi meza ku baturage hose no kongera isuku mu ngo ni intego y’ingenzi. Muri urwo rwego rero iyo gahunda, impamvu water & sanitation zigomba kugerwaho n’abaturage bose, harimo na gahunda ya National Strategy for Transformation (NST1) (2017–2024).

Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, raporo ya 2025 ivuga ko akarere kari ku ijanisha rya 78% mu kugera ku baturage amazi meza.
Mu mwaka wa 2024/2025, hubatswe imiyoboro ibiri y’amazi: kimwe cyo ku Mirenge ya Rwimbogo na Rugarama hamwe n’ikindi mu Murenge wa Kageyo (Busetsa), ndetse no mu bindi bice birimo Minago, Nyakagera-Kaniga-Gahama n’ahandi — ibyo byose bigamije kwegereza abaturage amazi meza kandi ahari igihe cyose.

Ariko n’ubwo hari izo mbaraga n’iterambere, ibice by’Umurenge wa Kiramuru mu kagari kaho ka Nyabisindi mu miduguya Gasave na Akabare biracyasigaye inyuma, bigaragaza icyuho hagati ya gahunda z’igihugu n’uwo munsi abatuye aho.

Ikigo gishinzwe isuku n’isukura mu Rwanda kivuga ko Raporo “Rwanda Snapshot” yerekana ko mu 2020, 83% by’abanyarwanda babashaga kubona amazi “improved drinking water sources” naho 12% bakabona amazi “safely managed water services” — biragaragaza ko n’ubwo hari intambwe, serivisi zujuje ubuziranenge (safe, treated, consistently available) zigikenewe cyane.

Iyo ugereranyije ibyo Akarere ka Gatsibo n’igihugu byiyemeje — kwegereza amazi meza, gahunda ya 100% kugeza amazi mu 2024 nk’uko icyerekezo cya 2050 kibivuga — n’ukuntu abaturage ba Gasave na Akabare bakomeza kuvoma amazi y’umugezi w’umwanda, urahita ubona icyuho kinini. Ariko ntibivuze ko hari ibitarakozwe n’ubwo hakigaragara umubare mu nini mu kagari ka Nyabisindu kadafite amazi.

Ibi bivuga ko n’ubwo hari ibikorwa by’amazi byubatswe mu karere, hari imidugudu ikiri inyuma cyane mu bijyanye no kubona amazi meza, ibintu bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, isuku, uburezi n’imibereho.

Umuryango w’Abaturage uvuga ko aho batuye nta yandi mahitamo bafite, bityo amazi mabi aba ari yo asigaye ubuzima bwabo bushingiyeho.

Abaturage ba Gasave na Akabare barasaba ko hareba igisubizo kirambye ku kibazo cy’amazi mabi. Bifuza:
- ko hacukurwa neza “umugezi uvoma” hanyuma hakubakwa ivomero ry’amazi meza, cyangwa umuyoboro uvana amazi ku isoko kugira ngo bajye bavoma amazi meza.
- ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufata iyambere, kandi bukifatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu mushinga wo kugeza amazi meza kuri abo baturage,
- ko abaturage ngo bashyirwamo umusanzu ariko ibikorwa bikajyana n’amabwiriza agenga amazi n’isuku

Ikibabaje ni uko kugeza ubu, n'ubwo uruhare rw’abaturage n’imbaraga za Leta n’abafatanyabikorwa zigaragara mu Gatsibo, nta gisubizo kirambye cyagezweho muri ibi bice hanzwi nka Ntete cyangwa mukabuga — ikibazo kikaba kigikomeje, bikaba bishobora guteza impungenge zikomeye mu bihe biri imbere.

Inkuru ya Gasave–Akabare ntabwo ari iya “umugezi umwe gusa”. Ni ishusho y’uko n’aho intambwe ku rwego rw’igihugu cyangwa akarere ziba zihari, kuri buri muturage bishobora kuba bitandukanye — abandi bakabona amazi meza, abandi bakomeza kuvoma amazi y’umwanda.


www.imihigonews.rw/


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153