-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Gatsibo: Abaturage basabwe kurinda umutekano n'umutuzo no gukaza ubufatanye mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka


Abakuru b’Imidugudu 602 yo mu Karere ka Gatsibo basabwe kurushaho kwegera abaturage no kubakangurira kubana mu mahoro n’umutuzo, cyane cyane mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hagamijwe kubaka umudugudu utarangwamo icyaha n’imvururu zishobora kwangiza umutekano w’abaturage.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ubw’Akarere ka Gatsibo bwaganiriye n’abakuru b’imidugudu basaga 600 mu mwiherero w’umunsi umwe, bagamije kurebera hamwe uko umutekano w’ibanze uhagaze n’ingamba zo kuwukomeza mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025. Ni umwiherero wateguwe hagamijwe kongerera ubushobozi abayobozi b’inzego z’ibanze, kubahugura ku nshingano zabo n’uburyo bwo gufasha abaturage kubaho mu mutuzo n’amahoro.

Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP JB Rudasingwa, ni we wayoboye ibiganiro by’ingenzi mu mwiherero. Yagaragaje ko mu minsi mikuru isoza umwaka hakunze kugaragara ibikorwa bihungabanya umutekano, birimo amakimbirane mu miryango, ubusinzi bukabije, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bikorwa bishingiye ku myitwarire idahwitse.

Yagize ati:Umukuru w’umudugudu ni ijisho rya Leta ku baturage be. Ni we ugerwaho bwa mbere n’ikibazo cyose. Murasabwa gukaza ubufatanye n’abaturage no kubakangurira kwitwararika cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru.”

Yakomeje asaba ko ibikorwa byo gukumira icyaha byakomeza gushyirwamo imbaraga aho gutegereza ko icyaha kibaye.

“Duharanire kubaka umudugudu utarangwamo icyaha. Gukumira nicyo cya mbere. Mujye mwegera abaturage, muganire nabo, mubafashe kumenya ingaruka z’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.”
Hakorimana Marcel, Umukuru w’Umudugudu wa Nyagisa mu Kagari ka Kigasha, yavuze ko uyu mwiherero ari ingenzi cyane ku rwego rw’imiyoborere y’ibanze kuko ubafasha kubona uburyo bushya bwo gukemura ibibazo.
“Abaturage bacu bari mu bihe bitandukanye by’imibereho. Hari abishimira uko barangije umwaka, hari n’ababa bafite ibibazo bikomeye. Kuba hafi y’umuturage bituma umenya uko ahagaze.”
Komite y’Umudugudu ni indorerwamo y’imiyoborere y’igihugu. Ni mwe muhura bwa mbere n’abaturage, ni mwe mubona ibibazo byabo ku gihe. Murasabwa kumenya ibibazo byose bibugarije, mukabikemura ku rwego rw’umudugudu, ibidashoboka mukabyohereza ku nzego zibakuriye.”

CSP Rudasingwa yasabye ko mu minsi mikuru hagomba gukazwa: ubugenzuzi bw’ibikorwa by’ubucuruzi burimo ibisindisha,ubukangurambaga ku kwirinda urugomo hagati y’abagize umuryango,ubugenzuzi ku bantu bava cyangwa bagana mu mirenge itandukanye,ubufatanye n’inzego z'umutekano mu gucunga inzira zihuza imidugudu


Yagize ati:“Kwegera umuturage ni ihame. Nta miyoborere myiza ibaho hatabayeho kumenya ibibazo by’abaturage buri munsi. Ibyo ni byo bituma tubasha gutanga serivisi nziza kandi yihuse.”

Hakorimana yagaragaje ko iminsi mikuru ari igihe cyiza cyo kongera gusaba abaturage kurangwa n’ubwitonzi n’ubwubahane, no kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’imibanire myiza.

Yongeyeho ko abayobozi b’imidugudu bagomba kumenya aho abaturage bari n’uko babayeho, kuko ari bwo bashobora kubafasha mu buryo bwihuse igihe habaye ikibazo:

Muri uyu mwiherero, ubuyobozi bwa Polisi bwibukije abakuru b’imidugudu ko bafite inshingano zikomeye mu kubungabunga umutekano w’abaturage, zirimo: Kumenya abaturage batuye mu mudugudu ndetse n’abashyitsi binjira,Kumvikanisha abaturage no gukemura amakimbirane mu mahoro,Kugenzura ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi cyane cyane ibisindisha,Gutangira amakuru ku gihe ku bintu byose bishobora guhungabanya umutekano,Gufasha inzego z’umutekano mu bugenzuzi n’ubukangurambaga

Abakuru b’imidugudu basabwe gukoresha inshingano zabo mu kubaka umuryango utekanye no guhangana n’ibyaha bitandukanye bikunze kuzamuka mu minsi mikuru nk’ubujura, urusaku rurenze urugero, gukubita no gukomeretsa, no kunywa ibisindisha bikabije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimye uruhare rukomeye rw’abakuru b’imidugudu mu mikorere ya buri munsi y’Akarere ariko anabasaba kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati:

Yakomeje asaba ko imidugudu ikwiye guteza imbere imiyoborere ishingiye ku bufatanye n’abaturage, ibikorwa by’ubwitabire n’igenzura ry’imihigo y’abaturage.

Yavuze ko iminsi mikuru ari igihe gikwiriye gukaza ubukangurambaga ku kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku miryango, no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Inzego za Polisi n’Akarere zatangaje ko zizakomeza gukorana bya hafi n’abakuru b’imidugudu mu bikorwa birimo: Inama zo kumenyekanisha ibyaha hakiri kare,Gahunda zo gusura imiryango ifite ibibazo bikomeye,Ubugenzuzi ku isuku n’isukura mu ngo no mu masoko,Inyigisho ku baturage ku bijyanye n’ikoreshwa ry’internet n’imbuga nkoranyambaga mu buryo butekanye,Igenzura ry’abacuruzi b’inzoga n’ibindi bisindisha

Izi gahunda zigamije gukora ku buryo abaturage binjira mu mwaka mushya wa 2026 bafite umutuzo n’icyerekezo cyiza mu mibereho yabo.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu n’ubw’Akarere ka Gatsibo bwibukije abakuru b’imidugudu ko ari bo shingiro ry’imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze, bubasaba gukomeza kuba hafi y’abaturage no kubafasha kubaho mu mutuzo mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025. Mu butumwa bwatanzwe, hagarutswe cyane ku gukumira icyaha, kubungabunga amahoro mu miryango, no guteza imbere imiyoborere ibereye umuturage.

Ubuyobozi bw’Akarere bwasoje bubizeza ko buzakomeza kubaba hafi no kubafasha mu nshingano zabo, kugira ngo Gatsibo ikomeze kuba akarere k’intangarugero mu mutekano n’imiyoborere ishingiye ku baturage.

 https://www.imihigonews.rw/

 

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153