-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

NYAGATARE: Kakooza Henry yagizwe Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare

Kakooza Henry wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, yagizwe Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare (Igihe photo)

Kakooza Henry wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, yagizwe Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, asimbuye Gasana Karasanyi Stephen uherutse kwemezwa nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ihererekanyabubasha hagati ya Gasana Karasanyi Stephen na Kakooza Henry ryabaye ku wa 21 Ukuboza 2025, mu muhango wabereye mu Karere ka Nyagatare, uyoborwa na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, witabirwa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Kakooza Henry yashyizwe ku buyobozi bw’Agateganyo bw’Akarere ka Nyagatare mu gihe Gasana Karasanyi Stephen yari amaze kwemezwa n’Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’uyu muryango wa Politiki.

Kakooza Henry azwi cyane mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, cyane cyane mu Karere ka Rwamagana, aho yamaze imyaka irenga icyenda ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa. Tariki ya 14 Ukuboza 2023 ni bwo yimuriwe mu Karere ka Huye, ari na ho yari akiri muri izi nshingano mbere yo guhabwa kuyobora Akarere ka Nyagatare by’agateganyo.

Mbere yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Kakooza Henry yakoreye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), aho yakoreraga mu Ntara y’Iburasirazuba ashinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu igamije kurwanya ubukene (EDPRS II).

Ku rundi ruhande, Gasana Karasanyi Stephen usezeye ku buyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Nama Nkuru ya 17 yabaye vuba aha. Muri iyo nama, hemejwe umushinga wo kuvugurura amategeko agenga umuryango, imiterere ya Komite Nyobozi n’inshingano z’abayigize.

Abemejwe muri Komite Nyobozi nshya barimo Uwimana Consolée wagizwe Visi Perezida wa mbere, Kayisire Marie Solange wagizwe Visi Perezida wa kabiri, Bazivamo Christophe wagizwe Umunyamabanga Mukuru, ndetse na Gasana Karasanyi Stephen wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

Gasana Stephen yari yatangiye kuyobora Akarere ka Nyagatare mu mpera z’umwaka wa 2021, aho yagejeje aka karere ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022. Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.


Izi mpinduka mu buyobozi zigaragaza icyizere inzego z’igihugu n’umuryango FPR-Inkotanyi bakomeje kugirira abayobozi bafite ubunararibonye mu miyoborere, mu ntego zo gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu.

 

cc: igihe

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153