-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Perezida Ndayishimiye avuga ku mutekano w’u Burundi n’umubano n’ibihugu by’abaturanyi mu ijambo ryo gusoza umwaka


Perezida w’u Burundi, Général Évariste Ndayishimiye, yavuze ko igihugu gisoje umwaka wa 2025 gifite impungenge z’umutekano zituruka ku mubano utifashe neza n’umwe mu baturanyi, ashimangira ko
Uburundi ari igihugu cyigenga kandi kidakwiye gufatwa nk’ikirengagizwa.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Gitega, mu birori byo kwifurizanya umwaka mushya n’inzego z’umutekano n’iz’igisirikare, aho yatanze ubutumwa burebana n’umutekano w’igihugu n’uko Uburundi bwiteguye kwirwanaho.

Mu ijambo rye ryo gusoza umwaka no gutangaza muri rusange uko umwaka urangiye Igihugu cy'uburindi kigeze haba mu bukungu,Ubuzima,Uburezi,Ubutabera ndetse n'Imibanire y'Ibindi bihugu bihana imbibi n'iki gihugu, Perezida Ndayishimiye Evariste yavuze ko hari umubanyi igihugu kitabanye neza na cyo, avuga ko hari ibikorwa Uburundi bubona nk’ibidahesha agaciro ubwigenge bwabwo kandi bugomba kwigwanirira uko byagenda kose.

Yagize ati:“Uburundi ni igihugu kidakinishwa. Uwuzohirahira agatera igihugu cacu, azomenya ingene atanguye iyo ntambara ariko ntazomenya ingene izohera.”

Yakomeje avuga ko Uburundi butazigera bwemera guhohoterwa cyangwa guterwa ubwoba, ashimangira ko igihugu gifite ubushobozi bwo kwirindira umutekano no kurinda ubusugire bwacyo.

N'ubwo atigeze avuga ku izina ry’igihugu runaka, amagambo ye yafashwe n’abasesenguzi nk’agaragaza ukutumvikana gukomeje kugaragara mu mubano w’u Burundi n’igihugu cy’u Rwanda, umubano umaze igihe urimo umwuka mubi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko nubwo hari izo mpungenge, Uburundi bukomeje gushyigikira inzira za dipolomasi, ariko ko budashobora kwihanganira ibikorwa bwita ko bishobora guhungabanya umutekano wabwo.

Abasesenguzi mu by’umutekano n’umubano mpuzamahanga bavuga ko amagambo ya Perezida agaragaza impungenge igihugu gifite ku mutekano wacyo, ariko bakibutsa ko ibiganiro n’ubufatanye bwa dipolomasi ari byo byakomeza gutanga ibisubizo birambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye bugaragaza ko Uburundi bwinjiye mu mwaka wa 2026 bufite icyerekezo cyo kurinda umutekano wabwo, mu gihe bukomeza gushimangira ko ubwigenge bw’igihugu butagomba guhezwa, ariko ko amahoro n’imibanire myiza bikwiye gukomeza gushyirwa imbere.

 

Imihigonews.rw

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153