-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

MUSANZE: Magendu ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi kigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu n’imibereho y’abaturage

FOTO: https://www.burera.gov.rw/soma-ibindi/magendu-idindiza-iterambere-ryuyikora-nigihugu-tuyirinde-kandi-dufatanye-kuyirwanya


Mu Rwanda, itegeko rihana magendu n’inyerezwa ry’umusoro rigaragaza ko umuntu wese ugambiriye guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko, kikagira ingaruka ku gihugu, ku muryango ndetse no ku wagikoze.

Magendu ikomeje kugarukwaho nk’imwe mu mbogamizi z’iterambere ry’igihugu, cyane cyane bitewe n’uko igira ingaruka ku misoro igihugu gishingiraho mu kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere imibereho y’abaturage. N'ubwo bamwe mu bayigizemo uruhare baba bayifata nk’inzira yo gushaka inyungu, amategeko y’u Rwanda ayifata nk’icyaha gikomeye, kigahanwa bikomeye kandi kigatuma uwagikoze ahomba aho kunguka.

Iyi nkuru ishingiye ku mategeko, ku busobanuro bw’ingaruka za magendu ndetse no ku buhamya bw’umuntu wabigiyemo igihe kirekire, igamije gukangurira abaturage kwirinda no kurwanya magendu.

Magendu isobanurwa n’itegeko nk’icyaha,
Ingingo ya 87 y’Itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro, agahisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi, aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iri tegeko rigaragaza ko iyo umuntu ahamijwe n’urukiko icyaha cyo kunyereza umusoro binyuze muri magendu, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5), atitaye ku byo yabikoze agamije.

Ibi bigaragaza ko magendu atari ikosa ryoroshye, ahubwo ari icyaha gifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.

Ingaruka za magendu ku iterambere ry’igihugu,
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko magendu idindiza iterambere ry’igihugu bitewe n’uko ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu bidasorewe, bigatuma Leta itabona amikoro yagombaga gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

Amafaranga ava mu misoro akoreshwa mu kubaka no gusana ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri, ibitaro n’amavuriro, kugeza amashanyarazi n’amazi meza ku baturage, ndetse no gushyigikira izindi gahunda z’iterambere.

Umuntu ukora magendu, aba agabanyije ubushobozi bw’igihugu bwo kwiteza imbere, bityo ibikorwa bye bikagira ingaruka si kuri we gusa, ahubwo no ku baturage muri rusange.

Magendu igira ingaruka ku wagikoze n’umuryango we,
Uretse ingaruka ku gihugu, magendu igira n’ingaruka zikomeye ku muntu uyikoze n’umuryango we. Ubusanzwe, iyo umuntu afatiwe muri magendu, abanza gusorera ibicuruzwa bye, akishyura amande, ndetse hari n’abafungwa.

Ibi bituma uwari agamije gushaka inyungu ahombera rimwe, akanahura n’ingaruka zirimo igihombo cy’amafaranga, gufungwa, no gutakaza icyizere cy’abamuzi.

Iyo uwafashwe afunzwe cyangwa aciwe amande akomeye, imiryango yabo ihura n’ingorane zirimo kubura icyo itunga abana, kudashobora kwivuza no guhagarara kw’indi mishinga y’iterambere.

 

Ubuhamya: “Nakoze magendu imyaka irenga icumi ariko nta nyungu nabonye”

Murekatete Julienne, umudamu wubatse ufite umugabo n’abana babiri, atuye mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, mu Karere ka Burera, atanga ubuhamya bwe ku buzima yabayemo akora magendu.

Avuga ko yakoze magendu mu gihe cy’imyaka itari munsi y’icumi, ayikura muri Uganda aho yaranguraga ibicuruzwa bitandukanye, akabizana mu Rwanda mu buryo bwihishe atanyuze ku mupaka wa Cyanika, kandi atabisoreye.

Yagize ati: “Twagendaga dukebera, tuba twizeye ko inzego z’umutekano zitari aho tunyura. Byageze aho mfata abandi bantu mbagira abakozi banjye, tugenda nijoro tugenda no kugaruka mu bwoba bwinshi.”

Murekatete avuga ko icyo gikorwa atigeze agicyungukiramo, ahubwo cyamuzaniye imibabaro irimo gukobitwa n’imbeho y’igicuku, guhora mu bwoba bwo gufatwa, kugeza aho yafatiwe akajyanwa muri Tranziti Senta.

Avuga ko ubwo yamaze gufatwa, yahise asobanukirwa ko magendu atari inzira y’iterambere, ahubwo ari intandaro y’igihombo n’akaga.

Magendu ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi kigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu, ku mibereho y’imiryango ndetse no ku buzima bw’uyigizemo uruhare. Nubwo bamwe bayifata nk’inzira yoroshye yo gushaka inyungu, amategeko n’ubuhamya bw’abayikoze bigaragaza ko ari igikorwa gihombya kurusha uko cyunguka.

Abayobozi n’inzego zishinzwe umutekano bakomeje gushishikariza abaturage kwirinda magendu no kuyirwanya, bagakorera ubucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo bakagira uruhare mu guteza imbere igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

 

IMIHIGO NEWS | imihigonews.rw


cc: https://www.burera.gov.rw/soma-ibindi/magendu-idindiza-iterambere-ryuyikora-nigihugu-tuyirinde-kandi-dufatanye-kuyirwanya

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153