-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

NGOMA–SAKE: Umugabo n’umukobwa bavuye mu kabari baguye mu mwobo w’ubwiherero, umugabo ahita apfa

Ahabereye impanuka y’umugabo waguye mu mwobo wahoze ari ubwiherero mu Murenge wa Sake, Ngoma

Umugabo w’imyaka 50 wari usanzwe akusanya imisoro mu Murenge wa Sake yapfiriye mu mwobo wahoze ari ubwiherero, mu gihe umukobwa bari bari kumwe yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kibungo.

Mu ijoro rishyira ku wa 26 Ukuboza 2025, mu Kagari ka Nkanga, Umurenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, umugabo wari uri kumwe n’umukobwa baguye mu mwobo wahoze ari ubwiherero, umugabo ahita apfa, mu gihe umukobwa yajyanywe mu bitaro bya Kibungo kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Aya makuru yemejwe n’abaturage bo muri aka gace bavuze ko impanuka yabaye nyuma y’uko aba bombi batahutse bavuye mu kabari, aho bikekwa ko batabonye neza aho banyura, bikabaviramo kugwa mu rwobo rurerure rwari rwarahoze ari ubwiherero.

Amakuru IMIHIGO NEWS yamenye avuga ko uyu mugabo wari wapfuye yari afite imyaka 50, akaba yari asanzwe akora akazi ko gukusanya imisoro mu Murenge wa Sake. Abaturage bavuga ko yari azwi muri ako gace, kandi yari afite umugore n’abana.

Nyuma yo kugwa muri uwo mwobo, abaturage bari hafi aho babimenye bitinze, maze bageze aho byabereye basanga umugabo yamaze kwitaba Imana, mu gihe umukobwa w’imyaka 29 basanze amuryamye hejuru, agaragaza ibimenyetso byo gukomereka.

Uyu mukobwa yahise ajyanwa byihuse mu bitaro bya Kibungo, aho abaganga batangiye kumuha ubuvuzi bw’ibanze. Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ubuzima bwe butari mu kaga, ariko ko yakomeretse bikomeye.

Nubwo hari abaturage bakeka ko aba bombi bashobora kuba bari mu bikorwa byihariye byabo mbere yo kugwa muri uwo mwobo, nta rwego na rumwe rw’umutekano rurabitangaza ku mugaragaro, kuko iperereza rikiri gukorwa kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka n’uko yabaye.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abaturage n’inzego z’ibanze akamaro ko gusiba no kurinda neza imyobo n’ubwiherero bwakoreshejwe bukuzura ntibabupfundire, kuko bikomeje guteza impanuka zikomeye zishobora kuvamo urupfu n’ihungabana ry’imiryango.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze mu Murenge wa Sake zirasabwa kwihutisha iperereza, no gufata ingamba zo gukumira impanuka nk’izi, mu gihe abaturage basabwa kwitwararika cyane igihe bagenda mu masaha y’ijoro, cyane cyane ahari ahantu hadatekanye.


IMIHIGO NEWS

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153