![]() |
| Bagaragazaga impano bafite |
Imvura ntiyabujije Urubyiruko rwishimira irushanwa rya YaNgabire2025(Impano), aho imigi 12 yahiganwe mu mpera z’irushanwa, hatowe itatu izakomeza.
Ku kibuga ca “Département”, ku wa gatandatu, irushanwa rya Ngabire2025
ryarabaye mu buryo bushimishije, nubwo imvura yagwaga. Imigi 12 y’urubyiruko
yitabiriye isiganwa rya nyuma (finale), mu gihe abahanzi, aba-MC
n’abafana basusurukije iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi.
Iki kibuga gisanzwe kibereyemwo imikino ya basketball
cyahindutse ahantu h’akanyamuneza n’imyidagaduro, aho urubyiruko rwo mu mujyi
wa Bujumbura n’ahandi rwahuriye kwishimira impano, umuziki n’amarushanwa
atandukanye.
Nubwo imvura yagwaga, Urubyiruko rwitabiriye YaNgabire2025
ntibacitse intege. Imigi 12 yageze mu mpera z’irushanwa (finale) yari
yamaze gutoranywa, aho buri wese yaje yiteguye gutanga ishaka rye ryose.
Abagize akanama nkemurampaka (jury) barimo Falasha,
Fufude na Vegas bagaragaje ko biteguye gutanga amanota mu mucyo no mu
butabera, nta kurobanura.
Ibyishimo byarushijeho kwiyongera ubwo aba-MC Kaboss4Real
na ACA-TheResolver (Samandari) batangiraga gutanga show yanyuze
benshi, bafatanyije na DJ Zenobino, wakomeje gutanga umuziki ususurutsa
abafana n’abahiganwa.
Abafana b’imigi itandukanye bari bitabiriye ku bwinshi baje
gushigikira abo bakunda, mu gihe urubyiruko rwo mu mujyi (jeunes de la ville)
rwerekanye ko rumaze gusobanukirwa n’akamaro ka YaNgabire2025 mu guteza
imbere impano z’abato.
Uyu munsi w’irushanwa wasize imigi itatu gusa ari yo izakomeza,
mu gihe iyindi icyenda yasezerewe, ariko ishimirwa ku ruhare rwayo no ku
bwitange yagaragaje.
Irushanwa rya YaNgabire2025(Impabo) ryagaragaje ko, n’ubwo
haba imbogamizi zirimo imvura, impano n’ishyaka ry’urubyiruko bidashobora
kuzima. Abategura iki gikorwa bashimiwe ku gitekerezo cyiza cyo guhuza
urubyiruko binyuze mu myidagaduro n’amarushanwa, mu gihe hategerejwe kureba uko
imigi itatu yatsinze izitwara mu byiciro bikurikira.

0 Comments
Imihigonews