Muri Gereza nkuru ya Muramvya, Gén-Major Célestin Ndayisaba, uzwi ku izina rya Kibadashi, afunganywe n’abandi basirikare bakuru kuva ku wa 24 Ugushyingo 2018, bakurikiranwe n’ubutungane (Ubugenzacyaha) ku birego by’uruhari mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye rwo mu 1993, mu rwego rwo kongera gusuzuma amadosiye y’amateka y’icyo gihe, mu gihe urubanza rutararangira.
Kwica Perezida wa mbere watowe mu matora rusange, Melchior
Ndadaye, ku wa 21 Ukwakira 1993, ni kimwe mu bintu byasize igikomere gikomeye
mu mateka y’u Burundi. Nyuma y’imyaka myinshi y’impaka, raporo zitandukanye
n’ibivugwa n’abakurikirana amateka, ubuyobozi bw’ubugenzacyaha mu Burundi
bwafashe icyemezo cyo gusubukura amadosiye ajyanye n’iyo dosiye, bituma hari
abasirikare bakuru bafatwa, barimo Gén-Major Célestin Ndayisaba.
Amavu n’amavuko
- Amazina
ye: Général-Major Célestin Ndayisaba
- Azwiho
ku izna : Kibadashi
Célestin Ndayisaba yinjiye mu ngabo z’u Burundi (Forces Armées
Burundaises (FAB) mu bihe byari bigoye ku gihugu, aho inzego z’umutekano
zagiraga uruhare runini mu miyoborere ya Leta.
Mu rugendo rwe:
- Yize amasomo
ya gisirikare ajyanye n’inshingano yari ashinzwe.
- Yagiye
afata imyanya itandukanye mu nzego z’umutekano, by’umwihariko mu nzego
zifata ibyemezo ku rwego rwo hejuru.
- Yagiye
azamurwa mu mapeti kugeza ageze ku ipeti rya Général-Major, riri mu mapeti
akomeye mu gisirikare cy’u Burundi.
Igihe cy’amateka 1993
Mu 1993, u Burundi bwari mu bihe bikomeye bya politiki
n’umutekano, nyuma y’amatora yatsinzwe n’ishyaka FRODEBU riyobore na Perezida Melchior Ndadaye.
Ku wa 21 Ukwakira 1993, Perezida Ndadaye yiciwe mu gikorwa cya gisirikare
cyahise gitera imvururu n’ubwicanyi mu gihugu hose.
Muri ayo mateka:
Izina rya Célestin Ndayisaba ryagiye rivugwa mu
byegeranyo,ibivugwa n’abakurikirana byahafi amateka n’iperereza ryakozwe mu bihe
bitandukanye, gusa imyaka myinshi yaburanaga nta rubanza rwari rwamuhamya icyaha ku
mugaragaro.
Ku wa 24 Ugushyingo 2018, Célestin Ndayisaba yarafashwe n’inzego
z’ubutungane(Ubugenzacyaha), hamwe n’abandi basirikare bakuru, mu rwego rwo,
- Kongera
gusuzumira hamwe amadosiye ajyanye n’urupfu rwa Perezida Ndadaye
- No gukurikirana
ibirego by’uruhare rushinja abasirikare bamwe mu byabaye mu 1993 mu Burundi.
Abo bose:
- barafunzwe by’agateganyo kugeza ubu kandi nta gihamya Urukiko rufite kigaragaza ko bagomba kuguma muri gereza n'Ubwo bavuga ko bakurirankweho icyaha cyo kuba abaragize uruhare mu iyicwa rya Perezida Ndadaye.
- bafungiwe muri Gereza nkuru ya Muramvya.
Ni ngombwa kugaragaza ko nta rukiko rwari rwabahamya icyaha
burundu muri icyo gihe cyose bamaze muri iyi gereza.
Kugeza ubu, dosiye ya Gén-Major Célestin Ndayisaba iri mu maboko
y’ubutungane(Ubushinjacyaha).
Hakurikijwe amategeko:
- Nyamara amategeko avuga ko Ababurana
bose bagira uburenganzira bwo kwitwa abere kugeza igihe urukiko rubahamije
icyaha burundu n’urubanza ndakuka.
- Icyemezo
cya nyuma kizashingira ku bimenyetso n’ibyo urukiko ruzemeza, atari ku
bivugwa gusa kuko bazaba babonye ibibashinja ntakuka.
Gusubukura dosiye y’urupfu rwa Perezida Ndadaye bifatwa na
benshi nk’intambwe yo gushaka ukuri n’ubutabera mu mategeko y’igihugu, n’ubwo
bikomeje guteza impaka n’amarangamutima atandukanye. Abasesenguzi mubya politiki basaba ko:
- Ubushinjacyaha bukora mu bwisanzure bukagaragaza ukuri hakirindwa guhamya icyaha.
- kandi
ukuri kukazagaragazwa mu nyungu z’ubwiyunge n’amahoro arambye.
%20Kongera%20gusuzuma%20uruhare%20rw%E2%80%99abasirikare%20mu%20rupfu%20rwa%20Perezida%20Ndadaye.jpg)
0 Comments
Imihigonews