-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Noheli: Umunsi Mutagatifu wo Kwizihiza Ivuka rya Yezu Kristu mu Liturujiya ya Kiliziya Gatolika


Nkuko Tabletalk ya Ligonier Ministries, yanditswe na Dr. Sinclair B. Ferguson, Umwarimu Mukuru wa Tewolojiya muri Reformed Theological Seminary

Mu gihe Abakristu bo hirya no hino ku Isi, by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika, bizihiza umunsi mukuru wa Noheli, ni ngombwa gusobanukirwa neza icyo uyu munsi usobanuye mu myemerere ya Kiliziya, inkomoko yawo n’agaciro kawo mu buzima bw’umukristu.

Kiliziya Gatolika yemera ko Noheli ari umunsi mutagatifu ukomeye wa liturujiya, ugenewe kwizihiza ivuka rya Yezu Kristu, Umwana w’Imana wigize umuntu (Incarnation). N’ubwo Bibiliya idatanga itariki nyayo y’ivuka rya Yezu, Kiliziya, ishingiye ku Ibyanditswe, Umuco Mutagatifu (Tradition) n’ubuyobozi bwa Kiliziya (Magisterium), yashyizeho umunsi wa 25 Ukuboza nk’umwanya wihariye wo kwizihiza iyo ngabire y’agakiza.

Mu myemerere ya Gatolika, si iminsi yose iba ingana, kuko hari iminsi mikuru ya liturujiya ifite agaciro kihariye mu rugendo rw’umukristu. Noheli ibarirwa mu minsi mikuru ikomeye kimwe na Pasika na Pentekote.

Igihe cya Adiventi: Kwitegura Noheli,
Noheli ntiza yonyine. Ibanza igihe cya Adiventi, kigizwe n’ibyumweru bine byo kwitegura mu masengesho, mu kwihana no mu gutekereza ku masezerano n’ingabire y’Imana. Iki gihe gifasha abakristu kwitegura kwakira Kristu, atari gusa nk’umwana wavukiye i Betelehemu, ahubwo ni nk’Umukiza uza mu buzima bwacu buri munsi.

Ibi bigaragaza ko Noheli atari umunsi wo kwidagadura gusa, ahubwo ari igisobanuro cyimbitse cy’ukwemera, gishingiye ku mugambi w’Imana wo gukiza muntu.

Noheli si umuco wa gipagani,
Hari abagiye bavuga ko Noheli ifitanye isano n’imigenzo ya gipagani yo mu Bwami bw’Abaroma, by’umwihariko Saturnalia. Ariko Kiliziya Gatolika isobanura ko Kiliziya itigeze ifata imigenzo ya gipagani ngo iyemeze, ahubwo yakoresheje amatariki amwe n’amwe mu rwego rwo kuyoborera abantu kuri Kristu ikabavana ku kuramya ibiremwa ibayobora ku kuramya Umuremyi.

Mu by’ukuri, gushyiraho Noheli muri icyo gihe byari igikorwa cy’ubumisiyoneri, kigamije gutangaza Umucyo wa Kristu mu isi yari mu mwijima w’ubupagani.

Ivuka rya Kristo: Inkingi y’agakiza,
Ku myemerere ya Kiliziya Gatolika, ivuka rya Yesu Kristu ni inkingi ikomeye y’ukwemera, kuko ari bwo Imana yiyeretse abantu mu buryo bufatika. Nk’uko Ivanjili ya Yohani ibivuga: Ijambo ryabaye umuntu, ribana natwe; tubona ikuzo ryaryo, ikuzo rikwiriye Umwana w’ikinege ukomoka kuri Se, ryuzuye ubuntu n’ukuri” (Yoh 1,14).

Kwizihiza Noheli ni ukwizihiza iryo yobera rikomeye, itangiza urugendo rw’agakiza rugera ku rupfu n’izuka bya Kristu, byizihizwa by’umwihariko kuri Pasika.

Noheli mu buzima bwa Gikristu,
Ni byo koko, ifunguro rya Noheli ntiriruta iryo kurya ku yindi minsi, ariko liturujiya ya Noheli itegurya neza, igahinduka umwanya wihariye wo guhimbaza Imana, kwakira amasakaramentu no gusabana nk’umuryango w’abizera.

Kiliziya Gatolika yigisha ko iminsi mikuru ya liturujiya, harimo na Noheli, ifasha abakristu gushyira mu bikorwa ukwemera kwabo mu buzima bwa buri munsi, binyuze mu rukundo, impuhwe n’ubufatanye.

Noheli, mu myemerere ya Kiliziya Gatolika, si amahitamo asanzwe, ahubwo ni umunsi mutagatifu w’ingenzi, wibutsa ko Imana yakunze isi igatanga Umwana wayo. Ni igihe cyo gushimira, gusenga no kongera gushimangira ukwemera mu Mwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo aducungure.

Kwizihiza Noheli mu murongo wa Kiliziya ni ukwizihiza urukundo rw’Imana rwabaye umuntu, rwigira mu buzima bwacu kandi rugahindura isi.

 

IMIHIGO NEWS

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153