-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Uganda: Bobi Wine yagaragaje impungenge ku ihohoterwa mu matora, yabivugiye muri Misa ya Noheli i Lubaga(Amafoto)

Ifoto:Bobi wine n'umufasha we baramutswa na Myr(Bobi wine)

Mu gihe Uganda yegereza amatora ya perezida ateganyijwe muri Mutarama 2025, Bobi Wine yashimangiye ko guceceka ku karengane ari ko gutuma igitugu gikomeza.

Ku munsi mukuru wa Noheli wizihijwe kuri uyu wa kane italiki ya 25 Ukuboza 2025 muri Katederali ya Lubaga i Kampala, umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yifatanyije n’abandi bayobozi mu Misa idasanzwe, aho yagaragaje impungenge ku ihohoterwa n’akarengane bivugwa mu matora yegereje aya perezida wa Uganda.

Misa ya Noheli yitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’igihugu, abanyamadini n’abaturage, yabaye umwanya wo gusenga no kwizihiza ivuka rya Yezu Kristu, ariko inaba n’urubuga rwo gutanga ubutumwa bukomeye ku miyoborere myiza, amahoro n’ubutabera mu gihe cy’amatora.

Bobi Wine, uzwi nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yakomeje kugaragaza ko ijwi ry’abaturage rigomba kubahwa, by’umwihariko mu bihe by’amatora. Mu butumwa bwe yatanze nyuma ya Misa, yavuze ko ihohoterwa n’akarengane bivugwa mu bikorwa by’amatora bidakwiye kwirengagizwa.

Mu isengengesho nyuma yo guhazwa (Courtesy of Bobi Wine Facebook Page)

Yashimye amagambo yatanzwe n’Arikiyepiskopi wa Diyosezi ya Kampala, Nyiricyubahiro Musenyeri Paul Ssemogerere, ndetse na Katikkiro wa Buganda, Charles Peter Mayiga, bombi bagarutse ku kibazo cy’ihohoterwa n’akarengane mu matora, basaba ko amahoro n’ubutabera byahabwa umwanya.

Bobi Wine yavuze ko iyo abafite ijambo rikomeye bacecetse, bigira ingaruka ku gihugu, kuko igitugu n’ihohoterwa bikura imbaraga mu guceceka kw’abagombye kuvuga.

Yongeyeho ko Noheli, uretse kuba umunsi wo kwizihiza ivuka rya Kristu, ari n’umwanya wo kwibutsa indangagaciro zo kurengera ikiremwa muntu, ukuri n’ubutabera, asaba ko ibyo byagirwa umusingi w’imigendekere y’amatora ateganyijwe.

Ubutumwa bwa Bobi Wine bwatangiwe muri Katederali ya Lubaga bwerekana uko iminsi mikuru y’idini ishobora guhinduka umwanya wo gukangurira abayobozi n’abaturage kwita ku butabera n’amahoro. Mu gihe Uganda yegereza amatora ya perezida ya 2025, amagambo yatangiwe muri iyi Misa ya Noheli agaragaza ko impungenge ku miyoborere n’imigendekere y’amatora zikomeje kwiyongera.

Ahabwa ukaristiye mu gitambo cya Misa(Courtesy of Bobi Wine Facebook Page)

Igikundiro n'icyizere  cy'abaturage  bamufitiye(Courtesy of Bobi Wine Facebook Page)

Source: Statement & photos sourced from Bobi Wine’s official Facebook page



IMIHIGO NEWS


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153