![]() |
| Foto: Screenshot radio Nderagakuba |
Mu misa ya mbere ya Noheli yabereye muri Bazilika ntoya ya Bugera, iri mu ntara ya Gitega hagati mu gihugu cy’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yifurije Abarundi Noheli nziza n’Umwaka Mushya wa 2026, abasaba gukoresha neza impano Imana yabahaye no kubungabunga umubiri nk’ingoro y’Imana.
Ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025, Umukuru w’Igihugu cy’u
Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yahawe ijambo mu misa yo guhimbaza ivuka
ry’Umwami n’Umukiza Yezu Kristu, yabereye muri Bazilika ntoya ya Bugera, aho
yari yifatanyije n’Abakirisitu ku nshuro ya mbere kuva iyi kiliziya yambitswe
ku mugaragaro icyubahiro cya Bazilika ntoya, kikaba ari cyo cya mbere gihambaye
muri kiliziya zo mu Burundi.
Mu gutangira ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yifurije Abarundi
bose Noheli nziza n’Umwaka Mushya muhire wa 2026, aboneraho gushimira
Abakirisitu bari bitabiriye iyi misa yabereye muri iyi Bazilika ifite
umwihariko muri Kiliziya Gatolika mu Burundi.
Iyi misa yabereye muri Bazilika ntoya ya Bugera, imwe mu ngoro
zahawe icyubahiro cyihariye muri Kiliziya Gatolika, ahantu hafatwa nk’ingoro
ifite umwihariko mu gusenga no gukomeza ukwemera kw’Abakirisitu. Iri zina rya
Bazilika ryatanzwe ku mugaragaro mu birori byari biyobowe na Kardinari Pietro
Parolin, Umunyamabanga wa Papa Léon XIV, mu rwego rwo gukomeza umubano wa
Kiliziya Gatolika n’Abakirisitu bo mu Burundi.
Mu ijambo rye, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko Yezu
Kristu yasigiye isi umurage w’urukundo n’amahoro, asaba buri wese aho ari hose gusakaza
urwo rukundo mu bandi, kuko ari rwo Yezu yasize ubwo yemera gutanga ubuzima bwe
ku bw’abantu.Yagize ati: “Yezu Kristu yadusigiye urukundo n’amahoro,
adusaba ko buri wese aho ari hose asakaza urwo rukundo mu bandi, kuko ari cyo
yadutoje mbere yo gupfa.”
Perezida Ndayishimiye yanagarutse kandi ku mpano (talents) Imana
yahaye buri muntu, ashimangira ko nta muntu n’umwe itasigiye impano cyangwa
ubushobozi bwihariye.Ati: “Twese dufite icyo Imana yaduhaye, kandi buri wese
yagiherewe akurikije uko amerewe n’ubushobozi bwe. Ni ngombwa ko buri wese
akoresha impano ye neza kugira ngo ayibyaze umusaruro wifasha we ubwe
n’abandi.”
Yanibukije Abakirisitu ko umubiri w’umuntu ari ingoro y’Imana,
abasaba kuwubungabunga no kuwurinda, avuga ko kuwugirira nabi ari nko gusenya
ingoro y’Uhoraho.
Mu gusoza ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yongeye kwifuriza
Abakirisitu bari bateraniye hamwe muri iyi kiliziya yitiriwe Bazilika ntoya
amagambo yuzuye ibyishimo n’ishimwe, agira ati: “Noheli nziza kuri mwese,
murakoze cyane!”
Aya magambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yavugiwe mu misa
yo guhimbaza ivuka ry’Umwami Yezu Kristu, yabereye muri Bazilika ntoya ya
Bugera ku nshuro ya mbere, ashimangira ubutumwa bw’urukundo, amahoro no
gukoresha neza impano Imana yahaye buri wese mu kubaka umuntu ku giti cye
n’igihugu muri rusange.

0 Comments
Imihigonews