Impanuka yabereye mu murenge wa Rwinkwavu akagari ka
Mbarara mu karere ka Kayonza, mu gihe polisi y'Urwanda ikomeje kwibutsa
abakoresha umuhanda kwitwararika muri ibi bihe by'Iminsi mikuru.
Umugabo w'imyaka 49 y'amavuko, umunyonzi wo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere
ka kayonza, yapfiriye mu mpanuka y'igare yabaye ku mugoroba wo ku wa mbere
tariki ya 22 Ukuboza 2025, ubwo yavaga mu isoko rya kabarondo ari mu kazi ke ka
buri munsi.
Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Kayonza, mu Ntara
y’Iburasirazuba mu kagari ka Mbarara,
aho Karegeya John igare yaratwaye ryabuze feri y'umayuko hari hamaze kunyuraho
imodoka nini, bikamuviramo gutakaza icyerekezo no kugonga igikuta cyo mu
Muhanda.
Nk’uko byemejwe n’abaturage bari hafi y’aho impanuka yabereye, nyakwigendera
yari avuye mu isoko rya Kabarondo, ahetse ibitoki yerekeza mu Murenge wa
Rwinkwavu, aho yajyaga mu kazi ke ka buri munsi ko gutwara ibitoki akoresheje
igare. Bivugwa ko ubwo yari ageze mu Kagari ka Mbarara, habanje kunyura imodoka
nini, bikamutera igihunga, igare yari atwaye rigahita ribura feri mu gihe yari
afite umuvuduko mwinshi.
Ababonye ibyabaye bavuga ko igare ryahise riyoba rigonga igikuta
cyo ku muhanda, Karegeya akomereka bikabije mu mutwe. Abaturage bari aho bahise
batabara, bamugira ubutabazi bw’ibanze, banahamagara imbangukiragutabara yo ku
Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu.
Uyu munyonzi yahise ajyanwa mu Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo
ahabwe ubufasha bwihuse. Gusa abaganga bagaragaje ko ubuzima bwe butari bumeze
neza, batangira gutegura ko yimurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK),
bimaze kwimurirwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Icyakora, yaje kwitaba Imana
akiri mu Bitaro bya Rwinkwavu, mbere y’uko yimurirwa ahandi.
Nyakwigendera Karegeya John yari umunyonzi umaze igihe kirekire
muri uyu mwuga, aho bivugwa ko yawukoze kuva mu mwaka wa 1987. Urupfu rwe
rwasize umuryango we n’abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu gahinda
gakomeye.
IMIHIGO NEWS yagerageje kuvugana n’inzego zitandukanye zirimo
ibitaro, Polisi y’u Rwanda Ishami rya Kayonza n’ubuyobozi bw’aho impanuka
yabereye, ariko kugeza ubwo iyi nkuru yatunganywaga, nta tangazo ryari
ryasohoka ryemeza ku mugaragaro iby’uru rupfu.
Mu gihe hategerejwe ibisobanuro byemejwe n’inzego zibishinzwe,
Polisi y’u Rwanda ikomeje kwibutsa abakoresha umuhanda bose kwitwararika, cyane
cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru birangwa n’ingendo nyinshi. Abatwara
amagare n’ibinyabiziga basabwa kugenzura ubuzima bwa feri, kwirinda umuvuduko
ukabije no kudatwara imizigo irenze ubushobozi bw’ibinyabiziga.
Mu gihe hategerejwe ibisobanuro byemejwa n’inzego zibishinzwe,
police y’urwanda ikomeje kwibutsa abakoresha umuhanda bose kwitwararika cyane
cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru birangwa n’ingendo nyinshi.
IMIHIGO NEWS

0 Comments
Imihigonews