-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Umunsi wa Mwarimu 2025: Abarimu boroje umuturage ihene mu Murenge wa Kiramuruzi

Mu mafoto batanga ihene (AMAFOTO)



Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wa Mwarimu ku wa 12 Ukuboza 2025, abarimu bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’izindi nzego za Leta, boroje umuturage witwa NYIRABAGENZI Cecile ihene mu gikorwa cyagaragaje ko uburezi atari amasomo gusa, ahubwo ari inkingi y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Umunsi wa Mwarimu wizihizwa ku wa 5 Ukwakira ku Isi hose, mu Rwanda wizihijwe ku wa 12 Ukuboza 2025. Uyu munsi wahereye ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Kirehe, mu gihe inzego z’ibanze zateguye ibikorwa bifite aho bihuriye n’iterambere ry’abaturage.

Mu Murenge wa Kiramuruzi, abarimu bafatanyije n’ubuyobozi n’izindi nzego za Leta barimo Ingabo, Polisi na DASSO, boroje NYIRABAGENZI Cecile ihene mu Kagari ka Gakenke, Umudugudu wa Bwunyu.

Iyi hene yashyikirijwe uyu muturage nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’inshingano z’uburezi mu guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko mu kurwanya ubukene no guteza imbere ubworozi bworoheje.

Umuyobozi w'UMURENGE WA KIRAMURUZI (YANKURIJE Vestine)

Madamu YANKURIJE Vestine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yashimiye abarimu n’inzego zose zagize uruhare, avuga ko iri gikorwa rifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rw’iterambere ry’abaturage.

Yagize ati:“Yego, itungo ni iryawe, ariko ujye wibuka ko baguhaye iyi hene bagamije kugufasha kugira aho uva n’aho ugera. Ni intangiriro y’iterambere ryawe n’umuryango wawe.”

Yakomeje asaba umuturage gufata neza iri tungo, akaryitaho nk’ishoramari rizamufasha kwiteza imbere no gusangiza abandi igihe rizaba ryunguka.

Bwana MAJYAMBERE Narcis, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kiramuruzi, yagaragaje ko uburezi bufite aho buhurira n’imibereho myiza n’umutekano, kuko umwana wize neza agira amahirwe yo kuba umuturage wubaha amategeko kandi witeza imbere.

Intumwa z’uburezi zaturutse muri Kamenuza ya UTB ziyobowe na Mwarimu NYAGATOMA Pierre Celestine, ku bufatanye n’Ingabo na Polisi, zashimangiye ko uburezi bufite uruhare mu kubaka umuryango utekanye kandi wiyubaka.

Abarimu bo mu Murenge wa Kiramuruzi basabiye NYIRABAGENZI Cecile iterambere rirambye, ubworozi bwiza n’ubuzima bwiza, bakanagaragaza ko Umunsi wa Mwarimu atari ukwizihiza gusa, ahubwo ari no kugaragaza ubumwe, ubufatanye n’ubwitange.

Igikorwa cyo koroza ihene cyashimangiye isomo rikomeye: uburezi bufatanyije n’ibikorwa bifatika bishobora guhindura imibereho y’abaturage.

Ifoto y'Urwibutso

Umwarimu uhagarariye abandi muri KIRAMURUZI
NYIRABAGENZI Cecile umuturage worojwe ihene

IMIHIGO NEWS | Uburezi


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153