-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Israel ivugwaho kwica Raed Saed, umuyobozi ukomeye wa Hamas, mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Gaza

Ibinyamakuru n'ibitangazamakuru byavuze ko igisasu cyamusanze muri iyi modoka

Ingabo za Israel ziravugwaho kwivugana Raed Saed, umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Hamas, mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Gaza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2025, n’ubwo uruhande rwa Gaza rutaremeza burundu iby’urupfu rwe.

Ibinyamakuru byo muri Israel byatangaje ko Raed Saed yapfiriye mu gitero cy’igisasu cyarashwe ku modoka yari arimo mu mujyi wa Gaza, mu murwa mukuru w’intara ya Gaza. Iki gitero cyabereye mu gihe hakiri agahenge kari karashyizweho hagati ya Israel na Hamas, gashingiye ku mushinga w’amasezerano y’amahoro wari wateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abakorera mu rwego rw’ubuzima mu ntara ya Gaza bemeje ko muri rusange, iki gitero cyahitanye abantu bane, mu gihe abandi bantu 25 bakomerekejwe. Icyakora, ntibemeje niba Raed Saed ari mu bapfuye, bigaragara ko hakiri urujijo ku by’ukuri by’uru rupfu.

Ku rundi ruhande, igisirikare cya Israel (IDF), ku bufatanye n’urwego rushinzwe umutekano w’igihugu, cyemeje ko cyagabye igitero ku muyobozi ukomeye wa Hamas mu mujyi wa Gaza. Mu itangazo ryacyo, IDF cyavuze ko uwo muyobozi yari afite uruhare runini mu kongera gufasha Hamas gusubirana ubushobozi bwayo no gukora intwaro.

Cyagize kiti:“IDF n’urwego rushinzwe umutekano byagabye igitero ku cyihebe gikomeye cya Hamas mu mujyi wa Gaza. Mu gihe cya vuba, yari mu bikorwa byo kongera gusubiza Hamas ubushobozi no gukora intwaro.”


Raed Saed yigeze kuyobora batayo ya Hamas ikorera mu mujyi wa Gaza, imwe mu zifatwa nk’izifite abarwanyi benshi kandi bafite ibikoresho bihagije. Amakuru aturuka mu mutwe wa Hamas agaragaza ko Saed yari yungirije umuyobozi mukuru w’uyu mutwe, Iz el-Deen Al-Hadad.

Niba byemejwe ko Saed yapfuye koko, yaba ari we muyobozi mukuru wa Hamas wishwe n’ingabo za Israel kuva mu Ukwakira 2025, igihe impande zombi zatangiraga kubahiriza agahenge kari gashingiye ku mushinga w’amasezerano y’amahoro yashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe, ingabo za Israel zatangazaga ko zagabye ibitero ku barwanyi ba Hamas bo mu nzego zo hasi, bashinjwaga kugerageza kwinjira mu bice bigenzurwa na Israel muri Gaza.


Iki gitero cyerekana ko, nubwo hari agahenge, Israel ikomeje kwibasira abayobozi bakuru ba Hamas ibafata nk’inkingi ya mwamba mu kongera ubushobozi bwa gisirikare bw’uyu mutwe. Ibi bishobora gutuma umubano wari umaze kugerageza koroherana wongera kujya mu bibazo, cyane cyane mu gihe urupfu rwa Saed rwakwemezwa ku mugaragaro.

Nanone, uru rupfu rushobora kugira ingaruka ku miyoborere ya Hamas mu mujyi wa Gaza, kuko Saed yari umwe mu bayobozi bakomeye bafite ubunararibonye mu bya gisirikare no gutegura ibikorwa by’uyu mutwe.


Mu gihe hakiri ukutemezwa ku mugaragaro kw’urupfu rwa Raed Saed n’abayobozi ba Gaza, igitero Israel ivuga ko yagabye gikomeje gukurura impaka ku ishingiro n’icyerekezo cy’agahenge kari karashyizweho. Abasesenguzi bavuga ko uru rupfu, nirwemezwa, rushobora kongera gukaza umutekano mucye no kudindiza intambwe yari imaze guterwa mu nzira y’amahoro hagati ya Israel na Hamas.

 

imihigonews.rw

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153