Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, ategerejwe mu gitaramo gikomeye yise “Umuyoboro 25 Years Concert”, kizabera i Kigali ku wa 14 Ukuboza 2025 muri KCEV (Camp Kigali), hagamijwe kwizihiza imyaka 25 amaze mu murimo wo kuramya Imana. Iki gitaramo kizahuriramo abaramyi bakomeye barimo Bosco Nshuti na Pastor Lopez, umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Karere k’Ibiyaga Bigari, uzwi by’umwihariko mu ndirimbo “Imana y’Akandi Karyo”.
Mu gihe umuziki wa Gospel mu Rwanda no mu Karere ukomeje gutera
imbere no kugera ku rwego mpuzamahanga, igitaramo “Umuyoboro 25 Years
Concert” cya Alexis Dusabe kije nk’igihe cyihariye cyo gusubiza amaso
inyuma, hakibukwa urugendo rurerure rw’imyaka 25 yaranzwe no kuramya Imana,
guhumuriza imitima ya benshi no gutanga ibyiringiro binyuze mu ndirimbo zubatse
ubuzima bw’abantu. Iki gitaramo kiritezwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel,
cyane cyane ko kizitabirwa n’abandi baramyi b’inararibonye barimo Bosco Nshuti
na Pastor Lopez, byitezweho guha abazacyitabira umwanya wo gusabana n’Imana mu
buryo bwimbitse.
Alexis Dusabe ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no
guhimbaza Imana bamaze igihe kirekire mu murimo wa Gospel mu Karere k’Ibiyaga
Bigari. Mu rugendo rwe rw’imyaka 25, yagiye agaragaza ko umurimo we atawufata
nk’umwuga wo kuririmba gusa, ahubwo awufata
Akomeza avuga ko mu bihe bya nyuma Imana ishaka guteza umwuka
w’ihinduka rikomeye mu mahanga, intego ye ikaba ari ugutanga umusanzu mu
kugaragaza ububasha n’ubwiza bw’Imana mu Itorero no mu mahanga, hagamijwe
guhindura ubuzima bw’abantu.
Mu zindi ndirimbo ze zizwi harimo iziganjemo ubutumwa
bw’ihumure, kwihana, no kwiringira Imana mu bihe bikomeye, bikaba ari byo
byatumye agira igikundiro gikomeye mu bakunzi ba Gospel. Izo zirimo izitwa:
Ntibesha, Ijambo Rimwe, Imana si Umuntu, Iramapagije n’izindi.
Umuyoboro 25 Years Concert” ni igitaramo cyateguwe hagamijwe
kwizihiza imyaka 25 Alexis Dusabe amaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza
Imana, urugendo rwaranzwe n’indirimbo zubatse imitima ya benshi, zagize uruhare
mu kongera ibyiringiro no kwegera Imana, zirimo: Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino
n’izindi.
Alexis Dusabe azataramana n’abandi baramyi bakomeye barimo Bosco
Nshuti na Pastor Lopez, bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kimwe mu
bikomeye bizasoza umwaka wa 2025 mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari kuboneka binyuze
kuri: www.umuyoboro.com Hari
promotion ya 10% ku muntu wese wishyura akoresheje Airtel Money, akoresheje iyi
code: *797*50*2*93#

0 Comments
Imihigonews