Abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’ihuriro rya AFC/M23 binjiye mu gace ka Kipupu, ari na ho hari ibiro bya Segiteri ya Itombwe, mu misozi miremire ya teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu, aho amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abarwanyi ba Twirwaneho bageze muri Kipupu ku manywa y’ihangu, bavuye mu gace ka Mikenge, mu Gurupema des Bashimukindje. Kwinjira kwabo kwabaye mu gihe umutekano muri aka karere ukomeje kuba muke, nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi ihanganishije imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta.
Yagize ati: “Twabatunguye babonye binjira ku manywa, bafite
intwaro zihagije, ariko nta rusaku rw’imbunda rwumvikanye. Bamwe mu baturage
bahisemo guhunga, abandi barasigara.”
Amashusho yafashwe n’abaturage agaragaza abasore ba Twirwaneho
bagenda ku murongo umwe, nta n’umwe uvuga, ndetse nta rusaku rw’imbunda cyangwa
imirwano byagaragaye muri ako gace.
Iyi myitwarire yabo itandukanye n’ibikorwa by’intambara bikunze
kurangwa n’urusaku n’imirwano ikomeye, byatumye bamwe mu baturage bibaza ku
mugambi nyakuri w’aba barwanyi muri Kipupu.
Kwinjira kwa Twirwaneho muri aka gace kwabaye nyuma y’uko ingabo
za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi zari ziri ku rugamba
zitakaje umujyi wa Uvira ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ibintu byahinduye
isura y’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande, amahanga akomeje kotsa igitutu ihuriro rya
AFC/M23 nyuma yo gufata umujyi wa Uvira. Ibi bibaye mu gihe muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika harasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, agamije kugabanya umwuka mubi umaze
igihe hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo bimeze bityo ariko, AFC/M23 yo ikomeje ibiganiro na Leta
ya Congo biri kubera i Doha muri Qatar, bigamije gushaka umuti urambye ku
bibazo by’umutekano byugarije uburasirazuba bwa Congo.
Umutwe wa M23 watangaje ko amasezerano yasinyiwe i Washington DC
atawureba, kuko yasinywe agamije gukemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na
Congo, aho gukemura ibibazo by’imizi biri imbere mu gihugu cya Congo. Mu gihe
ibiganiro bikomeje ku rwego mpuzamahanga, abaturage bo mu bice byibasiwe
n’intambara bakomeje kubaho mu bwoba n’ukutamenya ejo hazaza h’umutekano wabo.
IMIHGIGONEWS.RW
.png)
0 Comments
Imihigonews