imihigonews.rw
![]() |
Umunyamakuru Andrew Mwenda yatangaje ko u Rwanda ruri mu biganiro byimbitse bigamije kwakira isiganwa mpuzamahanga rya Formula One (F1), aho imihanda yabugenewe ishobora kubakwa mu Bugesera hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga kiri kubakwa muri ako gace.
Ibi Mwenda yabitangaje nyuma yo kwitabira inama Perezida Paul Kagame yagiranye n’abajyanama bakuru b’igihugu, yiga ku ngingo z’ingenzi zirimo ingufu z’amashanyarazi, iterambere ry’ibikorwaremezo, ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo ndetse n’ingamba zo gukuba inshuro eshanu umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihe cy’imyaka 15 iri imbere.
Mu kiganiro “The Longform” yagiranye na Sunny Ntayombya, Mwenda yavuze ko imwe mu mishinga minini yagarutsweho muri iyo nama ari ukwitabira amarushanwa akomeye ya Formula One, binyuze mu kubaka umuhanda wihariye wabugenewe mu Bugesera.
Andrew Mwenda yasobanuye ko Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, bagaragarije Perezida Kagame gahunda nini z’iterambere zizakorerwa hafi y’ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera.
Ati:“Hari gahunda nini yo guteza imbere agace gakikije ikibuga cy’indege, harimo ibikorwaremezo by’ubukerarugendo n’imyidagaduro. Muri byo harimo n’inzira ya Formula One, kuko u Rwanda rwifuza kujya rwakira iri siganwa rikomeye.”
Mwenda yakomeje agaragaza ko u Rwanda rufite icyerekezo gihambaye kirurusha bimwe mu bihugu bya Afurika bifite ubushobozi bukomeye, ariko bigatinda gushyira mu bikorwa imishinga nk’iyi.
Ati:“Afurika y’Epfo yashatse kwakira Formula One ariko ntibyashoboka. Ubu hari Algeria, Misiri, Nigeria, Kenya n’ibindi bihugu bifite ubushobozi burenze ubw’u Rwanda, ariko ntibyari byabigeraho. Icyo nkunda kuri Perezida Kagame ni uko iyo yumvise ko bishoboka, abishyira mu bikorwa.”
Mu Ukuboza 2024, u Rwanda rwemeje ku mugaragaro ko rwatangaje kandidatire yo kwakira isiganwa rya Formula One, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu rwego rwo kuzamura isura y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.
Kwakira Formula One bisaba kuba ufite imihanda yujuje ibisabwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA). Iyi mihanda igabanyijemo ibyiciro bibiri birimo:
Street Circuits: imihanda isanzwe ikoreshwa mu mijyi, igasaba kugabanya umuvuduko no kugabanya kunyuranaho.
Race Tracks: imihanda yabugenewe, ifasha imodoka kugendera ku muvuduko mwinshi kandi ikagira aho zinyuranaho kenshi.
Igiciro cyo kubaka ikibuga cya Formula One gitandukanye bitewe n’igihugu, ubunini n’ubwiza bwacyo. Ku rwego rusanzwe, gishobora gutwara amafaranga ari hagati ya miliyari 250 Frw na miliyari 500 Frw. Icyakubatswe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu cyatwaye asaga miliyari 1,610 Frw, kikaba ari cyo gihenze ku Isi kugeza ubu.
Watkins Glen International cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bibuga bito byakira Formula One, cyubatswe ku buso bwa kilometero kare ebyiri, kikakira abantu bagera ku 38,900.
Mu gihe u Rwanda rwakwiyubakira ikibuga cyakira abantu barenga ibihumbi 35, kubaka aho abafana bicara byatwara nibura miliyari 30 Frw. Kubaka umuhanda ubwawo byasaba byibuze miliyari 125 Frw, hakiyongeraho amafaranga yo kuwushyiramo ibikoresho byemewe n’amategeko y’uyu mukino.
Hari kandi:
Amagaraje (Pit Garages): miliyari 50 Frw
Ikigo cy’itangazamakuru: miliyari 15 Frw
Ikigo cy’ubuvuzi bugezweho: miliyari 5 Frw
Ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itangazamakuru
(Camera, Screens, Ads, Replay systems): miliyari 30 Frw
Ibi byose bigamije gukurikiza amahame y’umutekano no gutuma isiganwa rikurikiranwa neza n’abafana n’abanyamakuru.
Mu gihe uyu mushinga washyirwa mu bikorwa, u Rwanda rwaba rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika cyakiriye isiganwa rya Formula One nyuma ya Afurika y’Epfo, iheruka kuryakira mu 1993. Byatanga umusanzu ukomeye mu bukerarugendo, ishoramari, isura y’igihugu ndetse no guhanga imirimo mishya, bikarushaho gushyira u Rwanda ku ikarita y’imikino mpuzamahanga ikomeye ku Isi.
imihigonews.rw
.png)
0 Comments
Imihigonews