Ibigo by’imari iciriritse birimo n’Imirenge SACCOs mu Rwanda bigiye gushyiraho uburyo bushya bwo gukoresha aba-agents bahuriyeho, ku buryo umu-agent umwe azajya abasha guha umukiliya serivisi z’ibigo byose by’imari iciriritse, hagamijwe kwegereza abaturage serivisi z’imari no kugabanya ikiguzi cyazo.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rihuza Ibigo
by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), buvuga ko ubu buryo bushya buzahuriza
hamwe aba-agents b’ibigo byose by’imari iciriritse n’Imirenge SACCOs, bigakora
mu buryo bumwe bwiswe ‘Zose’.
Ubusanzwe, bimwe muri ibi bigo byari bifite aba-agents
babihagarariye ku giti cyabyo, batangaga serivisi zimwe na zimwe zirimo kubitsa
no kubikuza, bidasabye umukiliya kujya ku ishami. Ubu buryo bushya buje
kubihuza byose.
Iyi gahunda ni imwe mu byaganiriweho mu nama y’Inteko
Rusange yahuje abagize Ishyirahamwe AMIR n’abafatanyabikorwa baryo, yabaye ku
wa 12 Ukuboza 2025.
Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson,
yasobanuye ko guhuza aba-agents bizatuma abaturage babona serivisi z’imari hafi
yabo, hatitawe ku kigo bakorana na cyo.
Ati:“Uburyo buhuriweho bw’aba-agents b’ibigo by’imari
iciriritse ni urubuga ruzahuriza hamwe ibigo byose by’imari iciriritse
n’Imirenge SACCOs. Hazaba hari aba-agents hirya no hino mu gihugu bashobora
guha serivisi umukiliya uwo ari we wese.”
Kwikiriza yavuze ko biteganyijwe ko ubu buryo buzaba bwamaze
gushyirwaho bitarenze muri Kamena 2026, aho aba-agents bazajya batanga
serivisi zirimo kubitsa no kubikuza amafaranga, gufungura konti, kwishyura
serivisi zitandukanye, kohereza amafaranga n’izindi serivisi z’imari.
Yasobanuye ko ubu buryo buzafasha cyane cyane abakiliya bo mu byaro, aho usanga mu gace runaka hari umu-agent w’ikigo kimwe gusa, bigatuma abakorana n’ibindi bigo bagorwa no kubona serivisi.
Uretse kwegereza abaturage serivisi, ubu buryo bwa ‘Zose’
buzafasha kandi kugabanya ikiguzi cyo gutanga serivisi z’imari, kuko ibigo
by’imari iciriritse bitazongera gukenera gufungura amashami menshi mu gihugu
hose.
Kwikiriza yagaragaje ko ubu buryo bushya nta mpinduka
buzazana ku mikorere isanzwe ya buri kigo cy’imari iciriritse, kuko imikoranire
hagati y’ikigo n’umu-agent izajya iguma kuba iyihariye, icyongerwaho gusa
kikaba uko umu-agent umwe azajya akorana n’ibigo byose.
Ivugururwa mu mikorere ya SACCOs
Kwegereza abaturage serivisi z’imari biri mu byo Leta y’u
Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga binyuze mu mavugurura atandukanye mu
mikorere ya SACCOs.
Imirenge SACCOs yose yo mu turere 24 imaze guhurizwa ku
rwego rw’akarere, mu gihe biteganyijwe ko bitarenze muri Gashyantare 2026,
izaba yamaze guhuza imikorere yose.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko guhuza SACCOs
ku rwego rw’uturere no kuzihuza muri banki imwe ku rwego rw’Igihugu bizafasha
kongera umutungo, kunoza imicungire no gutanga serivisi nziza ku bakiliya.
Mu byitezwe harimo kugabanya inyungu ku nguzanyo zitangwa na SACCOs, aho zizava ku 24% ku mwaka ziriho ubu zigere hagati ya 2% na 14%. Zimwe muri SACCOs zamaze kwihuza zatangiye gushyira mu bikorwa izi mpinduka, aho nka SACCO Intwali Gicumbi imaze kugabanya inyungu ku nguzanyo zigera kuri 18%.
Ikindi ni uko amafaranga ntarengwa yatangwaga nk’inguzanyo
yari miliyoni 15 Frw azamurwa, aho SACCOs zimaze kwihuza hari aho inguzanyo
zitangwa zigeze no kurenga miliyoni 50 Frw.
imihigonews.rw



0 Comments
Imihigonews