![]() |
| Illustration: Umwarimu yigisha ikoranabuhanga akoresheje ikibaho n’ingwa mu ishuri ridafite mudasobwa. |
Mu ishuri ridafite na mudasobwa n’imwe, umwarimu wo muri Ghana yafashe ikibaho n’ingwa, ahindura icyuho amahirwe, yigisha Microsoft Word mu buryo bwakoze ku isi yose.
Mu gihugu cya Ghana, hari umwarimu witwa Richard Appiah Akoto wahinduye amateka ye mu kwigisha isomo ry’ikoranabuhanga mu ishuri adakoresheje imfasha nyigisho, ahubwo akifashisha ubwenge, ubwitange n’urukundo rw’umwuga.Uyu mwarimu yigishaga Microsoft Word mu ishuri ridafite na mudasobwa n’imwe. Aho kwiheba cyangwa kureka kwigisha, Imfashanyigisho zirafasha mu isomo ariko umwarimu ni we mutima w’uburezi.yafashe ikibaho n’ingwa, ashushanya ku kibaho buri gice cyose kigize porogaramu ya Microsoft Word:
– aho wandikira (document),
– menu,
– utubuto twa “save”, “format”, “insert”, n’ibindi byose.
Abanyeshuri be bigaga ikoranabuhanga batabonye mudasobwa,
ariko bagasobanukirwa neza uko rikorwa mu bitekerezo byabo.
Ubwitange bwavuyemo amahirwe mpuzamahanga
Amafoto n’amashusho y’uyu mwarimu ari kwigisha muri ubu buryo
budasanzwe yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku isi hose, bikora ku mitima ya
benshi. Byageze n’aho ikigo Microsoft ubwacyo kibimenya, maze gitumira
Richard Appiah Akoto mu nama mpuzamahanga y’abarezi yitwa Microsoft
Education Exchange, yabereye muri Singapore.
Si ukumutumira gusa:
✔ Microsoft yahaye ishuri rye mudasobwa,
✔ rihabwa amahugurwa ku
ikoranabuhanga,
✔ abanyeshuri babona amahirwe yo
kwiga mu buryo bujyanye n’igihe.
Icyari ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho, cyahindutse urufunguzo
rwo gufungurira abana benshi isi ya digital.
![]() |
| Umwarimu Richard Appiah Akoto yigisha Microsoft Word nta mudasobwa zihari. (Ifoto: Social Media) |
Isomo rikomeye ku Barimu/Abarezi
Mu Rwanda, hashyizwe imbaraga nyinshi mu burezi
n’ikoranabuhanga, ariko hari aho ibikoresho bikiri bike, cyane cyane mu
bice by’icyaro. Iyi nkuru iratwibutsa ko:
Ibikoresho bifasha, ariko umwarimu ni we mutima
w’uburezi.
Iyo umwarimu afite:
- icyerekezo,
- guhanga
udushya,
- n’urukundo
rw’akazi,
ashobora guhindura ubuzima bw’abanyeshuri n’iyo
atabifashijwemo n’ibikoresho bihagije.
Inama ku barimu bo mu Rwanda
Ntukareke icyuho
kiguhagarike
Iyo ibikoresho bibuze, shaka indi nzira. Guhanga udushya ni kimwe mu bimenyetso
by’umwarimu mwiza.
Icyigisho kigomba kugera ku mwana, si ibikoresho
Intego si mudasobwa cyangwa projecteur, ni ubumenyi umunyeshuri atahana.
Koresha ibyo ufite
neza
Ikibaho, impapuro, igishushanyo—byose bishobora kuba ishuri rigezweho iyo
bikoreshejwe neza.
Uburere n’uburezi
bigira ingaruka zirenze ishuri
Ntuzigere utekereza ko ibyo ukora bigarukira mu ishuri gusa. Uyu mwarimu
yabigishije abana, ariko ahindura amateka y’ishuri rye n’igihugu cye.
Akazi k’umwarimu
karubaka ejo hazaza
Ibyo wigisha uyu munsi bishobora kuba amahirwe y’umwana ejo.
Inkuru ya Richard Appiah Akoto si inkuru ya Ghana gusa, ni isomo ku barimu
bose, by’umwihariko abo mu Rwanda. Itwibutsa ko uburezi butangirira ku
mutima w’umwarimu, atari ku mubare w’ibikoresho afite.
Iyo umwarimu ahinduye imbogamizi amahirwe, ahindura
n’ejo hazaza h’igihugu.
follow us www.imihigonews.rw


0 Comments
Imihigonews