Umuyobozi w’ishami ry’Umuco muri AFC/M23, Magloire Paluku Kavunga, wahoze ari umunyamakuru n’umukozi muri Minisiteri y’Umuco ya DRC, yarashwe mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza 2025 mu mujyi wa Goma, ahita ahasiga ubuzima. Urupfu rwe rwateje urujijo n’amakimbirane avugwa hagati y’impande zishamikiye ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Amakuru y’urupfu rwa Magloire Paluku Kavunga, umwe mu bayobozi
bakomeye muri AFC/M23, akomeje gucaracara no gutera urujijo mu bari muri iri
huriro n’abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo (DRC). Uyu mugabo wari umaze igihe kinini akorera AFC/M23
mu rwego rw’umuco, yarashwe mu buryo butunguranye mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza
2025 ubwo yari muri Goma, nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Magloire Paluku Kavunga yari azwi cyane mu itangazamakuru no mu
rwego rw’umuco mbere yo kwinjira muri politiki y’imirwano mu Burasirazuba bwa
Congo. Yigeze gukora muri Minisiteri y’Umuco ya DRC ndetse yamenyekanye
nk’umunyamakuru w’inararibonye mbere yo kwinjira mu mitwe ya M23, akaza kugirwa
Umujyanama w’Umuco muri AFC/M23.
Amakuru ava mu bari hafi y’uyu mutwe wa AFC/M23 avuga ko Paluku
yarasiwe mu gace ka Goma mu masaha akuze y’ijoro, nubwo kugeza ubu nta muntu
cyangwa urwego rurigamba uruhare mu rupfu rwe. Gusa, amakuru atandukanye
akomeje gukwirakwira ahamya ko yaba yarashwe n’abantu bikekwa ko bari mu
ruhande rushyigikiye Leta ya DRC, nubwo ibyo bitaremezwa ku mugaragaro.
Urupfu rwe rubaye mu gihe AFC/M23 ikirangwa n’intsinzi iheruka
gutangaza ko yafashe umujyi wa Uvira, ibintu byateje impaka no guhangayika mu
nzego za Leta ya Congo bitewe n’ikwirakwira ry’uyu mutwe w’inyeshyamba mu bice
bitandukanye by’Intara ya Kivu. Hari n’amakuru avuga ko hari umugambi mushya wo
kwikiza bamwe mu bayobozi bakomeye ba AFC na M23, by’umwihariko abagaragaza
uruhare runini mu miyoborere y’imitwe yombi.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko urupfu rwa Paluku rushobora
kuba ikimenyetso cy’indi mirwano mishya ishingiye ku gucucumana kw’ingabo za
Leta, imitwe yitwaje intwaro, n’uruhande rwa politiki rukomeje gushakisha
icyerekezo mu bice byugarijwe n’umutekano muke.
Kugeza ubu, AFC/M23 ntiyatangaje byinshi ku rupfu rw’uyu
muyobozi wayo, uretse guhamya ko yaburiwe ubuzima mu buryo butunguranye.
Ishyamba si ryeru mu Burasirazuba bwa Congo, kandi urupfu rwa Magloire Paluku
Kavunga rushobora kwimakaza impaka, amakimbirane n’ugushidikanya mu barwanyi
n’abayoboke b’iri huriro. Abakurikirana ibibera muri ako karere bemeza ko ibi
bishobora kuba intangiriro y’andi makimbirane ashingiye ku guhangana
n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro mu rwego rwo gucogoza imbaraga zabo mu karere.
0 Comments
Imihigonews