Mu muhango wabereye i Kigali wahuriyemo n’abanyamakuru, abanyeshuri, abayobozi b’amatorero n’abakunzi b’ibitabo, Prof. Dr. Rwigamba Balinda—umushakashatsi, umunyabwenge w’umwigisha n’umwanditsi w’ibitabo by’ubumenyi n’iyobokamana—yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise “Inzira y’Ukuri y’Ubugingo Buzabana n’Imana Iteka.” Ni igitabo asobanura ko cyavutse kubera inyota yo gufasha abakristo gusobanukirwa neza inzira nyakuri banyuramo kugira ngo babashe kugera ku bugingo buhoraho bufite ishingiro mu kwihana, kubatizwa no kwakira Umwuka Wera.
Uyu muhango wabaye umwe mu bikorwa
by’ingenzi bitangirije iki gitabo ubuzima bushya mu ruhando rw’ibitabo
by’iyobokamana mu Rwanda, aho Prof. Dr. Balinda yagaragaje impamvu yanditse iki
gitabo, ubutumwa bukirimo, n’akamaro gateganyirijwe abakristo n’abanyafurika
muri rusange.
Ubutumwa bw’Inzira y’Ubugingo mu
Burezi bw’Umwuka
Mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru, Prof. Dr. Rwigamba Balinda yasobanuriye abitabiriye umuhango
ko iki gitabo kigaruka ku masoko y’ukwemera ya gikristo, ashingiye ku
Byanditswe Byera n’inyigisho zinyura mu muco nyarwanda no mu mibereho ya buri
munsi. Yavuze ko igitabo gishingiye ku mpamvu yumvaga ko hari icyuho gikomeye
mu myigishirize y’iyobokamana n’ubumenyi bw’umwuka mu bice byinshi by’igihugu.
Ati:“Iki gitabo nacyanditse kugira
ngo cyorohereze abakunzi b’Ijambo ry’Imana kumenya neza aho urugendo
rw’umwizera rutangirira, uko rukomeza n’icyo rugarukira. Inzira y’ukuri si
amagambo menshi cyangwa imigenzo y’abantu, ni ukwemera nyakuri, kwihana kw’umutima
no kubatizwa mu izina rya Yesu Kristo.”
Yongeyeho ko mu bushakashatsi
bwakoze yasanze umubare munini w’abiyita abakristo badafite ubumenyi buhagije
ku byiciro by’ingenzi bigize ubugingo bushya bw’umuntu wakiriye Kristo. Kubera
iyo mpamvu, igitabo cye gitekerejwemo uburezi bw’umwuka bugenewe urubyiruko,
abanyeshuri, abanyamadini, abashumba, abashakashatsi n’abantu bose bashaka
kumenya iby’ukwemera ku buryo butomoye kandi bwubakiye ku kuri.
Mu gusobanura mu buryo burambuye
ibyo igitabo gikubiyemo, Prof. Dr. Balinda yagarutse ku ngingo z’ingenzi
zisegura ku bisubizo hanyuma zigahinduka inzira yubakiye umwizera ubuzima
bushya.
Yagize ati:“Iyo umaze kwizera
urihana bucece wowe n’Imana yawe, warangiza ukabatizwa mu izina rya Yesu
Kristo, ukababarirwa ibyaha byawe byose. Imana yonyine ni yo iguha Umwuka Wera.
Aba ari ikimenyetso cyo gucungurwa, kikaba n’ikimenyetso cy’uko ubonye umubyeyi
mushya, ko ubaye icyapa cyamamaza Yesu Kristo.”
Aya magambo agaragaza uko igitabo
gishyira imbere ubugingo bushya nk'icyiciro cy’ingenzi mu buzima bw’umwizera.
Muri iki gitabo, umwanditsi asobanura ko kwihana ari intangiriro y’urugendo,
kubatizwa bigaha umuntu uburyo bwo kubabarirwa, naho kwakira Umwuka Wera bikaba
igice cy’ingenzi gituma umuntu ahinduka, agasimbuza kamere ya kera kamere nshya
ya Kimana.
Prof. Dr. Balinda yakomeje avuga ko
Umwuka Wera ari we muhamya ugaragaza ko umuntu yahawe ubugingo bushya, bityo
igihe cyose ari Umwuka wigenga uhamya ko umuntu yababariwe akanagirwa mushya.
Yagize ati:“Umenya ko Umwuka Wera
yakugezemo kubera ko weze imbuto nziza. Kamere yawe ishaje ikavamo, igasimburwa
na kamere ya Kimana igaragarira mu rukundo.”
Mu gitabo, agaragaza ko izi mbuto
ari izo Bibiliya ivuga: urukundo, amahoro, kwirinda, imbabazi, gukiranuka,
ukwihangana n’izindi mico myiza igaragaza umuntu washyizwe mu gitereko
cy’Imana. Izo mbuto, nk'uko abisobanura, ni amasomo y’ingenzi mu burezi bw’umwuka
kandi zikwiye kwigishwa mu mashuri y’amatorero, mu mashuri yisumbuye ndetse no
mu mashuri makuru kuko zifasha kubaka umuco w’amahoro n’imyitwarire iboneye mu
muryango nyarwanda.
Nk’uko abasesenguzi batandukanye
babigaragaje mu muhango wo kumurika iki gitabo, inyandiko ya Prof. Dr. Balinda
irimo:
- Ibisobanuro by’ijambo ry’Imana bijyanye
n’inzira y’ubugingo buhoraho
- Ingero zitandukanye z’ubuzima bw’iyobokamana ku
isi
- Imyigishirize y’uburezi bw’umwuka
- Uburyo ubumenyi bw’iyobokamana bwifashishwa mu
kubaka imibanire myiza hagati y’abantu
- Icyo amateka y’iyobokamana mu Rwanda yigisha
urubyiruko n’abayobozi b’amatorero
- Ubunyangamugayo nk’indangagaciro y’Abanyarwanda
- Ubumwe n’ubufatanye mu kubaka amatorero akomeye
- Imibanire y’abantu mu muryango no mu baturanyi
- Uko kwigisha abana inzira y’Imana bihuzwa
n’uburere bw’iwabo no ku ishuri
“Iki
gitabo kije gufasha abashumba, abarimu b’amatorero n’urubyiruko rwacu.
Cyatangiye ikigero gishya mu myigishirize y’ubumenyi bw’umwuka.”
Prof. Dr. Rwigamba Balinda asoza umuhango
yasezeranyije ko azakomeza kwandika ibitabo bigamije kubaka inyigisho zifite
umusingi ukomeye, ibikubiyemo ubumenyi bw’iyobokamana, uburezi n’umuco
nyarwanda.
Iki gitabo kigaragaza kandi uburyo
ubumenyi bwo mu nsengero n’ubumenyi bushingiye ku bumenyamuntu bishobora
gufatanya mu gutanga uburezi bw’umwuka, bwiza kandi burambye.
Iki gitabo gishya kigaruka cyane ku
muco n’indangagaciro z’Abanyarwanda mu buryo buhuza inzi y'ukwemera
n’uruhererekane rw’umuco w’igihugu. Muri byo harimo:
Aha ni ho iki gitabo gihuza neza
n’icyiciro cy’Uburezi, kuko gishishikariza ko ubumenyi bw’iyobokamana butagomba
kuvukira mu nsengero gusa, ahubwo bugahabwa umwanya mu burezi rusange nk’ahantu
h’ingenzi hatangirwa indangagaciro.
Abitabiriye umuhango wo kumurika
iki gitabo bagaragaje ko ari igitabo cyanditse mu rwego rwo hejuru, gifite
ubushakashatsi buhagije, kandi gikenewe cyane mu matorero, mu mashuri no mu
miryango.
Umwe mu bayobozi b’itorero
waganiriye n’itangazamakuru yagize ati:Abanyeshuri biga tewolojiya bo bavuze ko
iki gitabo cyuzuzanya neza n’ibyigwa byabo kandi ko gifite uburyo bworoshye bwo
gusobanukirwa, bityo kikaba kizaba igikoresho gikomeye mu bushakashatsi bwabo.
Igitabo “Inzira y’Ukuri y’Ubugingo Buzabana n’Imana Iteka” cyanditswe na Prof. Dr. Rwigamba Balinda kije nk’inyandiko ikomeye itanga umurongo mushya mu burezi bw’umwuka no mu buzima bwa gikristo. Gihuza ukuri kw’ijambo ry’Imana, inyigisho z’umuco nyarwanda n’ubumenyi bwa tewolojiya mu buryo buciye mu mucyo. Ni igitabo cyitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’abakristu, mu kwigisha urubyiruko n’abanyeshuri, no mu kubaka umuryango nyarwanda wubakiye ku ndangagaciro zikomoka ku Mana.

0 Comments
Imihigonews