Rwanda: Abangavu bakiri mu mashuri bahohoterwa rishingiye ku gitsina, benshi bakajya mu nda bagatakaza ishuri
Ubushakashatsi bwa 2023 bwagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku
gitsina mu mashuri rituma abarenga 70% babyaye bahita bava mu ishuri, bikaba
bigira ingaruka zikomeye ku burezi n’imibereho y’abana.
Mu turere twa Bugesera na Kicukiro, ubushakashatsi bwakorewe mu
2023 bugaragaza ko abana bakiri mu mashuri cyane cyane abangavu, bahohoterwa
rishingiye ku gitsina igihe bari mu ishuri cyangwa bajya ku ishuri, bigatuma
abarenga 70% bagira inda bagatakaza amashuri yabo. Ubushakashatsi bwakozwe na
Young Women Christian Association Rwanda bwagaragaje kandi uruhare rw’abarimu
n’abahungu mu ihohoterwa, ndetse n’ingaruka ku burezi no ku mibereho y’abana.
Mu bushakashatsi bwakorewe mu mashuri yisumbuye n’ayisumbuye,
661 bo mu mashuri yisumbuye hamwe na 335 biga mu mashuri makuru na kaminuza,
abenshi bavuze ko bahuye n’ihungabana rishingiye ku gitsina.
43,1% bavuze ko babonye abahungu bahohotera abakobwa.
53,4% bavuga ko abahungu bahatira abakobwa gukora imibonano
mpuzabitsina.
82,7% bavuze ko abahungu batuka abakobwa banze gukundana.
70,9% bavuze ko abakobwa bakubita banze kuba inshuti.
87% bavuze ko abahungu bakoresha amagambo asesereza ku bakobwa
banze imibonano mpuzabitsina.
69,6% bavuze ko abahungu bakubita abakobwa banze kuryamana.
79,8% by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bemeza ko abarimu
basaba abakobwa gukora imibonano mpuzabitsina.
87,4% bavuze ko abarimu bashukisha abana kubaha ubufasha cyangwa amanota meza.
76,2% bavuze ko abarimu baterera ubwoba abanyeshuri banze
kuryamana.
67% bavuze ko abakobwa banze kuba inshuti n’umwarimu bahohoterwa
mu magambo.
95,2% by’abanyeshuri banze kuryamana n’abarimu, naho 4,8%
babyemeye.
Abanyeshuri bo mu mashuri makuru n’iza kaminuza baracyemeza ko
ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritagera ku rwego rwo kuryamana.
Mu babajijwe muri UNILAK, 86,2% bavuze ko abanyeshuri batajya baryamana
n’abarimu cyangwa abakozi, abandi bake bemeye ko bibaho.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu 2023/2024 yagaragaje ko abangavu
470 (68%) bafite munsi ya 18 batawe inda ku cyaha cyo gusambanya umwana, 50
(7%) bafite imyaka 18-19 batewe inda ku ngufu, naho 170 (25%) batewe inda
zitateganyijwe n’inshuti zabo.
Abangavu 394 (57,1%) batewe inda n’inshuti zabo, 136 (19,7%)
n’abaturanyi, abandi ni abo batari bamenyereye cyangwa abo mu miryango.
78% by’abatewe inda bahise batakaza ishuri, 17% bagarutse nyuma
y’igihe gito, 5% bakomeje kwiga.
Mu manza zirebana n’icyaha cyo gusambanya umwana mu 2024/2025,
abantu 6,124 bakurikiranweho.
Ubushakashatsi DHS7 ku mibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda
bwerekanye ko ijanisha ry’abangavu batewe inda ryazamutse kuva 4% (2005) kugeza
8% (2025).
Ubushakashatsi bugaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu
mashuri rifite ingaruka zikomeye ku burezi n’imibereho y’abangavu, bikaba
bisaba:
Gushyiraho uburyo bwizewe bwo kurinda abanyeshuri mu mashuri
Kwigisha abarimu n’abanyeshuri ku uburenganzira bw’abana
n’uburyo bwo kwirinda ihohoterwa
Gushyiraho ubuyobozi bukurikirana ibyaha byo gusambanya abana
Gukangurira abana kubimenyesha igihe bahohoterwa

0 Comments
Imihigonews