Macron yatangaje ko igikorwa cyakozwe mu bufatanye n’ingabo z’inshuti harimo n’u Bwongereza, hagamijwe kubahiriza amategeko mpuzamahanga y’inyanja.
Mu Burengerazuba bwa Méditerranée, hagati y’Amajyepfo ya Espagne
n’Amajyaruguru ya Maroc, ingabo z’u Bufaransa zafashe ubwato bw’u Burusiya
bukekwaho kuba mu itsinda rikoreshwa mu kwambutsa peteroli, mu bikorwa byari
bihuriweho n’ingabo z’inshuti, harimo u Bwongereza. Perezida Macron yavuze ko
igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kubahiriza Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye
ku mategeko agenga inyanja.
Polisi yo mu mazi y’u Bufaransa yatangaje ko ubwato bwafashwe
bwari buvuye mu Mujyi wa Murmansk mu Majyaruguru y’u Burusiya.
Minisitiri w’ingabo mu Bwongereza, John Healey, yavuze ko
igihugu cye cyatanze ubufasha mu gukurikirana no gufata ubwo bwato.
Ubwato bwa HMS Dagger bwakurikiranaga ubwato bw’u Burusiya
bwitwa GRINCH.
Perezida Macron yavuze ko igikorwa cyakozwe mu bufatanye
n’inshuti z’u Bufaransa hagamijwe kubahiriza amategeko mpuzamahanga y’inyanja.
EU yashyizeho ibihano 19 ku Burusiya, ariko Moscow yakomeje
kugurisha peteroli mu bihugu nk’u Buhinde n’u Bushinwa ku giciro gito.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko igikorwa ari cyiza kandi
gisabwa, asaba ko peteroli yafatirwa hakurikiraho igurishwa mu buryo bukwiye.
U Burusiya bwatangaje ibiro ntaramakuru TASS ko butigeze
bubimenyeshwa n’u Bufaransa mbere y’ifatwa ry’ubwato.
Igikorwa cyo gufata ubwato bw’u Burusiya mu Nyanja ya
Méditerranée cyerekana ubufatanye bw’ibihugu mu kubahiriza amategeko
mpuzamahanga, kandi kigaragaza ukuntu ibihano bya EU ku Burusiya bigira
ingaruka ku bucuruzi bw’ikoreshwa rya peteroli.

0 Comments
Imihigonews