Abanyarwanda batuye muri Senegal, Gambia, Mali na Guinea Bissau bashyikirije Minisiteri y’Uburezi inkunga ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, igamije gushyigikira gahunda ya Leta ya Dusangire Lunch igaburira abana ku ishuri, aho izafasha abana bagera ku 10,000 kubona ifunguro rya ku manywa.
Iyi nkunga igaragaza uruhare rukomeje kuranga Abanyarwanda baba mu mahanga mu gushyigikira gahunda za Leta ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Uyu musanzu watanzwe ku mugaragaro, washyikirijwe Minisiteri y’Uburezi na Madamu Jacqueline Uwamwiza, Visi Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Senegal, aherekejwe n’uhagarariye ishami rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ndetse n’umukozi wa Ambasade y’u Rwanda muri Senegal.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, uyu musanzu wakiriwe
n’abayobozi barimo Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Ifunguro ry’Abana muri
Minisiteri, Madamu Divine Uwineza washimiye cyane Abanyarwanda batuye muri ibi
bihugu ku bw’uruhare bagira mu gusigasira iterambere ry’igihugu cyabo.
Madamu Divine Uwineza yanaboneyeho gusobanurira abari bahagarariye abatanze inkunga inkomoko ya gahunda ya Dusangire Lunch, intego zayo, ndetse n’aho imaze kugera mu gufasha abana kubona ifunguro ku ishuri, bigatuma biga neza kandi batekanye.
Ku ruhande rwayo, Ambasade y’u Rwanda i Dakar, ihagarariye u
Rwanda muri Senegal, Gambia, Mali, Cape Verde na Guinea Bissau, yatangaje ko
izakomeza gukorana n’abahagarariye Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu mu
bukangurambaga bugamije kwitabira gahunda za Leta no gutanga umusanzu mu
iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Gahunda ya Dusangire Lunch yatangijwe mu mwaka wa 2019, igamije
gushishikariza inzego zitandukanye zirimo abakozi ba Leta, abikorera, imiryango
ya sosiyete sivile, Abanyarwanda baba mu mahanga n’umuryango nyarwanda muri
rusange, kugira uruhare mu kugaburira abana ku ishuri. Minisiteri y’Uburezi
itangaza ko kugeza ubu iyi gahunda imaze kugerwaho n’abana barenga miliyoni
enye, ikagira uruhare rukomeye mu kugabanya abana basibaga ishuri no guteza
imbere ireme ry’uburezi, cyane cyane ku masomo ya nyuma ya saa sita.


0 Comments
Imihigonews