-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Abayobozi ba banyarwanda bahawe Impamyabumenyi,Icyubahiro ku rwego mpuzamahanga



Abayobozi n’abantu b’indashyikirwa b’Abanyarwanda bakomeje guhabwa Impamyabumenyi z’Ikirenga z’Icyubahiro (Honorary Doctorates) n’amashuri makuru yo hirya no hino ku isi, mu rwego rwo gushimira umusanzu wabo mu miyoborere, uburezi, iterambere ry’ubukungu, kurengera ibidukikije n’ubutabera. Ibi bigaragaza uko ibikorwa byabo bikomeje kugira ingaruka zirenze imbibi z’u Rwanda.

Professor Silas Lwakabamba: Umusanzu ukomeye mu burezi n’ubumenyingiro

Professor Silas Lwakabamba, wabaye Minisitiri w’Ibikorwaremezo ndetse na Minisitiri w’Uburezi, azwi cyane ku ruhare rwe mu guteza imbere uburezi bwa kaminuza n’ubumenyingiro mu Rwanda. Mu 2005, yahawe Impamyabumenyi y’Icyubahiro ya Doctor of Technology na Glasgow Caledonian University yo mu Bwongereza.

Mu 2007, yongeye guhabwa Doctor of Engineering na Solent University i Southampton. Izi mpamyabumenyi zamushimiye umusanzu we mu guteza imbere ubumenyi ngiro, guteza imbere imikoranire hagati ya za kaminuza n’inganda, no guteza imbere politiki y’uburezi ishingiye ku bumenyi bufatika.

Frank Habineza: Guharanira demokarasi n’ibidukikije

Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR–Green Party of Rwanda) akaba n’Umudepite, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro ya Doctorate of Humanities na Bethel College/University mu 2013.

Yashimiwe umusanzu we mu guteza imbere demokarasi, kurengera ibidukikije no guharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu guteza imbere politiki itanga umwanya w’ibitekerezo bitandukanye mu Rwanda.

Claire Akamanzi: Isura nshya y’ishoramari ry’u Rwanda ku isi

Mu 2018, Claire Akamanzi, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Development Board (RDB) ubu akaba ayobora NBA Africa, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Concordia University yo muri Kanada.

Iyi mpamyabumenyi yamushimiye uruhare rwe mu guteza imbere ishoramari, ubucuruzi n’urwego rw’abikorera, ndetse no kuzamura isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu gifite politiki ishimangira iterambere rishingiye ku ishoramari, udushya n’imiyoborere myiza.

Ambasaderi Mathilde Mukantabana: Uruhare mu butabera n’ubwiyunge

Muri Gicurasi 2023, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro ya Doctor of Humane Letters na California State University, Sacramento, aho yize mu bihe byashize.

Yashimiwe umusanzu we mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guteza imbere amahoro n’ubutabera, no gufasha no kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko binyuze mu bikorwa byo kubaha ijwi ku rwego mpuzamahanga.

Sina Gerard: Udushya n’inganda zishingiye ku buhinzi

Rwiyemezamirimo Sina Gerard na we yahawe Impamyabumenyi ebyiri z’Ikirenga z’Icyubahiro. Iya mbere yayiherewe muri Mexique mu Ugushyingo 2022, indi ayihabwa na American Heritage University of Southern California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2023, we n’umugore we Olive Uwicyeza.

Yashimiwe umusanzu we mu guhanga udushya, guteza imbere inganda zishingiye ku buhinzi no kongerera agaciro umusaruro w’Abanyarwanda, ibikorwa byagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bikorerwa mu gihugu.

Izi mpamyabumenyi z’icyubahiro zigaragaza uko u Rwanda rukomeje kwitabwaho ku rwego mpuzamahanga, haba mu miyoborere, uburezi, iterambere rirambye n’ubumwe bw’abaturage. Ni ikimenyetso cy’uko ibikorwa by’abayobozi n’abantu b’indashyikirwa bikomeje gutanga umusanzu ufatika ku iterambere ry’igihugu no ku rwego rw’isi muri rusange.



IMIHIGO NEWS



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153