
Akarima ki gikoni kagezweho
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza,
Mukayiranga Marie Gloriose, yasabye ababyeyi n’imiryango muri rusange kugira
umuco wo guhinga uturima tw’igikoni, ashimangira ko ari igisubizo cyoroshye
kandi kirambye mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bato.
Ibi yabivuze kuri, Uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026,
ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo guhinga uturima tw’igikoni bufite
insanganyamatsiko igira iti “Gira umurima w’igikoni, ugire ubuzima bwiza”,
bwatangirijwe mu Murenge wa Gashanda, mu Karere ka Ngoma.
Inkuru dukesha Ikinyamakuru realrwanda.rw ivuga ko,Ubu
bukangurambaga buzamara ukwezi kumwe, kuva tariki ya 27 Mutarama 2026 kugeza
tariki ya 27 Gashyantare 2026, bukazashyirwa mu bikorwa ku bufatanye
n’Imirenge, Utugari, Imidugudu n’Amashuri. Intego nyamukuru ni kurwanya
igwingira n’imirire mibi mu bana bato, ndetse no guteza imbere imirire myiza mu
miryango muri rusange.
Mukayiranga yashimangiye ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa,
igwingira rigikomeje kuba ikibazo gihangayikishije imibereho y’abana n’ahazaza
habo, bityo asaba abaturage gufata iya mbere bakitabira guhinga uturima
tw’igikoni kugira ngo babone imboga n’ibindi biribwa byongera intungamubiri.
Yagize ati: “Umurima w’igikoni ni igisubizo cyoroshye kandi
kirambye cyo kurwanya igwingira no guteza imbere imirire myiza. Turasaba buri
muryango kuwugira umuco.”
Visi Meya Mukayiranga yanibukije inzego z’ibanze, ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza ubukangurambaga no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, kugira ngo izagire umusaruro ufatika mu kugabanya igwingira no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS 2019–2020)
bwagaragaje ko Akarere ka Ngoma kari ku gipimo cya 37.3% cy’igwingira mu bana
bari munsi y’imyaka itanu. Icyakora, DHS ya 2020–2025 igaragaza ko iki gipimo
cyagabanutse kikagera kuri 26%, bigaragaza intambwe yatewe bitewe na gahunda
zitandukanye zashyizwe mu bikorwa.
Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2025, ibipimo byafashwe mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi (MCH Week) byagaragaje ko ku bana bari munsi y’imyaka ibiri, Akarere ka Ngoma kari kageze ku gipimo cya 11.2% mu kugabanya igwingira, bikagaragaza ko ingamba zifatika zikomeje gutanga umusaruro.



0 Comments
Imihigonews