Mu mihanda minini n’iy’icyaro hirya no hino mu gihugu cya Nijeriya,
hagiye haboneka ahantu hanini hihariye humishirizwa ibiribwa by’ingenzi
nk’imyumbati (garri), ibigori, umuceri, ibishyimbo, urusenda n’imbuto za egusi,
bigashyirwa ku zuba ku ruhande rw’imihanda nyabagendwa.
Amakuru dukesha ikinyamakuru dailypost.ng cyo muri nijeriya avuga ko, Ku bahinzi
n’abatunganya umusaruro mu byaro, ubu buryo bubafasha kubika umusaruro
badakoresheje amafaranga menshi. Ariko ku bahanga mu buzima n’imirire biravugwa
ko bishobora kuba bitera indwara n’ingaruka z’igihe kirekire ku baturage.
Iyi myumvire yo kumisha ibiribwa ku mihanda ntiyihariye akarere
kamwe ahubwo Igaragara mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba nka Ogun, Ondo na
Oyo, mu Majyaruguru yo Hagati nka Benue, Kogi na Niger, mu Majyepfo ashyira
Uburasirazuba nka Imo, Enugu na Ebonyi, ndetse no mu Majyaruguru ashyira
Uburasirazuba nka Adamawa, Taraba na Yobe. Mu buryo bwatunguye benshi, imihanda
minini yo gutwara abantu n’ibicuruzwa yahindutse nk’aho ari “aho bumishirizwa
umusaruro ku mugaragaro”.
Imodoka zinyura ku muvuduko mwinshi, zigateza ivumbi rinini
rimanuka rigahita ryigira ku biribwa bigenewe amasoko n’amazu y’abantu.
Amatungo agenda aho ashakiye, ubutaka bwambaye ubusa nabwo bukaba isoko
ry’udukoko n’umwanda. Ikibonwa nk’ibisanzwe, impuguke ziburira ko ari ikibazo
gikomeye cy’igihugu gishobora gutuma indwara ziyongera bucece.
Mu gace kamwe gatunganyirizwamo imyumbati, Madamu Adebisi,
utunganya garri, yavuze ko kubyumisha ku muhanda babiterwa n’ubukene
bw’ibikorwaremezo.
Yagize ati: “Ntitugira aho tubishyira mu ngo, kandi izuba ryo
ku muhanda riba riri ryinshi. Turabirambika tukabireba kugeza nimugoroba.”
Ariko impuguke mu buzima bw’ibidukikije, Sani John, yavuze ko
iryo vumbi ritari umucanga gusa.
Yagize ati: “Ivumbi rituruka ku modoka ririmo ibisigazwa bya
peteroli, amavuta n’ibinyabutabire birimo ibyuma biremereye nka lead. Ibyo iyo
byinjiye mu biribwa, kubimesa ntibikuraho byose. Abantu babirya buhoro buhoro
bikangiza imibiri yabo batabizi.”
Yongeyeho ko kurya ibiribwa byanduye kenshi bishobora guteza indwara zo mu gifu, kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri no kwangiza ingingo z’imbere mu mubiri mu gihe kirekire.
Mu bice byinshi byagaragayeho kumisha umusaruro, hagiye
hagaragara ihene n’inkoko bigenda ku biribwa byumishirijwe ku butaka birimo
imyumbati yatangiye kubira, umuceri n’ibishyimbo bigenewe kugurishwa.
Umuhanga mu mirire, Madamu Helen Okorie, yavuze ko iyo amatungo
agendagiye ku biribwa ahashyira udukoko, inzoka n’umwanda.
Yagize ati: “Ibiribwa biba bitakiri bisukuye. Indwara nyinshi
nka diarrhée, typhoïde n’inzoka zo mu nda zikomoka kuri ubu buryo bwo
gutunganya umusaruro. Ubutaka nabwo burimo udukoko twitwa fungi dukura iyo
ibiribwa byumye buhoro.”
Yasobanuye ko hari n’udukoko twihariye dushobora gutanga
aflatoxins—uburozi bukomeye bufitanye isano na kanseri y’umwijima no kudakura
neza kw’abana.
Si imyumbati n’ibigori gusa byibasirwa. Umuceri n’ibishyimbo
nabyo bikunze kumishwa ku mihanda nyuma yo kwozwa cyangwa gusarurwa. Aho
bimumishirizwa, amabuye mato, umusenyi n’ivumbi bivangavanga n’ibinyampeke
bigenewe isafuriya z’abantu.
Umucuruzi, Madamu Fatima Kudu, yavuze ko abantu benshi binubira
amabuye mu muceri n’ibishyimbo batazi aho aturuka.
Yagize ati: “Abantu batekereza ko amabuye yose aturuka mu
murima, nyamara menshi yinjira mu gihe cyo kubumisha no kubipakira ku muhanda.”
Abatwara imodoka nabo bavuga ko kumisha ibiribwa ku mihanda
bishobora guteza impanuka. Umushoferi utwara abagenzi, Ibrahim Lawal, yavuze ko
hari ubwo ibiribwa byinjira mu muhanda bigatuma abatwara imodoka bayoboka.
Yagize ati: “Hari aho abashoferi bayoboka bagamije kwirinda
kubirenga, bigateza impanuka. Nanone imodoka zirabirenga bigangirika, abahinzi
n’abacuruzi bagahomba.”
Umucuruzi, Madamu Funke Ade, nawe yavuze ko iyo abaguzi babonye
garri irimo umusenyi bahita bagabanya igiciro, bigatera igihombo.
Umukozi w’ubuzima mu muryango wo muri Leta ya Osun, Madamu
Desola Dotun, yahuje kumisha nabi ibiribwa n’iyiyongera ry’indwara zituruka ku
mafunguro.
Yagize ati: “Abantu batekereza ko indwara zitangirira mu
gikoni, nyamara zitangirira aho ibiribwa byumishirizwa. Duvura benshi bafite
ibibazo by’igifu, food poisoning n’inzoka zo mu nda.”
Dr. Fredrick Agbo, Umuyobozi Mukuru w’ivuriro Talakawa Pharmacy,
yavuze ko kumisha ibiribwa ku mihanda bibishyira mu byago byinshi birimo
udukoko, fungi dutanga aflatoxins, udukoko n’inyamaswa zibyanduraho, ndetse
n’ibinyabutabire biva ku myotsi y’imodoka.
Yagize ati: “Abantu baza kwa muganga bafite food poisoning
n’indwara z’igihe kirekire zo mu gifu. Batekereza ko ari amazi cyangwa guteka
nabi, nyamara ikibazo nyamukuru kiba cyarabaye mu gihe cyo kumisha.”
Yasabye ko hakwifashishwa uburyo bwizewe nk’ibyuma bizamura
ibiribwa ku butaka, ibipfukisho bisukuye, solar dryers n’ububiko buboneye,
anasaba Leta gutera inkunga abatunganya umusaruro.
Leta ya Niger itanga urugero
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, abayobozi
n’abafatanyabikorwa muri Leta ya Niger batangiye kwamagana imikoreshereze mibi
yo kumisha ibiribwa. Ibi byatangarijwe mu bukangurambaga bwabereye i Mokwa,
bwateguwe na Leta ya Nigeria ku bufatanye na Leta ya Niger, IFAD na Value Chain
Development Programme (VCDP).
Umuforomokazi Leah Hassana Yisa wo mu bitaro bya IBB i Minna
yaburiye ko kumisha ibiribwa ku mihanda bishobora gutera indwara zikomeye
zirimo food poisoning, kanseri n’indwara zo mu nda ziterwa n’amabuye amirwa.
Abayobozi b’uturere twa Lavun na Mokwa bavuze ko bazashyigikira
abahinzi gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, mu gihe VCDP yatangaje ko
izatanga amapave (tarps) n’ubutaka busasweho sima bwo kumishirizaho.
Abahinzi bamwe batangaje ko bagiye guhindura imyumvire,
bagahagarika kumisha ku mihanda.
Abahinzi bakeneye ubufasha, si ugushinjwa
Impuguke mu buhinzi, Peter Danjuma, yavuze ko abahinzi batari
abateshutse ku bushake, ahubwo babura amahitamo.
Yagize ati: “Iyo Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta bitanze
ibikoresho byoroheje n’amahugurwa, kumisha ku mihanda byagabanuka cyane.”
Ibyagaragajwe n’iperereza byerekana ko kumisha ibiribwa ku
mihanda atari ikosa rimwe, ahubwo ari urunigi rw’ingaruka ruhuza abahinzi,
abacuruzi, abatwara ibicuruzwa, inzego z’ubugenzuzi n’abaguzi.
Ibiribwa Nigeria yishingikirijeho cyane bibanza kurambikwa ku
mihanda irimo ivumbi, umwanda n’ibyotsi, bigahinduka intandaro y’indwara
n’igihombo.
Urugero rwa Leta ya Niger rwerekana ko igisubizo gishoboka:
gutanga ibikorwaremezo, kwigisha abaturage, kugenzura amasoko no guhuza inzego
zose.
Nihatabaho gahunda ihamye ku rwego rw’igihugu, kumisha ku
mihanda bizakomeza kuba “uruganda rutemewe” rutunganya ibiribwa bya
Nigeria—ivumbi ryo ku mihanda rikomeza kugera ku meza y’abaturage.

0 Comments
Imihigonews