-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

RIB yafunze Barafinda Sekikubo, Mazimpaka na Nkeramihigo bazira gutangaza ibihuha kuri YouTube

Ikirangantego cya RIB

RIB
yafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza ibihuha bishobora guteza imvururu

KIGALI, u Rwanda — uyu wa kane tariki ya 29 Mutarama 2026 nibwo humvikanye amakuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, bakurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, binyuze ku miyoboro itandukanye ya YouTube.

Amakuru dukesha RIB yavuze ko aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Kimironko, Kicukiro na Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakekwaho.

Nk’uko RIB ibitangaza, ibyaha aba bafashwe bakekwaho bifitanye isano no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho basangijwe cyangwa bagatangaza amakuru atizewe, ashobora gutesha umutwe rubanda no guhungabanya umutekano rusange.

RIB yasobanuye ko gukwirakwiza ibihuha, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abantu benshi, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’imibanire y’abaturage, bityo ko ari imwe mu myitwarire itazihanganirwa n’amategeko y’u Rwanda.

Mu itangazo ryayo, RIB yongeye kuburira abantu bose cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakora ibiganiro kuri YouTube n’izindi mbuga ko bagomba kwirinda kuzikoresha mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, ishimangira ko izakomeza gukurikirana no gufata uwo ari we wese uzabigira.

RIB yibukije ko itegeko rihana ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga riteganya ibihano bikomeye ku muntu wese uhamijwe icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha cyangwa ay’ibinyoma agamije guteza imvururu, gusenya icyizere cya rubanda cyangwa guhungabanya umutekano w’igihugu.

Iperereza ku byaha aba bafashwe bakekwaho riracyakomeje, RIB ikavuga ko izatangaza ibindi bisobanuro mu gihe bizaba bibaye ngombwa.

 
IMIHIGO NEWS

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153