-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

MINEDUC na MTN Rwanda basinyanye amasezerano yo guteza imbere uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho

Impande zombi zisinya amasezerano



KIGALI, Ku wa 29 Mutarama 2026 – Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda agamije guteza imbere uburezi binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho, hibandwa ku korohereza abanyeshuri n’ibigo by’amashuri kubona murandasi(nternet) n’amasomo ajyanye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Aya masezerano yasinywe agamije kongera ubumenyi bw’urubyiruko mu by’ikoranabuhanga, by’umwihariko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ndetse n’urubyiruko rutakiri mu mashuri ariko rufite inyota yo kwiga no kwiteza imbere.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubu bufatanye, MTN Rwanda izajya itanga amasomo y’ikoranabuhanga binyuze muri gahunda yayo yitwa MTN Skills Academy, urubuga ruriho amasomo arenga 500 atandukanye ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Aya masomo azajya atangwa ku buntu, aho icyangombwa ku uzayiga ari ukuba afite igikoresho cy’ikoranabuhanga nka telefone igezweho, mudasobwa cyangwa tableti, hamwe n’ubushobozi bwo kubona murandasi.

Minisitiri w'Uburezu Dr Joseph NSENGIMANA


Minisitiri w’Uburezi,Dr Nsengimana Joseph, yavuze ko aya masezerano ari mu murongo wa gahunda ya Leta yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Ati: “Ubu bufatanye buzagera ku banyeshuri, abarimu n’ibigo by’amashuri muri rusange. Buzafasha mu kongera amahirwe yo kubona imirimo no gufasha urubyiruko gufata ibyemezo byiza ku byo bashaka kwiga no ku myuga bashaka gukoramo.”

Ku ruhande rwa MTN Rwanda, Umuyobozi Mukuru wayo Bwana Monzer Ali yavuze ko iki kigo gifite intego yo gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubumenyi bw’urubyiruko hagamijwe kurwongerera ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati: “MTN Rwanda izibanda ku kwagura imbuga zo kwigiraho hifashishijwe ikoranabuhanga, gufasha ibigo by’amashuri kubona internet, gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro mu ikoranabuhanga.”

Uretse amasomo agenewe abanyeshuri, ubu bufatanye bukubiyemo no gushyiraho gahunda zihariye zigenewe abarimu n’ibigo by’amashuri, hagamijwe kuborohereza kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga no kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Aya masezerano ategerejweho kugira uruhare rukomeye mu gutegura urubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n’igihe, bushobora kurufasha kubona imirimo, kwihangira imirimo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Abafatanyabikorwa b'iyi gahunda bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano


IMIHIGO NEWS



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153