Inyubako izafasha ibikorwa by’umuryango Tree of Hope and Joy washinzwe na Umumararungu Marie Louise witabye Imana mu 2025,
Murenge wa Runda, Kamonyi – Abavandimwe Twizeyimana Zappa Seraphin na Twizeyimana Mika Cherubin biyemeje kubaka inyubako y’ubucuruzi yitwa Umumararungu Plaza, ku cyubahiro cy’umubyeyi wabo, Umumararungu Marie Louise, wapfuye mu Mutarama 2025. Inyubako ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw izashyigikira ibikorwa by’umuryango washinzwe n’umubyeyi wabo, Tree of Hope and Joy, ufasha abana, abakuru n’abakobwa mu myuga itandukanye.
Twizeyimana Zappa Seraphin yagize ati:
"Umumararungu Plaza yatekerejweho mu rwego rwo guha icyubahiro
Umumararungu Marie Louise, umugore wagaragaje indangagaciro z’ubwitange,
umurava n’urukundo ku muryango we no ku muryango mugari."
Umumararungu Marie Louise yari umubyeyi w’intangarugero mu
Rwanda. Mu mwaka wa 2020, yashinze umuryango Tree of Hope and Joy,
wagiye ufasha abana barenga 100 mu kwishyurira ishuri, abasaza n’abakecuru mu
mirenge yabo, ndetse n’abakobwa bakiri bato mu myuga itandukanye harimo ubudozi
n’ibindi.
Twizeyimana Mika Cherubin yavuze ko inyubako itari iy’ubucuruzi
gusa ahubwo ari ikimenyetso cy’umurage w’umubyeyi wabo:
"Kuba yubatswe ni mu rwego rwo guha icyubahiro Umumararungu Marie
Louise, bigaragaza indangagaciro ndetse no gukomeza kumwibuka mu rukundo
yagiraga."
.png)
Inzu y'ubucuruzi
Kubaka Umumararungu Plaza ni uburyo bwo gukomeza umurage
we no gushyira ibikorwa by’uyu muryango ku murongo uhamye. Inyubako
biteganyijwe ko izarangira ku itariki ya 26 Mutarama 2027, ku munsi umwe
n’itariki umubyeyi wabo yapfuye mu 2025. Amafaranga azava muri iyi nyubako
azajya ashyigikira ibikorwa by’umuryango Tree of Hope and Joy, bigatuma
umurage w’umubyeyi ukomeza kubaho no gufasha abaturage.

Izatwara akayabo k'amafaranga anagana na miliyoni 500 Frw
IMIHIGO NEWS

0 Comments
Imihigonews