-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Inyumbirwa (Mule): Inkomoko, Imiterere n’Uburyo Ikoreshwa mu Buzima bw’Inyamaswa



Inyumbirwa, cyangfwa mule mucyongereza, ni inyamaswa ivuka igihe indogobe y’ingabo nyanguriranye(yabyaranye) n’ifarashi y’ingore. Iyi nyamaswa idasanzwe izwiho imbaraga nyinshi, kwihangana, n’ubwenge, ariko ntishobora kubyara. Uruhare rwayo mu mateka y’inyamaswa rugaragaza uburyo abantu bayikoresheje mu mirimo itandukanye, ndetse n’uko yihanganira ibihe bikomeye, harimo kuyikoresha cyane mu mahoteri atandukanye mu kwifotoza.

Inyumbirwa ni inyamaswa itandukanye n’izindi, ikaba ari hybrid (ivangwa nk’inyamaswa ebyiri). Mu mateka, abantu bayikoresheje mu buhinzi, ubworozi, ubwikorezi, ndetse no mu bikorwa by’ingabo kubera imbaraga zayo n’ubwitonzi bwayo. N’ubwo idashobora kubyara, inyumbirwa ni intwari mu mirimo y’ubuzima bw’inyamaswa n’abantu.

Inyumbirwa ikomoka ku ntanga zahujwe hagati y’indogobe y’ingabo (jack) n’ifarashi y’ingore (mare). Iyi nyamaswa yabayeho mu gihe abantu batangiye guhinduranya amatungo kugira ngo babone inyamaswa zifite imbaraga nyinshi kandi zishobora gukora umurimo igihe kinini. Inyumbirwa yamenyekanye cyane mu Burayi no muri Aziya mu kinyejana cya 19 nyuma iza gukwirakwizwamubice byinshi byo ku isi.

Inyumbirwa ifite umubiri ukomeye, amaguru akomeye, n’amatege akomeye iyemerera gukora umurimo w’igihe kirekire. Ifite uruhu rugufi nk’urw’indogobe, ariko igihimba kinini nk’ifarashi. Ifite chromosomes 63, bityo ntishobora kubyara. Ubwenge bwayo burenze ubw’indogobe n’ifarashi imwe, bukayifasha kwitwararika ku murimo n’abantu.

Izwiho kwihangana n’ubwitonzi; ishobora gukora igihe kirekire idasinzira kandi ikora ku butaka bugoye.

Irangwa no kuba yitonze kandi yizewe, ikaba ingenzi mu gutwara ibikoresho, mu buhinzi no mu ngendo ndende.

Abahanga mu by’amatungo bavuga ko inyumbirwa ifite ubwenge bwo hejuru, ikaba ishobora kwiga imirimo yoroshye ku buryo bwihuse.

Inyumbirwa ibaho hagati y’imyaka 25-30 mu buzima bwayo bw’umubiri, kandi irakomeye ku buzima bwo gukora umurimo w’igihe kirekire. Kubera imbaraga n’ubwenge bwayo, inyumbirwa ni imwe mu nyamaswa z’ingenzi mu miryango y’aborozi n’abakoresha amatungo ku isi yose.

Inyumbirwa ni inyamaswa idasanzwe, ifite imbaraga, ubwenge, n’ubwitonzi, kandi igira uruhare rukomeye mu buzima bw’inyamaswa n’abantu. Nubwo idashobora kubyara, ubushobozi bwayo bwo gukora umurimo muremure butuma ari inyamaswa y’ingenzi ku bantu benshi ku isi.



IMIHIGO NEWS | Ubuzima



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153