-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Amerika n’u Burusiya mu biganiro by’ibanga i Paris mu gushaka amahoro muri Ukraine



Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, afatanyije na Jared Kushner umukwe wa Perezida wa Amerika Donald Trump, bahuriye i Paris ku wa 7 Mutarama 2026 n’intumwa y’u Burusiya Kirill Dmitriev, bagirana ibiganiro byibanze ku mugambi wa Washington wo guhagarika intambara imaze igihe hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Iyi nama yabaye nyuma y’indi yabereye i Paris ku wa 6 Mutarama, izwi nka “Coalition of the Willing” yahuje abafatanyabikorwa ba Ukraine barimo abayobozi bakuru b’u Burayi na Ukraine. Muri iyo nama y’iminsi ibiri, Perezida Volodymyr Zelenskyy yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage, hagamijwe gushimangira inkunga no gushaka icyerekezo gishya cy’amahoro.

Zelenskyy ashaka guhura na Trump,
Hagati aho, Perezida Zelenskyy arimo gushaka uko yagirana inama na Donald Trump agamije kumusaba kumwizeza umutekano wa Ukraine mu gihe amasezerano y’amahoro yazaba agezweho ndetse no kumusaba gushyira igitutu kuri Perezida Vladimir Putin kugira ngo intambara ihagarare burundu.

Zelenskyy ashobora gusura Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gitaha, cyangwa akagerageza guhura na Trump mu Nama Mpuzamahanga y’Ubukungu (World Economic Forum) izabera i Davos.

U Burusiya bwagabye igitero gikomeye i Lviv

Mu ijoro ryo ku wa 8 Mutarama 2026, u Burusiya bwagabye igitero mu mujyi wa Lviv uherereye mu burengerazuba bwa Ukraine, bukoresheje missile nshya ya Oreshnik, iri mu cyiciro cya missile zihuta kurusha ijwi nka (hypersonic).

Moscou yavuze ko iki gitero cyari igisubizo ku bitero bya drones byagabwe na Ukraine ku nyubako imwe Perezida Putin atuyemo. Icyakora, Ukraine yahakanye ibyo birego, ndetse na Amerika itangaza ko nta kimenyetso ifite cyerekana ko ubutegetsi bwa Zelenskyy bwagize uruhare muri ibyo bitero.

N'ubwo missile ya Oreshnik ishobora gutwara umutwe w’igisasu kirimbuzi, u Burusiya bwemeje ko iyakoreshejwe i Lviv itari ifite igisasu kirimbuzi. Ingabo zirinda ikirere za Ukraine zatangaje ko iyo missile yarashwe ivuye ku kigo cya Kapustin Yar, giherereye mu gace ka Astrakhan mu Burusiya.

Impinduka zikomeye mu buyobozi bwa Ukraine

Perezida Zelenskyy aherutse gukora impinduka zikomeye mu buyobozi bwa politiki n’inzego z’umutekano, mu rwego rwo guha igihugu icyerekezo gishya mu gihe intambara ikomeje kandi dipolomasi itangiye kongera kugeragezwa.

Muri izo mpinduka harimo iyirukanwa rya Andriy Yermak, wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, wagiraga ububasha bukomeye. Abasesenguzi bavuga ko yari yaratumye ubutegetsi bwa Zelenskyy bucikamo ibice.

Yasimbuwe na Kyrylo Budanov, wahoze ayobora ubutasi bwa gisirikare, wagizwe Umuyobozi mushya w’Ibiro bya Perezida. Budanov azwiho kwizerwa n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa ba Ukraine barimo Amerika n’u Burayi, bamwe bakamubonamo ushobora kuzaba umusimbura wa Zelenskyy mu bihe bizaza.

Impinduka zanageze muri minisiteri zikomeye, aho Mykhailo Fedorov, wari Minisitiri w’Ikoranabuhanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, yagizwe Minisitiri w’Ingabo, bigaragaza icyerekezo cyo gukoresha ikoranabuhanga mu gisirikare.

Hanakozwe impinduka mu rwego rw’ubutasi, mu bashinzwe umutekano ku mipaka, muri SBU, ndetse no mu zindi nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko. Icyemezo cyo gukuraho Vasyl Maliuk, wari Umuyobozi wa SBU, cyateje impaka zikomeye mu basirikare no muri sosiyete sivile.

Zelenskyy yavuze ko izi mpinduka zigamije gukomeza kuvugurura inzego za Leta mu gihe igihugu cyitegura intambara ishobora gufata igihe kirekire.

Igihombo n’ingaruka z’intambara

Abayobozi ba Ukraine batangaje ko kongera kubaka igihugu no kugishyira mu murongo w’iterambere birambye bizasaba nibura miliyari 800 z’amadolari ya Amerika mu myaka 10, amafaranga arenga inshuro enye GDP ya Ukraine mbere y’intambara.

Ibarura riheruka rigaragaza ko intambara yangije ibikorwa bifite agaciro ka miliyari 176 z’amadolari, by’umwihariko mu nzego z’ingufu, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.

Ibitero byateje ibura ry’amashanyarazi mu Burusiya

Ku rundi ruhande, ibitero bya Ukraine byateje ibura rikomeye ry’amashanyarazi mu gace ka Belgorod mu Burengerazuba bw’u Burusiya. Umujyi wa Belgorod utuwe n’abaturage barenga 330.000 umaze igihe ugabwaho ibitero bya drones kuva intambara yatangira mu 2022.

Guverineri wa Belgorod, Vyacheslav Gladkov, yatangaje ko igitero cya missile cyangije bikomeye ibikorwaremezo, nubwo nta muntu wakiguyemo. Yavuze ko abantu 556.000 bo mu duce dutandatu babuze amashanyarazi, inyubako zirenga 2.000 zigabura ubushyuhe, naho abaturage hafi 200.000 babura amazi.



IMIHIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153