-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Visit Sénégal: Urugendo Rudasanzwe mu Mateka, Umuco n’Ubwiza bwa Afurika y’Iburengerazuba



Kuva i Dakar kugera i Gorée, Touba na Saint‑Louis, iyi nkuru ikuyobora mu bukerarugendo bwa Sénégal, igaragaza aho wasura, icyo wahasanga n’impamvu iki gihugu gikomeje gukurura ba mukerarugendo benshi bo muri Afurika no ku Isi.

Ni he wakwerekeza mu gihe ushaka urugendo ruhuza amateka, umuco n’ibitangaza bya kamere muri Afurika y’Iburengerazuba? Ni ryari wakwitegura, uvuye he, kandi wabikora ute? Iyi nkuru isobanura uko Umunyarwanda ashobora gusura Sénégal, impamvu ari urugendo rudasanzwe, ahantu h’ingenzi wakwibandaho n’uko wagenda ubonera ahantu hatanga ubumenyi n’ubunararibonye budasanzwe.

 Sénégal ni kimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba byubatse izina ku mutekano asesuye haba mu kwakira abashyitsi (Teranga) no gusigasira amateka yabo. Ku Munyarwanda uva i Kigali, uru si urugendo rwo gutembera gusa, ni urugendo rwo kongera guhura n’amateka ya Afurika, kwiyumvamo umuco wihariye no gusobanukirwa uko Afurika ya kera ihurira n’iya none. Sénégal ni kimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba bikomeje gukurura ba mukerarugendo benshi kubera umutekano usesuye, abaturage bakira abashyitsi (Teranga) amateka akomeye n’ahantu nyaburanga hihariye. Ku Munyarwanda uva i Kigali gusura Sénégal si urugendo rusanzwe, ni amahirwe yo kwinjira mu mateka ya Afurika, gusabana n’umuco wihariye no kubona uko umugabane wacu uhuza amateka n’ahazaza.

Iyi nkuru igamije kuyobora umusomyi mu rugendo rwa tourism muri Sénégal, imwereka aho yajya icyo yahasanga n’impamvu uru rugendo rufite agaciro gakomeye.

Urugendo rwinshi rutangirira i Dakar, umurwa mukuru wa Sénégal, umujyi uri mu nyanja. Ni umujyi uhoramo urujya n’uruza, ugaragaza isura ya Afurika irimo kwihuta mu iterambere ariko itaribagiwe umuco wayo. Ku mushyitsi, Dakar itanga ishusho ya mbere y’uko Sénégal imeze: ikora, ituje kandi yakira.
Ahantu wasura ukabona ubwiza bw’iki gihugu:

1. IFAN Museum of African Arts

Inzu ndangamurage ya IFAN iri mu zifite amateka akomeye muri Afurika. Irimo ibihangano, ibikoresho n’ibisobanuro byerekana umuco n’imibereho y’ibihugu byinshi bya Afurika y’Iburengerazuba. Uhasuye ahava yumva ko Afurika ifite amateka n’ubwenge burenze kure ibyigeze kuyivugwaho mu mateka y’ubukoloni.

2. Museum of Black Civilisations

Iyi ni inzu ndangamurage ya kijyambere igaragaza amateka y’Abirabura ku Isi hose. Irimo ikoranabuhanga, amashusho n’ibihangano bituma umushyitsi yiyumvamo amateka ye nk’Umunyafurika.

3. Gorée Island: Aho amateka ababaje kandi atanga isomo

Gusura Gorée Island ni intambwe ikomeye mu gusobanukirwa amateka y’ubucakara. Ferry iturutse i Dakar igutwara mu minota micye, ariko ayo mateka uhakura agutwara mu binyejana byashize, bigusiga ufite isomo rikomeye ku mateka ya muntu. Uvuye ku cyambu cya Dakar, ferry igutwara ku kirwa cya Gorée mu minota micye. Iki kirwa kizwi cyane nk’ahibutsa amateka y’ubucakara.

4. Maison des Esclaves

Ni inzu izwi cyane, aho imbata zajyanwaga mbere yo koherezwa mu Burayi n’Amerika. Gusura aha ni urugendo rw’amarangamutima, rutuma umushyitsi atekereza ku mateka ya Afurika n’ingaruka zayo kugeza n’uyu munsi.

5. Lac Rose (Lake Retba): Igitangaza cy’amazi y’umutuku

Lac Rose iri hafi ya Dakar, ikaba izwi n’amazi yayo asa n’umutuku bitewe n’utunyabuzima tuba mu mazi. Abaturage bahakura umunyu mu buryo bwa gakondo, bikaba n’isomo ry’ubuzima n’umurimo ku bashyitsi.

6. Bandia Wildlife Reserve: Safari itandukanye

Ku bashaka kubona inyamaswa za Afurika ariko batagiye kure, Bandia ni amahitamo meza. Aha haboneka giraffe, rhino, zebra n’izindi nyamaswa, mu buryo bworoshye kandi butekanye.

7. Touba: Umutima w’iyobokamana muri Sénégal

Umujyi wa Touba uzwi cyane kubera Grande Mosquée de Touba, imwe mu nsengero nini muri Afurika. Ni igicumbi cy’umuryango wa Mouride Brotherhood.

Kuhasura bisaba kubaha imyambarire n’umuco, ariko bitanga amahirwe yo gusobanukirwa uruhare rukomeye idini rifite mu mibereho y’Abanyasenegali.

8. Saint-Louis: Umujyi w’amateka n’ubwiza

Saint-Louis wahoze ari umurwa mukuru w’Abafaransa muri Afurika y’Iburengerazuba, uracyafite inyubako z’ubukoloni n’imihanda ituje. Ni umujyi uhuza amateka, umuco n’ubukerarugendo bwo kwidagadura.

9. Djoudj National Bird Sanctuary, ahantu hakundwa cyane n’abakunda inyoni, aho ibihumbi byazo byimukira buri mwaka.

10. Fadiouth na Kayar: Ubuzima nyakuri bw’Abanyasenegali

11. Fadiouth Island

Iki kirwa cyubatse ku byuma by’ibisigazwa by’inyanja (shells), kikaba gihurirwaho n’Abakirisitu n’Abayisilamu mu mahoro.

12. Kayar

Ni umujyi w’uburobyi ugaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyasenegali. Aha umushyitsi ahabona uko amafi afatwa, agatunganywa kandi akagurishwa.

13. Kunta Kinteh Island: Ihuza Sénégal na Gambia

N’ubwo kiri muri Gambia, iki kirwa kizwi cyane mu mateka ya Afurika kubera inkuru ya Kunta Kinteh. Ni ahantu hakomeza kwibutsa isi amateka y’ubucakara n’ingaruka zabwo.

Kuki Sénégal igihugu cy'ubukerarugendo buidasanzwe?

Sénégal ni igihugu cyaguha byose: amateka agukora ku mutima, umuco n’ubwiza bwa kamere bugusiga ufite amatsiko yo kongera kugaruka. Ku Munyarwanda ushaka urugendo rufite igisobanuro, Sénégal itanga amahirwe yo kwagura ubumenyi, gusobanukirwa amateka ya Afurika no gusubira mu rugo ufite inkuru yo gusangiza abandi.

Sénégal si igihugu usura gusa, ni igihugu wiyumvamo kandi kigakugiramo. Gusura Sénégal ni urugendo ruhuza kwiga amateka, kwishimira umuco no kubona ubwiza bwa Afurika. Ku Munyarwanda, ni amahirwe yo kwagura ubumenyi, gusobanukirwa amateka yacu nk’Abanyafurika no gusubira mu rugo ufite ibitekerezo bishya.

Sénégal si igihugu usura gusa, ni igihugu wiyumvamo.

Indimi zikoreshwa cyane muri Sénégal

  • French: ni rwo rurimi rwemewe ku rwego rw’igihugu, rukoreshwa mu buyobozi, amashuri, ibinyamakuru n’itumanaho.
  • Wolof: niyo ururimi rukunzwe gukoreshwa cyane mu mijyi cyane cyane Dakar, mu bucuruzi no mu buzima bwa buri munsi.
    Nugera muri iki gihugu kivuga wolof uzahura n’abantu beshenshi bavuga ngo:
    Naka nga def? kubera ko basanzwe bakuzi bisobanuye ngo (Amakuru yawe?) igihe wubashye umuntu,
    ariko niba ubana n’abandi bisanzwe uzumva bavuga ngo:
    Nanga def?
    Igisubizo ni kimwe ni Jamm rekk.

    Gusuhuza ku gitondo / ni mugoroba

Jaam nga fan? – “Bite ku gitondo / nimugoroba?”

Suba si jamm – “Mu gitondo amahoro”

Ndogal sa jamm – “Nimugoroba amahoro”

Hari igihe kandi Akenshi abantu bavuga Nanga def? / Naka nga def? bakongeraho No ko def? icyarimwe bashatse ku kubaza ngo: “Umeze neza?” uzasubiza ngo: Jamm rekk cyangwa Maangi fi rekk (“Ndaho neza)

  • Pulaar, Serer, Jola, Mandinka: izi zikoreshwa mu turere tw’icyaro, buri bwoko bufite ururimi bihariye ho.
    Pulaar (Fula / Peul) nirwo rurimi icyamamare muri sport sadio mane yavutse avuga icyarabu ndetse niki wofol n'izindi nyinshi zikunda gukoresha mu bice by'icaro i wabo Casamance mu bwoko bwaba Bambali
  • Aho bavuga cyane: mu turere tw’icyaro nka Fouta Toro (akarere ka Saint-Louis) mu majyaruguru ya Sénégal no mu bice bya Ferlo.
  • Uko basuhuza:
  • Jam tan? – “Amakuru yawe?”
  • No tan? – “Umeze neza?”
  • Gusubiza: Jam tan cyangwa Mi tan (“Ndaho neza”)
    Serer
  • Aho bavuga cyane: mu bice bya Thiès, Fatick, Kaolack, cyane mu baturage ba Serer.
  • Uko basuhuza:
  • Nanga def? cyangwa Naka waa def? (bisa na Wolof, kuko bakorana cyane)
  • Gusubiza: Jamm rekk cyangwa Maangi fi rekk (“Ndaho neza gusa”)

Jola (Diola)

  • Aho bavuga cyane: mu majyepfo ya Sénégal, cyane mu bice bya Ziguinchor n’ibirwa byo mu nyanja ya Casamance.
  • Uko basuhuza:
  • Waaw nanga def? – “Amakuru yawe?”
  • Gusubiza: Jamm rekk (“Amahoro gusa”)
  • Mu migenzo yabo, gusuhuzanya hakoresheje gukubita ibiganza cyangwa guhana agasuku koroheje ku mutwe ni ibisanzwe.

Mandinka (Malinke)

  • Aho bavuga cyane: mu majyaruguru y’akabariro ka Kédougou, mu bice bimwe byo mu majyepfo no mu mirenge ya Gambia border.
  • Uko basuhuza:
  • I ni ce? – “Amakuru yawe?”
  • Gusubiza: Mbe jaama – “Ndaho”
  • Mandinka bakunze gukoresha gusuhuzanya n’ukugorora intoki cyangwa kugirana ubumwe bw’ukwezi/gusangira ikawa.

Inama y’ingenzi:

  • Aba turage benshi bazi ururimi rw’Igifaransa gukoresha izo ndimi zavuzwe hejuru ni ukugaragaza ko uzi umuco wabo kandi ukunze igihugu cyane.
  • Mu mijyi minini nka Dakar, Wolof niyo ijya ku isonga, ariko mu cyaro no mu turere twabo, indimi z’umuco wa buri bwoko ni ngombwa.
  • Gusuhuza umuntu mu rurimi rwabo rw’akarere bikaba bihesha icyubahiro kandi bifungura ibiganiro
  • Arabic: ikoreshwa mu idini, cyane cyane mu nsengero n’ahantu hatagatifu.
    Arabic muri Sénégal
  • Aho ikoreshwa cyane:
  • Mu nsengero n’ibigo by’idini rya Islam nka Grande Mosquée de Touba cyangwa mu mijyi ya Dakar, Saint-Louis n’ahandi.
  • Mu mashuri y’idini nka Quranic schools / Daaras
  • Mu bukwe, ibirori by’idini n’ahantu h’ibitambo by’iyobokamana.
  • Uko basuhuza mu cyarabu:
  • As-salamu alaykum – “Amahoro abane nawe” (umugabo cyangwa umugore)
  • Gusubiza: Wa alaykum as-salam – “Amahoro nawe abane na mwe”
  • Akenshi bakongeraho amagambo y’icyubahiro nka Marhaban (Murakaza neza) mu gihe uganira n’umuntu utazi neza.
  • Imikoreshereze:
  • Arabic sirwo rurimi rw’akazi cyangwa imibereho ya buri munsi, ahubwo ni indimi y’idini n’ubumenyi bw’imyemerere.
  • Benshi mu Banyasenegali bazi French cyangwa Wolof kugira ngo bavugane mu buzima bwa buri munsi.
  • Mu gihe uvuye mu Rwanda, kumenya amagambo make y’Arabic mu nsengero cyangwa mu biganiro by’idini birakugirira akamaro.

Inama y’ingenzi:

  • Mu nsengero nka Touba, kwambara neza no gusuhuzanya hakoreshejwe As-salamu alaykum ni ngombwa.
  • Kwiga amagambo make ya Arabic nko kuvuga shukran (urakoze) cyangwa insha’Allah (Niba Imana ibishatse) bishimisha cyane abaturage b’Abayisilamu.

 Amagambo y’icyubahiro

  • Nuyul ak jamm – “Umushyitsi mwiza” / “Turi hano mu mahoro”
  • Fii la sunu kër – “Ubu ni urugo rwawe”
  • Jamm ak jamm – “Amahoro n’amahoro” (gusuhuza cyangwa gutangiza ikiganiro)

Amagambo y’ingenzi yo kubaza no kuganira ku rugendo

  • Fan nga dem? – “Ugiye he?”
  • Naka sa kër? – “Inzu yawe imeze gute?”
  • Lu bees? – “Ni iki gishya?”
  • Ndax lekk? – “Ese urye?” (gusaba niba umushyitsi arya neza)

Abashyitsi bamenya izi ndimi bakoroherezwa gusabana n’abaturage, kumenya amateka n’umuco byimbitse.

 Amasosiyete y’indege n’ibigo by’ubukerarugendo

Inama: Koresha website cyangwa office y’indege kugira ngo ubone ticket yizewe kandi ifite confirmation y’ukuri.


Websites z’ihuse mu gukora bookings (online platforms)

  • Booking.com – hoteli zose muri Sénégal, harimo Dakar, Saint-Louis, Casamance.
  • Airbnb – inzu n’amacumbi y’abashyitsi.
  • Expedia, TripAdvisor – kugenzura amahoteli, amatike y’indege n’ibitekerezo by’abashyitsi.

Inama: Iyo ukoresha online platforms, jya ureba reviews (ibitekerezo by’abashyitsi) kugira ngo uhitemo ahantu hizewe kandi hatekanye.


Visit here usome byinshi: https://www.booking.com/?chal_t=1767967599613&force_referer=

Kanda: Sura aha wabona indege

Amabanki n’ibigo by’amafaranga

  • Mu Rwanda cyangwa Sénégal, ushobora gukoresha visa / mastercard / mobile money (Orange Money, Wari, Free Money) kugura tickets n’amahoteli.
  • Hari n’amabanki ashobora kuguha tourist travel cards cyangwa forex services mu gihe uvuye mu Rwanda.

Information Centers / Tourist Offices

  • Office National du Tourisme Sénégalais
    • Dakar: Rue Carnot, Plateau, Dakar
    • Email: [email protected]
    • Baguha amakuru ku tour packages, hotels, tickets n’ibindi bijyanye n’urugendo
  • Mu mijyi minini, nka Saint-Louis, Ziguinchor, na Touba, hari offices z’ubukerarugendo zishobora kugufasha.

 

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153